Mu kiganiro kihariye yanyujije ku rukuta rwe rwa YouTube atangira
avuga ko atari azi neza igihe Michael azamwambikira impeta nubwo yari abizi ati "Narimbizi
ko ashobora kubikora ariko mu kuri sinarinzi igihe icyaricyo."
Agaragaza ko ubwo byabaga we atabyumvaga ariko uko iminsi
igenda arushaho kugenda aryoherwa nabyo ati "Abantu bakomezaga baturata amashimwe
nkababwira ngo murakoze ariko nkumva hari ukuntu natangara cyane. Ariko mu kuri
ntabwo mbyumva uko iminsi igenda niko ngenda ndushaho kubyumva."
Avuga uburyo umunsi yambikiweho impeta Michael yabanje
guhura na Papa we ati "Yarabwiye ngo ndashaka guhura na Papa wawe ndamubaza nyi ku bijyanye n'iki kuko mu kuri ubundi sindi umuntu ukunda ibintu by’udushya."
Amubwira uko yamusobanuriye ati "Ndashaka guhura na Papa
wawe nshaka kumubwira ku mishinga yanjye y’ubucuruzi."
Uburyo Miss Naomie yahuje fiancé we Michael na Se ati "Nandikira
Papa ubundi ni umugabo ucisha make nigeze menya mwiza kandi utuje turi inshuti
magara mubwira buri kimwe aranyumva ndamubwira araza batangira kuganira."
Agaragaza ko yabonaga imyitwarire ya Michael hari ukuntu
yahindutsemo ubwo ariko Naomie yaje kugera aho igikorwa cyabereye asanga
ababyeyi be bose bahari ariko Mama we asa n'umwibira ibanga ko hari ibindi
biteganijwe.
Miss Naomie yavuze ko azashyira hanze ibindi bintu
bijyanye n’umunsi w’agatangaza we wo kwambikwa impeta akomoza ku buryo byari
ibyishimo muri Zanzibar aho bagiye mu biruhuko by’isabukuru.
Ku wa 05 Mutarama akaba aribwo Miss Naomie yizihiza
isabukuru y’amavuko naho umukunzi we akayizihiza kuwa 20 Mutarama.Michael yavuze ko uko iminsi yicuma aribwo arushaho kumva ibinezaneza byo kuba yarambitswe impeta
Yagarutse ku buryo Michael yishimira ko amwita fiance kuva yamwambika impeta
Miss Noamie yagarutse ku buryo Se umubyara yahuye na Michael ku munsi uyu musore yamwambikiyeho impeta