RFL
Kigali

Miss Naomie yavuze uburyo Se umubyara yahuyemo na Michael wamwambitse impeta

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:29/01/2024 9:58
0


Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie yavuze ku buryo ukwezi kwa Mutarama 2024 yambikiwemo impeta akanasohokaniramo n’umukunzi we i Zanzibar.



Mu kiganiro kihariye yanyujije ku rukuta rwe rwa YouTube atangira avuga ko atari azi neza igihe Michael azamwambikira impeta nubwo yari abizi ati”Narimbizi ko ashobora kubikora ariko mu kuri sinarinzi igihe icyaricyo.”

Agaragaza ko ubwo byabaga we atabyumvaga ariko uko iminsi igenda arushaho kugenda aryoherwa nabyo ati”Abantu bakomezaga baturata amashimwe nkababwira ngo murakoze ariko nkumva hari ukuntu natangara cyane. Ariko  mu kuri ntabwo mbyumva uko iminsi igenda niko ngenda ndushaho kubyumva.”

Avuga uburyo umunsi yambikiweho impeta Michael yabanje guhura na Papa we ati”Yarabwiye  ngo ndashaka  guhura na Papa wawe ndamubaza nyi  ku bijyanye n'iki kuko mu kuri ubundi sindi umuntu ukunda ibintu by’udushya.”

Amubwira uko yamusobanuriye ati”Ndashaka guhura na Papa wawe nshaka kumubwira ku mishinga yanjye y’ubucuruzi.”

Uburyo Miss Naomie yahuje fiancé we Michael na Se ati”Nandikira Papa ubundi ni umugabo ucisha make  nigeze menya mwiza kandi utuje turi inshuti magara mubwira buri kimwe aranyumva ndamubwira araza batangira kuganira.”

Agaragaza ko yabonaga imyitwarire ya Michael hari ukuntu yahindutsemo ubwo ariko Naomie yaje kugera aho igikorwa cyabereye asanga ababyeyi be bose bahari ariko Mama we asa n'umwibira ibanga ko hari ibindi biteganijwe.

Miss Naomie yavuze ko azashyira hanze ibindi bintu bijyanye n’umunsi w’agatangaza we wo kwambikwa impeta akomoza ku buryo byari ibyishimo muri Zanzibar aho bagiye mu biruhuko by’isabukuru.

Ku wa 05 Mutarama akaba aribwo Miss Naomie yizihiza isabukuru y’amavuko naho umukunzi we akayizihiza kuwa 20 Mutarama.Michael yavuze ko uko iminsi yicuma aribwo arushaho kumva ibinezaneza byo kuba yarambitswe impeta Yagarutse ku buryo Michael yishimira ko amwita fiance kuva yamwambika impetaMiss Noamie yagarutse ku buryo Se umubyara yahuye na Michael ku munsi uyu musore yamwambikiyeho impeta






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND