Kigali

Bizongerera ubutwari igisekuru kizaza! Akari ku mutima wa Joan Mugabo, umupilote muto mu Rwanda

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:29/01/2024 18:36
0


Ku myaka 20 gusa y’amavuko, Mugabo Joan kugeza ubu ni we mupilote muto ukomoka mu Rwanda. Ni nyuma y’uko uyu mukobwa aje mu banyeshuri 20 bamaze imyaka ibiri bahabwa amahugurwa mu ishuri ryigisha ibijyanye no gutwara indege muri Turkiya.



Akari ku mutima w'umwali Joan Mugabo w'imyaka 20 

Mugabo Joan, umwe mu banyarwandakazi bashoboye gukabya inzozi zabo bakiri bato, yarangizanije amasomo n’abandi banyeshuri 19 baturutse mu Ngabo z'u Rwanda (RDF) zirwanira mu kirere.

Aba banyeshuri bose, babashije gukurikirana neza amahugurwa baherewe mu ishuri ryigisha ibijyanye no gutwara indege rya AYJET riherereye muri Turkiya.

Aya mahugurwa yatanzwe ku bufatanye bw’u Rwanda n’ishuri ryigisha ibijyanye no gutwara indege muri Turkiya, aho abanyeshuri 20 barimo ab’igitsina gore babiri bahuguwe bagahabwa impamyabumenyi zabo.

Umuyobozi Mukuru w'ishuri ry'indege rya AYJET, Celal Cingöz, Burigadiye w’igisirikare cy’u Rwanda, Jenerali Joseph Demali hamwe n'abandi bapilote benshi bari mu bitabiriye umuhango wo gutanga impamyabumenyi wabereye ku kibuga cy'indege cya Hezarfen.  

Uyu muhango wabimburiwe no kuririmba indirimbo zubahiriza ibihugu byombi. Muri uwo muhango, umunyeshuri wabaye uwa mbere yahembwe isaha. Abanyeshuri barangije amasomo yabo mu bijyanye no gutwara indege bagahabwa n’impamyabumenyi bagiye gukora mu by’indege za gisivili.

Mu barangije aya mahugurwa harimo abanyeshuri babiri b’abakobwa bo mu ngabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere, bafite imyaka 20 na 27.

Joan Mugabo w'imyaka 20 agaragaza umunezero we, yagize ati: "Twanyuze mu bihe bitoroshye, ariko ndishimye cyane kuba ngeze hano. Nishimiye kuba ndi umugore mu ruganda rwiganjemo abagabo. 

Ibi bizongerera ubutwari igisekuru kizaza cy’abakobwa bifuza gutwara indege. Twahuye n’ingorane mu myaka 2 ishize, ariko ku musozo twishimiye cyane kuba turi hano. Ndanezerewe. Ndashimira Turukiya. Twahagarariye igihugu cyacu mu myaka 2."

Hellen Kamasanyu, umunyeshuri w’umukobwa w’imyaka 27, yatangaje ko imyitozo bahawe itari yoroshye maze aragira ati: "Mbikesheje iki gikorwa, nishimiye cyane gusubira mu gihugu cyacu kandi nkagira uruhare mu bijyanye n’ingabo zirwanira mu kirere hamwe n’indege za gisivili. 

Ntabwo turi abapilote ba mbere b’abagore mu gihugu cyacu, ariko turi abagore ba mbere bahawe amahugurwa muri uru rwego. Tuzaha amahirwe menshi ibisekuru bishya kandi dutange urugero. 

Ibyiyumvo byanjye biravanze cyane, ndishimye cyane, ariko na none mbabajwe cyane no kuva muri Turukiya. Twagize ibihe byiza hano mu myaka 2."

Maurice Nshuti w'imyaka 26 y'amavuko, wasoje neza imyitozo y’ibijyanye n’indege, yatangaje ko yishimiye guhagararira u Rwanda, maze aragira ati: "Twahagarariye igihugu cyacu mu gihe cy’imyaka 2 ubwo twari muri Turukiya. 

Nitugaruka mu gihugu cyacu, tuzahagararira neza Turukiya. Kubera ko turi abapilote turishimye cyane. Twishimiye kandi gutanga serivisi za gisirikare. Nishimiye ko ibyo bihugu byombi bifitanye umubano mwiza.”

Nk'uko byagarutsweho n'umuyobozi w'iri shuri, Celal Cingoz, yavuze ko kuva mu mwaka wa 2005 batanga ubumenyi ku banyeshuri benshi b'abanyamahanga. Yishimiye ko kandi atera ishema n'abanyeshuri bose uko ari 20 batoranijwe babashije gusoza neza amasomo yabo.


Mugabo Joan ni we mupilote muto mu Rwanda


Yahawe impamyabumenyi n'ishuri ryigisha ibijyanye n'indege rya AYJET Flight School


Abakobwa babiri ni bo bahawe impamyabumenyi hamwe n'abahungu 19


Umuhango wo gutanga impamyabumnyi ku banyeshuri 20 wabereye muri Turukiya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND