Umuhanzi mu njyana gakondo wamenye nka Jules Sentore, yongeye gukora mu nganzo ashyira ahagaragara indirimbo yise “Abasore” yakoranye na bahanzi bagenzi be Credo ndetse na Isonga Family ikangurira Abanyarwanda guharanira gusigasira ibimaze kugerwaho n’amateka igihugu cyanyuzemo.
Iyi ndirimbo
yagiye hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mutarama 2024, yanditswe
igizwemo uruhare na Sentore Athanase, Jules Sentore ndetse na Marcel Ntazinda
usanzwe ari umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA).
Amashusho
yayo akoze mu buryo bwihariye, kuko yahujwe n’ibikorwa binyuranye by’u Rwanda
ndetse n’amashusho atandukanye agaragaza intore z’u Rwanda. Anagaragaza kandi
Jules Sentore ari mu ngamba n’izindi ntore.
Jules
Sentore yabwiye InyaRwanda ko yakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo kwibutsa buri
munyarwanda ko inzira ikiri ndende mu rugendo rwo kubaka u Rwanda, ko
ntawe ukwiriye kwigira ntibindeba.
Uyu muhanzi
wamenyekanye mu bihangano binyuranye yavuze ati “Imvo n’imvano y’iyi ndirimbo
yaturutse ku gitekerezo cyo kwibutsa abanyarwanda aribo nise ‘Basore’ muri iyi
ndirimbo, nti twibukiranye ko inzira ikiri ndende tudakwiye kwirara, ahubwo
icyo buri wese asabwa arusheho gukora neza, maze twubake urwatubyaye.”
Akomeza ati
“Basore bana b’u Rwanda twese, aho turi hose duhuze umutimanama, dufatane
urunana, turate Rwanda yacu nziza, maze bityo turusheho kwesa imihigo haba mu
mirimo buri wese ashinzwe.”
Jules
Sentore avuga ko yahuje imbaraga na Credo na Isonga Family muri iyi ndirimbo,
kubera ari abahanzi bafite ubuhanga mu majwi no kuririmba ‘byuje ubutore’.
Kuri we,
avuga ko ‘kubashyigikira (abahanzi) nkakorana nabo nanjye ubwanjye bimpesha
ishema’. Ati “Kandi ndemera neza ko nibakomeza ntibakure murujye bazatera
imbere, agatsinda ndabashyigikiye.”
Isonga
Family bakoranye indirimbo na Jules Sentore ni itsinda rigizwe n’abakobwa
batatu bavukana, Mukarukundo Sarah (Umukuru muri bo), Uwineza Liliane
(Umukurikira) ndetse na Sabato Clarisse (Umuto muri bo).
Aba bakobwa
bavuka mu Murenge wa Buyoga mu Karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru.
Batangiye umuziki wabo kera ari bato gusa mu 2018 ni bwo batangiye gushyira
ahagaragara impano yabo batangira basubiramo indirimbo zo hambere.
Mu 2020 ni
bwo batangiye gukorana na ‘Umushanana Records’ mu gutunganya Album yabo ya
mbere bitiriye indirimbo yabo ‘Rwantambi’
Iyi Album
iriho indirimbo zirenga 10 zirimo ‘Umupangayi’ yabaye iya mbere basohoye.
Ntishingiye ku nkuru mpamo, ivuga ku mukobwa wasaye mu nyanja y’urukundo
rw’umusore uba ukodesha mu mazu y’iwabo.
Credo wahuje
imbaraga na Jules Sentore muri iyi ndirimbo, yinjiye mu muziki akora injyana
gakondo, ku mpamvu asobanura ko yashimye kandi anyurwa n’abamubanjirije
bakoze/bakora iyi njyana.
Uyu muhanzi
avuga ko afite intego yo gukora umuziki akagera kure, kandi urubyiruko
rukibonamo birushijeho indirimbo gakondo abigizemo uruhare. Avuga ko mu myaka
itanu iri imbere kandi afite intego y’uko yazaba amaze gushyira ku isoko Album
eshanu.
Gihozo Credo Santos [Gihozo cy’u Rwanda] yabonye izuba ku wa 24 Mata 1999, avuka mu muryango w’abana batanu. Amashuri abanza yize kuri Regina Pacis naho igihimba rusange yize kuri Ecole de Science de Byimana.
Jules
Sentore yashyize hanze indirimbo ye yise ‘Basore’ ikangurira Abanyarwanda
kurinda ibimaze kugerwaho
Credo
uherutse gusoza amasomo ya Kaminuza yahuje imbaraga na Jules Sentore muri iyi
ndirimbo
Itsinda ry’abakobwa
‘Isonga Family’ ryaririmbye muri iyi ndirimbo ibwira buri munyarwanda kugira
uruhare mu rugendo rw’amateka
KANDA HANOWUMVE INDIRIMBO ‘BASORE’ YA JULES SENTORE, CREDO NA ISONGA FAMILY
TANGA IGITECYEREZO