Sosiyete ya RG Consult Inc isanzwe izwi cyane mu gutegura ibitaramo mu Rwanda, yatangije ku mugaragaro irushanwa bise “Byina Rwanda” rigiye kuba ku nshuro ya mbere mu rwego rwo guteza imbere abafite impano mu kubyina imbyino zitandukanye.
Iyi Sosiyete
yamenyekanye mu gutegura ibitaramo ngaruka kwezi bya Kigali Jazz Junction
ndetse muri iki gihe bari kwitegura gukora igitaramo bise Kigali Praise Fest.
Iri rushanwa
batangaje rizatangira muri Werurwe 2024, kandi rizabera mu Ntara enye ndetse
n’Umujyi wa Kigali, hashakishwa ababyinnyi 15 bazajya mu mwiherero ‘Boot Camp’
uzarangira binjira mu guhatana ku munsi wa nyuma w’irushanwa.
Iri rushanwa
ngaruka mwaka rigamije kuvumbura impano mu babyinnyi, gushyigikira abiyumvamo
impano yo kubyina, kugaragaza kubyina nk'umwe mu myuga yateza mbere umuntu,
kandi hagamijwe guhangira akazi urubyiruko.
Haranatekerezwa
uko ababyinnyi n'abandi bazitabira iri rushanwa bazafashwa kubyaza umusaruro impano
z'abo zishamikiye ku kubyina ndetse no gufasha n'abandi bo mu bihugu bitandukanye
by'u Rwanda gukunda kubyina.
Mu kiganiro
n'itangazamakuru kuri uyu wa Mbere, tariki 29 Mutarama 2024, Remmygious Lubega
washinze RG Consult, yavuze ko bafite icyizere cy'uko iri rushanwa rizagaragaza
impano zihishe muri benshi zitigeze zigaragara.
Yavuze kandi ko igihe ari iki. Ati "Turi hano kugirango ibi byose bishoboke binyuze mu
bufatanye n'abandi barimo ababyinyi, itangazamakuru n'abandi bose. Kubyina ni
kimwe mu bintu bishimisha benshi, wabikora wishimisha nka siporo, kandi ni
kimwe mu bikorwa urubyiruko rwinshi rwisangamo."
Abashaka
guhatana muri iri rushanwa bazatangira kwiyandikisha guhera muri Werurwe 2024. Ushaka
guhatana yifata amashusho y'amasegonda 90' ubundi akohereza ku rubuga rwateguwe.
Bazahatana
mu byiciro; Traditional Cultural Dance (Muri iki cyiciro hazahatana umuntu umwe,
itsinda ry'abantu babiri cyangwa se abandi); Contemporary Creative Dance (Muri
iki cyiciro harebwa cyane ababyinnyi Fusion, Afro n'ibindi) ndetse na Urban&Modern
Dance (Hazarebwa ababyina Afrobeat, Rumba, Kizomba, Afrobeat, Zouk, Ballet
n'ibindi).
Umuyobozi
Mukuru wa RG Consult, Irakoze Arlette yavuze ko bagize igitekerezo cyo
gutangiza iri rushanwa nyuma yo kubona ko ababyinnyi basa n'abibagiranye mu
ruhando rw'imyidagaduro.
Ati
"Hari ukuntu ubona ko ababyinnyi basa n'aho birengagijwe, kandi rwose, iyo
abantu bizihiwe barabyina. Nonese murumva abo babyinnyi tudakwiriye kureba icyo
twabakorera, niyo mpamvu twabibutse, ariko noneho biri no mu murongo wacu w'ibikorwa
dusanzwe dukora, iki ni kimwe mu bikorwa dutangaje, ariko urugendo
ruracyakomeje."
Herniette
yavuze ko nyuma yo gutanga ibihembo ku bazahita abandi, bazakomeza
kubakurikirana umunsi ku munsi babafasha kwisanga ku isoko, ariko nako babungura
ubumenyi.
Ati
"Tuzakomeza kubungura ubumenyi, kugirango impano z'abo bazibyaze umusaruro.
Iyo urebye ibijyanye n'imyidagaduro mu Rwanda, usanga abantu babikora kugirango
bishimishije, usanga ababyeyi badashyigikira abana.... tuzabashyigikira, tuzaba
ahantu babakurikirana…"
Ababyinnyi
15 nibo bazagera m cyiciro cya nyuma, ndetse bazahabwa amahugurwa abazafasha mu
rugendo rw’abo rwo gukuza impano.
Aba 15
bazahita binjira mu cyiciro cyo gutorwa mu matora azabera kuri Internet ndetse
no kuri SMS, mu rwego rwo guha urubuga abafana babo.
Muri buri
cyiciro, hazahembwa uwahize abandi ahabwe Miliyoni 5 Frw. Ni mu gihe uzahiga
abandi mu kubyina imbyino zinyuranye azahembwa studio y’umuziki irimo
ibikoresho byose bigezweho bizamufasha gukuza impano ye mu kubyina; mu gihe
cy’ukwezi kumwe kandi azajya ahabwa ibihumbi 500 Frw (bivuze ko ku mwaka
azakira Miliyoni 6 Frw).
Remmy Lubega
avuga ko hari gutekerezwa uko uzahiga abandi mu byiciro byose yazagirwa ‘Brand
Ambassador’ wa kimwe mu bigo bazaba bari gukorana.
Yavuze ko
Akanama Nkemurampaka kazifashishwa mu guhitamo ababyinnyi, kazaba kagizwe
n’abasanzwe ari ababyinnyi babigize umwuga.
RG Consult yateguye iri rushanwa ryo kubyina mu bihe bitandukanye yagize uruhare mu gutegura ibikorwa birimo nka Kigali Jazz Junction, Global Citizen-Move Africa, Miss Rwanda 2011, Mutzig Amabeats, Ally&Friends, International Jazz Day Fest, Legens Alive, Kigali Praise Fest, Smart Africa n'ibikorwa binyuranye
Remmygious Lemmy, yavuze ko
hazahembwa umuntu umwe muri buri cyiciro, kandi uzegukana irushanwa azahembwa
studio irimo ibikoresho by’umuziki ifite agaciro ka Miliyoni 10 Frw
Irakoze Herniette yavuze ko iri rushanwa rigamije kugaragaza no guteza imbere abayiyumvamo impano yo kubyina
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mutarama 2024, hatangiwe ku mugaragaro irushanwa ‘Byina Rwanda’
Iri rushanwa
rizagera mu Ntara zitandukanye z’u Rwanda, hashakishwa 15 bazagera muri ‘Boot
Camp’
TANGA IGITECYEREZO