RFL
Kigali

Pastor Ezra Mpyisi yitabye Imana ku myaka 102

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/01/2024 15:37
0


Umukambwe Pastor Ezra Mpyisi wakunzwe na benshi kubera amagambo ye y'ubwenge, yatabarutse ku myaka 102.



Pastor Ezra Mpyisi yatabarutse mu minota micye ishize kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2024. "Aratabarutse pe. Mu kanya gashize". Ni amagambo inyaRwanda yatangarijwe n'inshuti y'umuryango wa Pastor Ezra Mpyisi wakoreye Imana mu mbaraga ze zose kuva mu busore bwe kugeza ku munsi we wa nyuma.

Pastor Mpyisi yabonye izuba ku ngoma ya Musinga ku itariki ya 19 Gashyantare mu 1922, akaba yaburaga iminsi 23 gusa akuzuza imyaka 102. Yavukiye hafi y' i Nyanza, i Bwami ku marembo y u Rwanda. Yakoreraga umurimo w'Imana mu Itorero ry'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi.

Ni byinshi azibukirwaho birimo kuba ari mu bashyize Bibiliya mu rurimi rw'Ikinyarwanda, kuba yarabaye Umujyanama w'Umwami Mutara III Rudahigwa, kuba ari we Mudivantise wa mbere wabonye 'License', kunyomoza abavuga ko nta muntu urenza imyaka 100, n'ibindi. Yari inzu y'ibitabo n'umugishwanama ukomeye.


Imana imuhe iruhuko ridashira






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND