Umubyinnyi rurangiranwa w'umunyarwanda Titi Brown yatangaje ko ari mu rukundo ndetse avuga ko ababazwa n'abahora bamuhata ibibazo iyo bamubonanye n'umukobwa, bakifuza ko abagendera kure.
Amazina ye ni Ishimwe Thierry ariko yamamaye nka Titi Brown mu mwuga wo kubyina no kugaragara mu ndirimbo zitandukanye z'abahanzi Nyarwanda.
Uyu musore uherutse gufungurwa yagizwe umwere ku byaha byo gusambanya umwana utarageza imyaka y'ubukure ariko akaza kujuririrwa kuri icyi cyemezo, yavuze ko ari mu rukundo.
Avuga ko atumva ukuntu agomba kujya kure y'abakobwa bose kubera ko harimo umwe yafunzwe azira, avuga ko aba umwe agatukisha bose nyamara atari ko byakagenze.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda ari kumwe na Junior Giti usa n'aho ari umujyanama we, yabajijwe niba ukwezi kw'abakundana turimo hari icyo kumubwiye, avuga ko gihari cyane ko afite umukunzi.
Titi Brown yavuze ko n'ubwo afite umukunzi, bitagomba kubera imbogamizi abifuza kuba bamwereka urukundo ku munsi w'abakundana wa Saint Valante. Ati "Mfite umukunzi ariko ntibizabuze abakunzi banjye kunyereka urukundo, ndacyarukeneye. Umukunzi ndamufite kandi mwiza koko".
Junior Giti yahise akomoza ku magambo akunze kuvugwa iyo Titi Brown agaragaza mu ruhame ari kumwe n'umukunzi ati "Titi Brown ntabwo wumva, urongeye?".
Titi Brown yahise avuga ko ibyo yaciyemo bidakwiye kumwitambika ngo bimubuze kujya mu rukundo, atangaza ko ayo magambo amubabaza.
Avuga ko ahora ahangana n'iyo mijugujugu ihora imwibutsa ko yafungishijwe n'umukobwa nyamara, umukobwa aba umwe agatukisha bose.
Titi Brown arambwiye abamubwira ko agomba gucika ku bakobwa kuko harimo uwamufungishije.
Titi Brown afite umukunzi
Reba ikiganiro twagiranye na Titi Brown hamwe na Junior Giti
TANGA IGITECYEREZO