Chorale Christus Regnat iri mu zikomeye muri Kiliziya Gatolika ndetse n’Itorero Intayoberana ryamamaye mu mbyino gakondo, basusurukije abantu mbarwa bitabiriye igitaramo cy’iserukiramuco ‘Iteka Cultural African Festival’ ryabaga ku nshuro ya kabiri.
Ryashyizweho
akadomo mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2024, mu gitaramo
cyahuje abiganjemo abakiri bato cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition
Village ahazwi nka Camp Kigali.
Iri
serukiramuco ryari rimaze iminsi itatu ribera muri Institut Français kuva
tariki 24 Mutarama 2024. Habereye ibikorwa birimo nko kugaragaza ibihangano
by’abahanzi by’abanyafurika, ikinamico, ibiganiro n’abana bikomoza ku muco
n’ibindi.
Ni ku nshuro
ya kabiri ryari ribaye ryubakiye ku nsinganyamatsiko yo kugaragaza uruhare
rw’ubuhanzi mu kubanisha abantu “Art, as a tool Humanity.”
Ryari
ryitezweho abanyamuziki barangajwe imbere na Josh Ishimwe uzwi mu ndirimbo zo
kuramya no guhimbaza Imana, utigeze agaragara ahabereye iki gitaramo, kuko yaririmbye mu kuritangiza tariki 24 Mutarama 2024.
Umuyobozi wa
Iteka Youth Organization, Niyonzima Yannick yagarutse ku rugendo rwagejeje ku
gutegura iri serukiramuco ry’ubuhanzi.
Yavuze ko
barajwe ishinga no gufasha abahanzi bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika
n’ahandi kugaragaza impano z’abo, hanatezwa imbere abakiri bato.
Iri
serukiramuco rirangwa n’ibikorwa birimo kumurika imideli, imbyino z’abahanzi,
kumurika n’ibindi bikorwa bishamikiye ku buhanzi n’ibindi bigaragaza ‘uruhare
rw’ubuhanzi mu kubungabunga amahoro no kunga ubumwe’.
Niyonzima
yavuze ko Afurika igihura n’imbogamizi zizitira benshi muri sosiyete, ari nayo
mpamvu hakenewe ubushake bwa buri umwe kubaka Afurika nziza.
Yavuze ko
hari icyizere cy’uko ubuhanzi bwo muri Afurika buzagera ku rwego rwiza, ubundi
ashima abafatanyabikorwa n’abandi babateye inkunga.
Ati “Dufite
ibihamya by’ahashije kandi biratwereka y’uko n’umwaka utaha bizagenda neza.
Ndashima cyane abateye inkunga iki gikorwa.”
Iri
serukiramuco ryaririmbyemo Chorale Christus Regnat izwi cyane muri Kiliziya
Gatolika. Yavuze ko “Dushimishijwe no kwifatanya na Iteka Youth Organisations
yateguye iri serukiramuco.”
Iyi korali
yaherukaga gukora igitaramo cyayo, yaririmbye indirimbo esheshatu mu gihe
bamaze ku rubyiniro, basoza bakurikirwa ingofero.
Bitaye cyane
ku ndirimbo z’abo zamamaye zirimo nka ‘Hallelluajah Messiah’, ‘Nibutse ko
udukunda’, ‘Oui Seigneur’, ‘Ziravumera’, ‘Abatoya ntibagapfe’ ndetse na ‘Zamnina
Mina Zangalewa’.
Itorero
Intayoberana ryinjiriye mu murishyo w’ingoma witwa ‘Agasiga’ waherekejwe n’umwiyereko
w’abahungu n’abakobwa.
Hakurikiyeho
imbyino ‘Muriho’ n’izindi ziganjemo ikinimba cya Byumba, Intwatwa, Umushayayo n’imbyino
z’inka.
Banifashishije
umuhamirizo w’intore wari urangajwe imbere n’amakondera, ingaraba ndetse na
ruhage.
Iki gitaramo
cy’iri serukiramuco ryashyizwe akadomo ahagana saa tanu n’igice z’ijoro n’itorero
rya Himbaza Club rizwi cyane mu kuvuga ingoma zo mu Burundi, ariko babanjirijwe
ku rubyiniro n’andi matsinda yo mu Burundi ariko Abeza b’Akaranga, Club
Intwari, Umuti Band n’abandi.
Iri
serukiramuco rizakomeza kuba buri mwaka, kandi buri gihe bazajya bashingira ku
bitekerezo by’abantu mu rwego rwo kuryubaka. Umwaka utaha batekereza
kuzifashisha abahanzi bo mu bindi bihugu mu rwego rwo kwagura iri serukiramuco.
Rifite
intego yo kugaragaza impano no kumenyekanisha umuco nyafurika, kugaragaza
uruhare rw’umuco mu kongera kubaka no gusigasira ubumwe.
Muri rusange rirangwa n’ibikorwa birimo imbyino, ubugeni, imyambarire, ikinamico n’ibindi binyuranye bifasha abaryitabira gususuruka.
Ngoboka Cyriaque uri mu baririmbyi bo muri Chorale Christus Regnat y'ibigwi muri Kiliziya Gatolika
Abaririmbyi ba Chorale Christus Regnat bagaragaje ko bishimiye gutumirwa muri iri serukiramuco
Nzoyisenga Omer wo muri Club Intwali, ni umwe mu batanze ibyishimo muri iki gitaramo
Ni ubwa mbere Michael aririmbye muri iri serukiramuco ryubakiye ku buhanzi bushimangira ubumwe
Michael Makembe yagiye mu bafana mbarwa bitabiriye iki gitaramo abahereza impano z'indabo yari yitwaje
Ababyinnyi b'Itorero Intayoberana bagaragaje ubuhanga muri iki gitaramo cyabereye muri Camp Kigali
Ababyinnyi b'abakobwa Itorero Intayoberana
Abasore ba Himbaza Club bakoresheje imbaraga nyinshi mu murishyo w'ingoma
Umuyobozi wa Iteka Youth Organisations, Yannick Nizeyimana yanyuzwe n'ubuhanga bwa Himbaza Club
Himbaza Club yavuzwe cyane nyuma yo kwitabira 'East Africa's Got Takent'
Bamwe mu bitabiriye iri serukiramuco bagaragaje kunyurwa
Iki gitaramo cy'iri serukiramuco kitabiriwe n'abantu mbarwa
Kanda hano urebe amafoto menshi y'igitaramo "Iteka African Cultural Festival"
AMAFOTO: Freddy Rwigema-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO