Abahanzi Nyarwanda Chriss Eazy, Juno Kizigenza na Alyn Sano batanze ibyishimo ku bakunzi b’umuziki wabo mu gitaramo cyagaragayemo abayobozi barimo Minisitiri Utumatwishima, umuyobozi w'umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva n'abandi.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu Tariki 26 Mutarama 2024 muri
Imbuga City Walk hazwi nka Car Free Zone habereye igitaramo gikomeye cyitwa “Kigali
Youth Festival Concert”.
Ni igitaramo cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo umuyobozi w’umujyi wa Kigali Samuel Dusengiyumva; Minisitiri w’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi Utumatwishima Abdallah; Meya w’akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy n’abandi.
Ni igitaramo cyatangiye
gitinze bijyanye n’uko byari byitezwe.
Ubusanzwe byari biteganyijwe ko iki gitaramo gitangira ku isaha ya saa kumi n’imwe cyane ko cyari kigamije kumurika ibikorwa byahanzwe n’abiganjemo urubyiruko rwo mu mujyi wa Kigali n’abandi. Siko byagenze kuko cyatangiye ahagana saa yine z’ijoro.
Ubwo hari ku isaha ya saa
moya z’umugoroba, uwari uyoboye iki gitaramo yajyaga gutangiza ku mugaragaro
iki gitaramo cy’urubyiruko, basanze batigeze basuzuma amatara. Bityo ko
umuhanzi atajya ku rubyiniro mu kizima. Ibintu byatumye hatangira gususumwa amatara.
Usibye iki kibazo cyo gutinda gucana amatara byatwaye umwanya munini, habayeho n’ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi wabaye mucye bigasaba kwitabaza 'Generator' n’ubwo cyo kitarambye. Ibi byose byarangiye ahagana saa tatu n’iminota isaga mirongo itanu.
Uku kudindira bitewe n’umuriro
ndetse n’amatara, byatumye abayobozi batandukanye barambirwa bitahira igitaramo
kitaranatangira, bamwe mu bagitangiye ntibakirangiza.
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Dusengiyuma Samuel yahise agenda ndetse akurikirwa na Minisitiri w’urubyiruko Abdallah Utumatwishima wabanje kunyura mu bikorwa by’urubyiruko rwiteje imbere rwari rwazanye ibikorwa byarwo kugirango bigurwe.
Cyera kabaye, umuhanzi wa mbere yageze aho agera kuri stage.
Ku isaha ya saa yine Juno
Kizigenza yageze ku rubyiniro atangirira ku ndirimbo “Otsma” yakoranye na Bishanya
yazamuye urubyiruko rwari rumaze amasaha ane bategereje.
Uyu muhanzi kandi yaririmbye
indirimbo zirimo “Fit,Yaraje, Jaja, Igitangaza’ yakoranye na Bruce Melodie na
Kenny Sol n’izindi.
Uyu muhanzi yazanye ababyinnyikazi
kuri stage bamufasha kubyina indirimbo ze zitandukanye. Muri abo babyinnyi
barimo Saddie Vybes.
Uyu musore yasoreje ku
ndirimbo “Nightmare” iri mu zashimangiye impano ye muri 2020.
Chriss Eazy yaje
kuri stage atigisa urubyiniro.
Uyu musore yatangiriye ku
ndirimbo “Amashu” yasohoye muri 2021. Iyi ndirimbo yazamuye amaboko y’abafana
bari biganjemo urubyiruko. Chriss Eazy yaririmbye izindi zirimo “Basi Sori"," Edeni" n’izindi.
Chriss Eazy yasoreje ku
ndirimbo ku ndirimbo “Bana” yakoranye na Shaffy ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe
za America.
Mbere yo kuva ku rubyiniro,
Chriss Eazy yahamagaye umubyinnyi Titi Brown maze abafana binaga ibicu.
N’ubwo Chriss Eazy yari
yayirimbye, uyu muhanzi yahise asaba umuvangamiziki asubizamo “Bana” kugira ngo
Titi Brown ayibyine.
Umuhanzi Chriss Eazy yaje
ari kumwe na mushiki we, Mugabekazi wari umu Dj we wihariye nyuma y’igihe
amuherekeza ari mu bamufasha kureba indirimbo akora kuri stage. Yaje
aherekejwe na Junior Giti n’umugore we, Titi Brown n’abandi.
Alyn Sano niwe washyize
akadomo kuri iki gitaramo.
Uyu muhanzikazi yaririmbye
indirimbo ze zirimo “Boom", "Biryoha Bisangiwe", "Say Less", "Mwiza" n’izindi.
Uyu mukobwa yageze ku
rubyiniro amasaha atangiye gukura ku buryo abantu bari batangiye gutaha abandi batangiye
kunanirwa, ibintu byamusabye imbaraga z’umurengera kugira ngo abagumishe mu
kirori.
N’ubwo atari emeze neza
[yari arwaye], yabashije kubyinisha abafana be mu ndirimbo zishimiwe cyane nka ”Turawusoza”.
Uyu mwari yatunguwe no gusanga indirimbo ze nyinshi, abafana bazizi by’umwihriko
iziri kuri album ye “Rumuri” aherutse gushyira hanze.
Abahanzi Nyarwanda Chriss Eazy, Juno Kizigenz ana Alyn Sano batanze ibyishimo ku bakunzi b’umuziki wabo mu gitaramo cyaranzwe no gutinda gutangira. Abitabiriye iki gitaramo barimo n'abayobozi bizihiwe cyane, babyinana n'aba bahanzi.
Abayobozi babashije kuguma mu gitaramo barimo Ngabonziza Emmy na bagenzi be, bishimiye uko aba bahanzi bitwaye imbere y'abafana babo, birangira nabo batangiye gucinya akadiho bafatanyije n'abafana bari bizihiwe.
Zimwe mu ndirimbo, aba bayobozi bagaragaye babyina zirimo "Bana" "Turawusoza" "Yaraje" n'izindi.
Minisitiri Utumatwishima Abdallah yari yitabiriye iri murikabikorwa
Juno Kizigenza niwe wabanje kuri stage mu gitaramo cy'umujyi wa Kigali
Chriss Eazy niwe washimishije imbaga muri iki gitaramo
Alyn Sano niwe washyize akadomo kuri iki gitaramo
Abafana bategereje igihe kinini kugira ngo babone abahanzi bakunda
TANGA IGITECYEREZO