RFL
Kigali

Kigali Youth Festival irasozwa n'ibitaramo by'abahanzi bibera muri Car Free Zone-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:26/01/2024 15:34
0


Nyuma y’iminsi mu Imbuga City Walk ahazwi nka Car Free Zone habera imurikabikorwa rya Kigali Youth Festival, rigiye gushyirwaho akadomo mu gikorwa kiririmbamo bamwe mu bahanzi bubatse izina.



Tariki ya 22 Mutarama 2024 ni bwo hatangiye Kigali Youth Festival Exhibition muri Car Free Zone mu mujyi wa Kigali. Ku mugoroba w’uyu wa 26 Mutarama 2024 ni bwo riza gushyirwaho akadomo.

Iri murikabikorwa ryagarutsweho na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi Jean Nepo Abdallah Utumatwishima kuwa 24 Mutarama 2024 mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano, asaba abantu kuryitabira.

Abagera kuri 80 barimo 40 bo mu mujyi wa Kigali n’abandi 40 baturutse mu Turere dutandukanye ni bo baryitabiye berekana imishinga yabo inyuranye irimo iy’ubugeni, ubukorikori, imideli n'indi ishingiye ku ikoranabuhanga.

Ubwo riza kuba risozwa kuri uyu mugoroba, abahanzi barimo Bosco Kwizera [Juno Kizigenza], Sano Shengero Aline [Alyn Sano] na Christian Rukundo Nsengimana [Chriss Eazy], byitezwe ko ari bo baza gutaramira abitabira.

Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi niyo yariteguye muri gahunda yayo yo gukomeza guteza imbere urubyiruko, ubuhanzi n’umuhanzi ifatanije n’Umujyi wa Kigali.

Ibikorwa bitandukanye bimaze iminsi bimurikwa mu Imbuga City Walk n'urubyiruko rwiganjemo urwo mu mujyi wa KigaliAlyn Sano, Juno Kizigenza na Chriss Eazy mu bahanzi bitezweho kuza gutaramira abitabira ibikorwa bisoza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND