ikipe ya Police FC igeze ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'ubutwari itsinze Rayon Sports penariti 4-3, nyuma yaho Bbaale na Mitima bahushije penaritii.
UKO UMUKINO WAGENZE
20:13" Mitima niwe uteye penariti ya nyuma ya Rayon Sports arayihushije. Police FC igeze ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Ubutwari itsinze penariti 4-3 za Rayon Sports, amakipe yombi umukino wari warangiye anganya igitego 1-1.
20:12" Nsabimana Eric niwe uteye penariti ya 5 ya Police FC arayinjije
20:11" Sseruyide ahushije penariti ya 4 ya Police FC ikaba iya mbere bari bahushije
20:09" Bbaale ahushije penariti ya 3 ya Rayon Sports ikaba iya mbere bahushije
20:09" Ndahiro Derrick yinjiye penariti ya gatatu ya Police FC
20:08" Kanamugire Roger ateye penariti ya kabiri ya Rayon Sports arayinjiza
20:07" Mugenzi Bienvenue ateye penariti ya kabiri ya Police FC arayinjiza
20:06" Penariti ya mbere ya Rayon Sports itewe na Luvumbu arayinjije
20:05" Penariti ya mbere itewe na Police FC, Hakizimana Muhadjiri arayinjije
Tugeze ku isaha ya saa 20:00 pm, ubu ikigiye gukirikiraho ni amapenariti agomba gutandukanya aya makipe, kugirango haboneke ikipe isanga APR FC ku mukino wa nyuma uzaba tariki 1 Gashyantare, ku wa kane w'icyumweru gitaha.
90+4" Umukino urarangiye
90" Umusifuzi yongeyo iminota ine kugirango umukino urangire
87" Rayon Sports Ikoze izindi mpinduka, Iradikinda Pascal na Gomis Pascal binjira mu kibuga, havamo Arsene na Iraguha Hadji
83" Police FC ikoze izindi mpinduka,Niyonsaba Eric avuye mu kibuga, Sseruyide Moses arinjira
Umukino ibitego biracyari igitego kimwe kuri kimwe ku mpande zombi, mu gihe umukino warangira uku bagita bajya muri penariti
73" Police FC nayo ikoze impinduka, Peter wari umaze gutsinda igitego avuyemo, hinjira Mugenzi Bienvenue
71" Rayon Sports ikoze impinduka, Rwatubyaye Abdul na Muhire Kevin bavuye mu kibuga, hinjiramo Nsabimana Aimable na Mvuyekure Emmanuel
69" Goalllll: Igitego cya Police gitsinzwe na Peter Agblevor ku muoira wari ufite na Hakizimana Mahadjiri awuhera Nshuti Savio, nawe wagise awukata neza cyane, abakinnyi ba Rayon Sports bananirwa kuwukuraho, Peter ahita abisoza.
53" Goallllll: Rayon Sports ibonye igitegp gitsinzwe na Luvumbu kuri kufura. Kufura yari iturutse ku ikosa Abedi yari akoreye kuri Bbaale
47" Hakizimana Muhadjiri arekuye ishoti rikomeye cyane umupira uburebure bwe buramufasha awukoraho ujya muri koroneri
Mashami Vincent akoze impinduka, Savio Nshuti yinjiye mu kibuga asimbura Ndizeye Gad
45" Igice cya kabiri kiratangiye
45+2" Igice cya mbere kirangiye amakipe yombi anganya 0-0
45" Umusifuzi yerekanye iminota 2 y'inyongera kugirango igice cya mbere kirangire
33" Bugingo Hakim arekuye igisasu mu izamu rya Police FC ku mupira ateye n'imoso yitonze unyura hejuru y'izamu gato
26" Umuntu bita Iraguha Hadji ari hejuru cyane, muri iyi minota akaba ari kugora Police FC, ndetse akaba arekuye ishoti rikomeye Eric Zidane ategaho umugongo
Twagirumukiza Abdoul ni umusifuzi wo hagati, Ndayizeye Saidi umusifuzi wa mbere wo ku ruhande, na Ndayishimiye Bienvenue akaba umusifuzi wa kabiri wo ku ruhande
Umukino watangiranye imbaraga nyinshi gusa kuri ubu ukaba utangiye kugenda gacye.Ikipe ya Police FC yambaye imye y'ubururu bwijimye, mu gihe Rayon Sports yambaye imyenda y'umweru de.
01" Ikipe ya Police FC yatangije umukino, niyo igeze imbere y'izamu bwa mbere, ku mupira wazamukanwe na Peter ariko Rwatubyaye amuhagarika ataragera mu Izamu.
18:06" Umukino uratangiye: Reka tongere tubane mu rugendo rw'iminota 90 igiye guhuza ikipe ya Police FC na Rayon Sports mu mukino w'igikombe cy'ubutwari.
Abakinnyi 11 Police FC yabanje mu kibuga
Rukundo
Onesime
Hakizimana
Muhadjri
Shami
Carnot
Nsabimana
Eric
Rurangwa
Moss
Ndahiro
Derrick
Ngabonziza
Pacifique
Bigirimana
Abedi
Peter
Agblevor
Niyonsaba
Eric
Ndizeye
Abakinnyi
11 Rayon Sports yabanje mu kibuga
Ndiaye
Khadime
Rwatubyaye
Abdul
Mitima
Isaac
Bugingo
Hakim
Serumogo
Ali
Kanamugire
Roger
Iraguha
Hadji
Muhire
Kevin
Bbaale
Charles
Luvumbu
Nzinga
Tuyisenge Arsene
17:55" Abakinnyi bavuye mu rwambariro, gusa hakaba habanje abakinnyi b'abasimbura.
Ni umukino biteganyijwe ko utangira ku isaha ya Saa 18:00 ukabera kuri Sitade. Uyu mukino ugiye gukurikira umukino wabanje wahuje APR FC na Musanze FC, APR FC igera ku mukino wa nyuma itsinze Musanze FC kuri Penaliti 4-2, umukino ukaba wari warangiye amakipe anganya igitego 1-1.
O UMUKINO URI KUGENDAAPR FC yo yamaze kugera ku mukino wa nyuma, hakaba hagomba gushakwamo ikipe iyisangayo
AMAFOTO: Ngabo Serge - InyaRwanda
TANGA IGITECYEREZO