Perezida w’ikipe ya Gasogi ya Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles (KNC), yasubije abavugaga ko adakomeje ku mwanzuro yafashe wo gusesa iyi kipe yakinaga muri shampiyona y’Icyiciro cya mbere.
Kuwa Gatandatu
ni bwo hakinwe imikino ya shampiyona yo ku munsi wa 18, saa kumi n'ebyiri ikipe
ya AS Kigali ikaba yarakiriye Gasogi United kuri Kigali Pele Stadium.
Umukino
warangiye iyi kipe y’abanyamujyi itsinze igitego 1-0 ariko nyuma y’umukino KNC
yerekana ko atishimiye ibijyanye n’imisifurire ndetse ahita atangaza ko afashe umwanzuro wo gusesa ikipe ya Gasogi United.
Nyuma yaho benshi
bagize ngo ntabwo akomeje kuri uyu mwanzuro bitewe nuko yaba yabikoreshejwe n’umujinya
ndetse akaba atari nabwo bwa mbere yaba afashe uyu mwanzuro ariko akaza
kwisubira ikipe igakomeza kubaho.
KNC aganira
na Radio 10 mu kiganiro Urukiko rw’Imikino yahamije ko umwanzuro wo gusesa Gasogi
United ugikomeje ndetse ko agiye kwandikira ibaruwa ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru
mu Rwanda, FERWAFA, abirimenyesha.
Yagize ati: ”Ntekereza ko nta cyahindutse ku cyemezo cyacu gahunda iracyari ya yindi. Gasogi nk’ikipe ikina icyiciro cyose, mu marushanwa yose ibikorwa byayo twarabihagaritse, ariko ntekereza ko mu buryo bwa nyabwo, Federasiyo, League ndetse n’abandi bafatanyabikorwa turaza kubaha ibaruwa ibamenyesha umwanzuro wacu".
Ku bijyanye no kuba ikipe yaba yayigaritse kubera ikibazo cy’ubushobozi, yagize ati: ”Iyo umuntu agiye kuvuga ibintu arabanza akanasesengura. Ugiye kureba kuri iri soko ry’abakinnyi, ni iyihe kipe yaguze amasezerano y’abakinnyi;
Twaguze amasezerano y'uriya mukinnyi ukomoka muri Congo ntekereza ko ari hejuru y’ibihumbi 15 by’amadorari. Twaguze amasezerano y’uyu murundi ntekereza ko ari hejuru y’ibihumbi by’amadorari, ubuse waba nta mafaranga ufite ukagura abakinnyi?
Twebwe icyo
tudashobora ni ukuguma mu bintu, aho ujya gukina umukino ubona uzwi uko uri
burangire uko byagenda kose.”
KNC yakomeje avuga ko Gasogi United itari yongera gukora imyitozo ndetse ko ejo azicarana n’abayobozi bagakora inama bakareba abakinnyi bashaka gusohoka bakabarekura bakagenda ndetse bakanareba naho abandi bagakomeza kubafasha gukora imyitozo.
Ku bijyanye n’ikipe y’abato irimo abana barihira amashuri, yavuze ko bazakomeza kubarihirira kugeza uyu mwaka urangiye bakazanakomeza gukina amarushanwa yo ku mashuri ariko muri shampiyona y’abato ho bakaba batazakomeza gukina.
TANGA IGITECYEREZO