FPR
RFL
Kigali

Davido yongeye gukora igitaramo cy’amateka mu Bwongereza-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:29/01/2024 17:30
0


Umuhanzi Davido ukomoka muri Nigeria, yongeye gukora igitaramo cy’amateka mu Bwongereza yuzuza sitade ya 02 Arena ku nshuro ya Gatatu.



David Adedeji Adeleke umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo uzwi ku izina rya Davido, uri mu bahetse ijyana nyafurika ya Afro Beat, yongeye gushimangira izina rye mu Bwongereza.

Ni mu gitaramo yakoreye muri sitade y’imyidagaduro ya O2 Arena mu mujyi wa London iri mu zijyamo abantu benshi bangana na 20, 000 mu Bwongereza. 

Yataramiye muri iki gihugu, mu bitaramo akomeje gukora bizenguruka Isi yise ‘Timeless Tour’ bishimangira album aherutse yasohoye mu 2023 yitwa Timeless iriho indirimbo zaciye ibintu nka ‘Unavailable’, ‘Feel’ ‘Na Money’ n’izindi.

The UK Independent yatangaje ko yujuje abafana iyi sitade mu gihe gito kandi igitaramo cye kitaramamajwe kuburyo buhambaye.

Igitangaje ngo n’uko abandi bahanzi bakomeye barimo nka Adele, Sam Smith na Harry Styles bajya bahakorera ibitaramo nyamara ntibabone abafana buzuza iyi sitade.

Muri iki gitaramo Davido yatunguye abacyitabiriye maze azana abandi bahanzi batandukanye bafatanya kuririmba. Uwa mbere yazanye ni umunyabigwikazi Angelique Kidjo maze bafatanya kuririmba indirimbo bakoranye yitwa ‘Na Money’.

Davido kandi yazanye Musa Keys bafatanya kuririmba ‘Unavailable’ yaciye ibintu. Yakurikijeho Kizz Daniel baririmbana indirimbo nshya baherutse gusohora yitwa ‘Twe Twe’. Undi muhanzi yazanye ni Mayorkun.

Iyi ibaye inshuro ya Gatatu Davido yuzuza iyi sitade, dore ko mu 2019 yabaye umuhanzi nyafurika wa mbere uyujuje, mu 2022 akongera kuyuzuza ndetse n’ubu yongeye gushimangira ko agifite ububasha bwo kuzuza iyi sitade imaze kuberamo ibitaramo bikomeye.

Dore uko byari byifashe mu gitaramo cya Davido yakoreye i London, yahinduyemo imyenda inshuro 5:

Davido yongeye kuzuza sitade ya 02 Arena yo mu Bwongereza 

Yashyize amavi hasi ashima Imana

Davido yafatanije na Angelique Kidjo kuririmbana ‘Na Money’



Davido yahinduranije imyenda inshuro 5


Yazanye Kizz Daniel baririmbana bwa mbere indirimbo yabo nashya ‘Twe Twe’

Davido yanaririmbiye mu kirere

Yanazanye Musa Keys baririmbana ‘Unavailable’

Ni inshuro ya 3 Davido akoze igitaramo cy’amateka mu Bwongereza 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND