Mugisha Benjamin wamamaye mu muziki nka The Ben agiye gushyira hanze EP nyuma y'imyaka itandatu atangaje ko arimo gukora kuri album.
Mu mwaka wa 2019, The Ben yatangaje ko agiye gushyira hanze album yari amaze imyaka itatu akoraho icyo gihe abantu benshi bategereza ko iyo album ijya hanze umwaka wa 2020 wabaye imfabusa kuri benshi kubera Corona Virus urihirika biba bityo 2021, 2022 ndetse na 2023.
The Ben utari ukunze kubona umwanya uhagije muri Amerika, yaje mu Rwanda agerageza gukora umuziki mu gihe gito yari afitemo ibikorwa byinshi byiganjemo ibitaramo ndetse no gukora ubukwe.
N'ubwo inshingano zabaye nyinshi ugereranyije na mbere akiri ingaragu, The Ben ntabwo yaretse kuzirikana isezerano yahaye abafana be kuko yakomeje gahunda yo gutekereza uko yabavamo umwenda w'isezerano yabahaye.
Amakuru InyaRwanda yamenye, ni uko The Ben atagikomeje gukora album ahubwo yayihinduyemo Extended Playlist (EP) akaba ari kuyikoraho uko abonye umwanya ku buryo mu gihe cya vuba aza kuyishyira hanze.
Iyi albm avunjemo Extended playlist (EP) yari kuba ibaye iya gatatu nyuma ya album Amahirwe ya nyuma yashyize hanze mu mwaka wa 2016 muri Petit Stade ndetse n'indi "Ko nahindutse" yamurikiye mu Bubirigi.
The Ben agiye gushyira hanze EP yasimbuje album
Mu mwaka wa 2019 nibwo The Ben yateguje abakunzi be album ye ya gatatu
The Ben yaherukaga indirimbo "Ni Forever" yatuye Uwicyeza Pamella umugore we
TANGA IGITECYEREZO