Inzu itunganya imiziki ya Country Records yamuritse injyana nshya ya ”Afro Gako” nyuma y’imyaka isaga ibiri Element ayiteguje, hibazwa niba uyu musore yibwe cyangwa batoraguye zahabu bakanga ko irengerwa n’icyondo.
Muri 2020 ni bwo umuhanzi akaba n’umuhanga mu gutunganya
imiziki, Element yatangarije Isibo Tv ko agiye gushyira hanze injyana
nshya ya Kinyarwanda iri mu buryo bugezweho ya “Afro Gako”.
Yavugaga ko iyi njyana ari umwihariko w’abanyarwanda ndetse ko abahanzi bagomba kuyisangamo kuko ari Gakondo yabo ivuguruye.
Nta minsi byafashe kugira ngo ijye hanze dore ko ku wa 31 Ukuboza 2020, umuhanzi Niyo Bosco yashyize hanze indirimbo “Seka” icuranzwe mu
buryo bugezweho ariko bwiganjemo umurishyo n’umudiho bizwi muri Gakondo y’abanyarwanda.
Icyakora bene izi ndirimbo zahise zicyendera mu bubiko bw’uyu
musore dore ko yahise yisubirira muri Afro Beats yari asanzwe amenyerewemo.
Byashyize cyera, uyu musore atandukana na Studio Country
Records yabagamo ari naho yatangarije uyu mushinga wo guhanga injyana nyarwanda
ishobora guserukira u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.
Amaze gutandukana na Country Records, yerekeje muri 1:55 Am
aho akora indirimbo zitari nyinshi cyane nka mbere. Abantu bumvaga ko abonye umwanya
wo gukora kuri uyu mushinga yari yaratangiye cyane ko bakubwiraga ko Element
agiye kwita ku isoko mpuzamahanga.
Gusa ibyo abantu bari biteze si byo babonye kuko yakomeje umujyo wo gukora Afro Beat yumutse. Yaje kongera kunyuzamo ku wa 14 Kanama 2023 ubwo Bruce Melodie yashyiraga hanze indirimbo “Azana” icuranze mu
buryo bwa Afro Beat ariko ifitemo wa mwimerere wa Kinyarwanda. Iyi ndirimbo nayo
yumvikanamo imidiho, imiryo,imbyino nyarwanda n’ibindi bizwi muri Gakondo y’u
Rwanda.
Nyakwigendera Jay Polly niwe wigeze kuvuga ati “Umutindi arota arya, byahe byo kajya”. Element yongeye gukangura intare ishonje kandi
atayifitiye inyama zo kuyiramira.
Benshi batekereje na none ko Element agiye kugaruka mu bintu
bye gusa kugeza ubu iyi nkuru uyisomeyeho, amezi atandatu arashize atayikurikiza
ahubwo yabyaje impanga muri “Afro Beat” yumutse.
Kuri uyu wa 29 Mutarama 2024, umuhanzi Juno Kizigenza
yashyize hanze indirimbo avuga ko iri mu bwoko bwa ‘Afro Gako”, abantu bongera kwikanga
Element ariko bashishoje baramubura. Icyakora kumva ko atarimo bigora benshi
kubyizera cyane ko bamuzi kuri iki gitekerezo.
Ni indirimbo yitwa “Abahungu” Juno Kizigenza yakoranye n’uwitwa Khalil 63rd. Iyi
ndirimbo yakorewe muri Studio Country Records, ikorwaho n’uwitwa Pakkage, umusore
utanga icyizere muri iyi nzu isanzwe ibarizwamo Prince Kiiz urimo kwigarurira
imitima ya benshi.
Iyi ndirimbo
kandi yakozweho n’umunyabigwi mu guhereza umurongo indirimbo bizwi nka “Mix and
Mastring” Bob Pro.
Juno
Kizigenza agishyira hanze iyi ndirimbo, yavuze ko zimwe mu nzozi ze harimo no
gutwara Grammy Award kandi injyana nyarwanda “Afro Gako” iri mu byo yari ategereje
kugira ngo abe yazakabya inzozi ze.
Iyi ndirimbo
ikijya hanze, yateje urunturuntu ku bakoresha imbuga nkoranyambaga by’umwihariko
mu biganiro bibera mu matsinda atandukanye hibazwa nyriri uyu mushinga wa Afro
Gako” wamuritswe na Element ukaba ukomejwe na Country Records.
Umwe mu bantu
ba hafi ba Element avuga ko uyu ari umushinga wa Element kuva umunsi wa mbere, ariko
ko asa n’uwawuhagaritse ndetse byari byiza ko abandi bantu bawuvugurura.
Ati “Kuba ari
igitekerezo cya Element byo ni urubanza rw’Urucabana ahubwo byari bikenewe ko
ukorwa n’abandi bantu kuko asa n’uwawuretse.
Byamugora
kujya gukorera indirimbo “Yemi Alade, Harmonize, Wizkid” n’abandi arota ngo
azane Afro Gako”. Ubwose yabwira Diamond Platnumz ngo ‘Nkora Afrogako’. Oya
bariya bahanzi ashaka gukorana nabo basanzwe bakora injyana zo mu bihugu byabo
ku buryo bitakoroha kubahindurira ibitekerezo. Rero urumva ko kuba Country
Records bayikomeje ari byiza cyane ku ruganda nyarwanda”.
Icyakora hari
n’andi makuru avuga ko Nduwimana Jean Poul uzwi nka Noopja akaba nyiri Country
Records ari umwe mu bantu batekereza ku muziki nyarwanda ndetse akaba ari nawe
mbarutso yo kugira ngo iki gitekerezo kibeho cyane ko yari umuntu wahaga ibitekerezo
kenshi Element.
Uwahaye amakuru inyaRwanda, asoza yagize ati “Abanyarwanda ni bo bajya bavuga ko utoraguye aruta
uwibye kandi ntabwo wabona zahabu ngo uyireke igume mu byondo ngo ni uko utari
nyirasyo. Ibyo Country bakoze ni byo wenda biratuma Element yongera kuyitaho”.
Juno Kizigenza yavuze ko "Afrogako" izamufasha kugera ku nzozi ze zirimo kwegukana Grammy Award
Noopja nyiri Country ni umwe mu babaye imbarutso ya Afrogako nk'uko amakuru abivuga
Noopja yatangaje ko Country yashinze injyana ya Afrogako
Haribazwa nyiri igitekerezo cya AfroGako
Reba indirimbo "Seka" yamurikiweho AFROGAKO
Reba Azana ya Bruce Melodie nayo iri mu buryo bwa Afrogako
Reba "Abahungu" ya Juno Kizigenza iri mu bwoko bwaa Afrogako
TANGA IGITECYEREZO