RFL
Kigali

Yatawe muri yombi azira gusambanya ihene

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:27/01/2024 13:39
1


Umugabo w'imyaka 26 y'amavuko yatawe muri yombi nyuma yo gufatwa asambanya ihene.



Umuvugizi wa Polisi y'akarera ka Ntchisi, mu gihugu cya Malawi, Salome Zgambo, yemeje ko umugabo witwa Vincent Mwale yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya ihene.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa 25 Mutarama 2024, bibera mu mudugudu wa Galang'ande, mu Karere ka Ntchisi gaherereye mu gihugu cya Malawi.

Amakuru avuga ko uyu musore yafashwe ari mu gikorwa cyo gusambanya ihene, ibintu ubundi bitemewe kuko bifatwa nko guhohotera ikinyabuzima.

Vincent w'imyaka 26 y'amavuko akimara gufatwa, yahise ashyikirizwa ubuyobozi birangira atawe muri yombi.

Umuvugizi wa Polisi, Salome avuga ko atari ubwa mbere uyu mugabo atawe muri yombi akurikiranwaho imico n'imyitwarire itari myiza na gato.

Vincent Mwale akaba agiye kwitaba urukiko bidatinze kugira ngo akurikiranweho ibyaha bijyanye n'ibikorwa yagiye akora by'ubugizi bwa nabi n'iby'urukozasoni.


Yatawe muri yombi azira gusambanya ihene






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Pc7 months ago
    Ndumiwe koko





Inyarwanda BACKGROUND