Kigali

Kadja Nin, Sonia Roland na Bushali mu bategerejwe mu iserukiramuco ‘Triennale de Kigali’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/01/2024 12:42
0


Abahanzi mu ngeri zinyuranye barangajwe imbere na Kadja Nin wamamaye mu ndirimbo 'Sambolera', umukinnyi wa filime Sonia Rolland n’umuraperi Bushali, bari ku rutonde rw’abategerejwe mu iserukiramuco ‘Triennale de Kigali’ rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere.



Kuri uyu wa Kane tariki 25 Mutarama 2024, Minisiteri y'Urubyiruko ndetse n'Iterambere ry'Ubuhanzi, yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Kagame, ko kuva tariki tariki 16-25 Gashyantare 2024 hazaba iserukiramuco ryiswe "Triannale de Kigali."

Iri serukiramuco rizarangwa no kugaragaza ibikorwa by’ubuhanzi 60 mu byiciro 10 by’ubuhanzi. Riri gutegurwa na Rwanda Arts Initiative (RAI), Umujyi wa Kigali kubufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi.

Mu gihe cy’iminsi 10 rizamara riri kuba rizagaragaramo ibikorwa by’abahanzi byatoranyijwe bigizwemo uruhare na Khadja Nin mu muziki, Fabrice Murgia, umuyobozi wa ‘Théâtre de Nationale de Belgique’, Sonia Rolland muri cinema ndetse Filime ye nshya izerekanwa kuri Canal Olympia.

Hazagaragaramo kandi abahanzi nka Tiken, Dj tunez, Bushali, Kivumbi, Fargass Assandé, Diogéne Ntarindwa (Atome), Michael Sengazi, Kabano Isabelle n’abandi bavuye mu bihigu bitandulanye nka Siriya.

Kadja Nin ukomoka mu Burundi n'ubwo azitabira iri serukiramuco ntabwo azaririmba, ahubwo yagize uruhare mu guhitamo abahanzi bazagaragaza ibikorwa by'abo muri iri serukiramuco ryubakiye ku guteza imbere abahanzi.

Amashusho yagiye hanze agaragaza ubwo Kadja Nina yari i Kigali ari kumva impano z'abanyamuziki barimo Michael Makembe, Milasano, Shauku Band, Sax Water, Kaya Byinshi n'abandi.

Umuyobozi wa Rwanda Initiative (RAI), Dorcy Rugamba avuga ko iri serukiramuco rizaba urubuga rwiza rwo gukomeza kugeza ubuhanzi bw’u Rwanda ku isoko mpuzamahanga, nk’imwe mu ntego bihaye kuva mu 2012.

Yavuze ko iri serukiramuco kandi ari imwe mu ntambwe itewe mu guhuriza hamwe abahanzi baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku Migabane itandukanye.

Iri serukiramuco rizatsa cyane ku ngeri z’ubuhanzi birimo ibyiciro 11: Ikinamico, umuziki, Cinema, kumurika imideli, ubuhanzi bwisunga ikoranabuhanga, ubuvanganzo, imbyino gakondo, gushushanya n’ibindi bizabera mu mutima wa Kigali.

Byitezwe ko rizitabirwa kandi n’abakora mu bigo Mpuzamahanga nka Universal, Bionix n n’ibindi mu murongo wo kurebera hamwe uko ubuhanzi bwakomeza gushyigikirwa.

Muri iri serukiramuco kandi hazatangwa ibiganiro bishamikiye ku buhanzi, basesengura uruhare rw’ubuhanzi mu iterambere n’ubukungu.

Iri serukiramuco rizabera muri Camp Kigali, Car free Zone, Canal Olympia, kwa Mayaka i Nyamirambo, Hôtel Des Milles Colline, Mariott Hotel, BK Arena, Ikinyugunyugu-Musanze-Twin Lakes, Paradise Island-Lake Kivu muri Rubavu n’ahandi.

Ryitezwemo abahanzi barenga 300, cyane abo mu bihugu byo mu Burayi no ku Mugabane wa Asia, Rizitabirwa kandi n’abagira uruhare mu guteza imbere ubuhanzi n’ikinamico mu bihugu nk’u Rwanda, muri Afurika n’ahandi.

Inganda z’umuco no guhanga zitera imbere mu Rwanda, ahanini ziyobowe n’igisekuru gishya cy’abahanzi bashinze imizi mu mateka. Imibare igaragaza ko abatuye u Rwanda bangana na 70% ari urubyiruko, kandi benshi bisanga mu bikorwa biteza imbere ubuhanzi.

Iri serukiramuco rizateza imbere abahanzi bato ndetse rigaragaza ubushobozi bwa rwiyemezamirimo cyane cyane mu byiciro by’umuco byose.

‘Triennale de Kigali’ initezweho guhuriza hamwe aba ‘Producer’ n’abashoramari, ku buryo bazafasha kubona impano zo gushyigikira.

Umunyamuziki Tiken Jah Fakoly wamamaye mu ndirimbo ‘Tous Ensemble’ ategerejwe i Kigali

Kadja Nin wamamaye mu ndirimbo 'Samolera Mayi Son' agiye kugaruka i Kigali, nyuma y’uko mu 2023 yitabiriye isozwa rya Tour du Rwanda 2024 ryabereye kuri Canal Olympia

Umuraperi Bushali witegura kumurika Album ye yise ‘Full Moon’ ategerejwe muri iri serukiramuco


Umuraperi Kivumbi ugezweho muri iki gihe mu ndirimbo ‘Wait’ yakoranye na Axon ategerejwe muri iri serukiramuco

Uwitonze Sonia Rolland wabaye Nyampinga w'u Bufaransa 2000, agiye kugaruka mu Rwanda nyuma y’uko ashyize hanze filime ye bwite yise ‘Destin Inattendu’’ cyangwa ‘‘Unexepected Fate’’ 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'WAIT' YA KIVUMBI NA AXON

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IJYENO' Y'UMURAPERI BUSHALI

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'PROMESSES BLA BLA' YA TIKEN JAH FAKOLY

">

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'SAMBOLERA' YA KADJA NIN YAMAMAYE MU BURYO BUKOMEYE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND