RFL
Kigali

B-Threy yatekewe umutwe n'uwiyita Makonikoshwa

Yanditswe na: Freddy MUSONI
Taliki:26/01/2024 12:28
0


Umuraperi B-Threy uri mu bahagaze neza mu muziki nyarwanda, yatangaje ko yahaye amafaranga uwamubeshye ko ari umunyabiywi Makonikoshwa



Mu minsi ishize, hari umuntu utari wamenyekana wiyise umunyabiywi mu muziki nyarwanda Makonikoshwa akajya ahamagara abantu biganjemo ibyamamare hano mu Rwanda abasaba amafaranga avuga ko ameze nabi yarembye.

Nyuma y'uko Makonikoshwa ahakanye ayo makuru akavuga ko nta kibazo afite, umuhanzi Muheto Bertrand uzwi nka B Threy yatangaje ko uwo muntu yamuhamagaye amwaka amafaranga hanyuma akayamuha azi ko ayahaye Makonikoshwa koko.

B-Threy mu butumwa yashyize kuri murandasi yagize ati: "Yambeshye ko wee! Namuhaye n'amafaranga nzi ko ariwe ndetse ndacyanafite nimero yakoresheje".

Ni ubutumwa bwaherekeje ifoto y'uwo ujya gusa na Makonikoshwa.

N'ubwo bimeze bityo, Makonikoshwa ahamya ko nta kibazo na kimwe afite, ameze neza ndetse yatunguwe n’aya makuru mu gihe nyamara we ari muzima ahubwo ahugiye mu bikorwa by’umuziki.


Makonikoshwa azwi mu muziki yo mu myaka yatambutse irimo indirimbo nka "Nkunda Kuragira" n'izindi


B-Threy yahaye amafaranga uwiyita Makonikoshwa ndetse aracyafite nimero yakoresheje

B-Threy aherutse guteguza album yise "Muheto wa 2 mushya"








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND