Umunyamuziki Bagabo Adolphe [Kamichi], umushoramari mu muziki Mupende Ramadhan [Bad Rama] ndetse na Umutoni Joyeuse wegukanye ikamba rya Miss Rwanda Arizona 2019, bari ku rutonde rw’ibyamamare byamaze kwemeza kuzitabira ibirori bizahereza igikorwa cya Rwanda Day kizabera i Washington.
Guverinoma
ivuga ko Rwanda Day izaba tariki 2-3 Gashyantare 2024 mu Mujyi wa Washington ho
muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Rwanda Day
isobanurwa nk'igikorwa gihuza abanyarwanda batuye mu mahanga n'ababa mu Rwanda.
Abitabira iri huriro, babona amahirwe yo kuganira na Perezida wa Repubulika ku
ngingo zitandukanye z'iterambere ry'Igihugu n'ibindi.
Ni umunsi
kandi urangwa n'ibikorwa byo kwidagadura, abanyarwanda n'abandi bagasabana
bijyanye n'umuco Nyarwanda.
Imibare
igaragaza ko kuva Rwanda Day yatangira mu 2011, yagiye yitabirwa n'abari hagati
ya 2000 na 3000. Intego ya Rwanda Day ni uguteza imbere ubumwe, ibiganiro
n'ubufatanye bw'Abanyarwanda aho batuye hose ku Isi.
Insanganyamatsiko
ya Rwanda Day 2024 ni “U Rwanda: Umurage Wacu Twese Aho Turi Hose”. Rwanda Day
yagiye ibera mu mijyi itandukanye ku isi irimo Buruseri, Chicago, Paris,
Boston, London, Toronto, Atlanta, Dallas, Amsterdam, San Francisco, Ghet na
Germany.
Umunyamakuru
Uwizeye Ally [Ally Soudy] uri gutegura ibi birori bya ‘After Party’, yabwiye
InyaRwanda ko bageze kure imyiteguro y’ibi birori, kandi ko hari benshi mu
byamamare bamaze kwemeza kuzitabira.
Yavuze ko
kugeza ubu abamaze kwemeza kuzitabira barimo The Keza uzwi cyane ku mbuga
nkoranyambaga, Cece Le Norvegien, Big J The Photographer, Dj Manzi, umuraperi
Jay Pac, Mignonne Munyaburanga bakorana mu kiganiro ‘Ally Soudy On Air’;
Joyeuse
Umutoni wabaye Miss Rwanda Arizona 2019 n’igisonga cya mbere cya Miss Africa
Arizona 2019, Bad Rama, Kamichi, umunyarwenya Ramjaane Joshua, umunyamideli
Jolie Bwiza wanabaye igisonga cya kabiri cya Miss Washington na Miss Tacoma
2020;
Umunyamakuru
Mutesi Scovia washinze ikinyamakuru ‘Mama Urwagasabo’, umuhanzi Time B,
umukinnyi wa filime Mutoni Assia, umunyamuziki MYP wo mu itsinda ryamenyekanye
cyane Kigali Boys, umuraperi Shizzo Afropapi n’abandi.
Ally Soudy
yavuze ko bateguye iki gikorwa mu rwego rwo ‘guhuriza hamwe Abanyarwanda twese
ndetse n’ibyamamare byose bizaba byitabiriye Rwanda Day’. Ati “Ariko hari n’abandi
tuzatangaza mu minsi iri imbere.”
Ibi birori bizwi
nka ‘Rwanda Day After Party’ bizabera ahitwa Signature Lounge mu Mujyi wa
Washington guhera saa tatu z’ijoro, ku muhanda wa Connecticut.
Ally Soudy
avuga ko yahisemo gutangira urugendo rwo gutegura ibitaramo kubera ko ari kimwe
mu bice by’ubuzima yisangamo. Ati “Salax Entertainments ni ikigo natangije mu
gutegura ibi bitaramo, kandi ni gahunda nshaka gushyira imbaraga.”
Akomeza ati
"Ntabwo navuga ko ninjiye mu byo gutegura ibitaramo. Kuko ni ibintu
nsanzwemo. Ahubwo kuko kenshi nkunze kubitegura mu buryo bw'inyuma y'amarido,
abantu ntabwo babimenya cyangwa se kugira uruhare mu gutegura ibitaramo runaka,
birimo byinshi byagiye binakomera ku rwego rwo hejuru cyangwa se ibirori
byihariye akenshi."
Ally Soudy
avuga ko kwinjira mu bategura ibitaramo, ari urugendo amazemo igihe kinini, ku
buryo harimo n'ibyo yagiye agiramo uruhare ariko abantu ntibabimenya.
Uyu mugabo
yagize uruhare mu gutegura ibihembo bya Salax Awards kuva mu 2008, kugeza ubwo
yaniteguriye igitaramo cye bwite yise "Ally Soudy Friends and Fans"
yakoze afatanyije na sosiyete ya RG Consult cyabereye muri Camp Kigali.
Kuri we,
avuga ko gutegura ibitaramo atari ibintu bishya mu rugendo rwe rw'ubuzima,
ahubwo yagiye agira uruhare muri byinshi bitigeze bimenyekana.
Yavuze ko mu
rwego rwo gutegura ibi birori bizaherekeza Rwanda Day, yahisemo gufatanya na
kompanyi ya Ukweli Times, aho bazakora kuva ku itegurwa ry’ibi birori kugeza
birangiye.
Impapuro
zamamaza ibi birori bizaherekeza Rwanda Day, zigaragaza ko kwinjira bizasaba ko
buri muntu yishyura amadolari 40. Ni mu gihe abashaka kuzicara ku meza ‘Table’
bisaba ko ahamagara kuri Nimero +1 917-293-7242 kuko imyanya yo kwicara kuri
‘Table’ ibaze cyane.
Ibi birori
bizaba ku wa 3 Gashyantare 2024, kuko ari nabwo ibirori bya Rwanda Day bizaba
birangiye.
Umunyamuziki
Kamichi ategerejwe mu birori bizaherekeza Rwanda Day
Umuraperi Jabiro Pacifique (Jay Pac) wigaragaje kuva mu myaka ibiri ishize azitabira ibirori bya Rwanda Day
Joyeuse
Umutoni wabaye Miss Rwanda Arizona 2019 n’igisonga cya mbere cya Miss Africa
Arizona 2019
Bad Rama
uherutse gufungura ishami rya Label ya The Mane ari mu bazitabira ibirori
bizaherekeza Rwanda Day
Umunyamideli
Jolie Bwiza wanabaye igisonga cya kabiri cya Miss Washington na Miss Tacoma
2020
Ally Soudy
yavuze ko ibi birori bizitabirwa na bamwe mu bazaba bari mu gikorwa cya Rwanda
Day
TANGA IGITECYEREZO