RFL
Kigali

Okkama yahishuye aho yahuriye n'umugore we bwa mbere

Yanditswe na: Freddy MUSONI
Taliki:26/01/2024 8:05
0


Umuhanzi Nyarwanda Okkama yahishuye ko we n'umugore we babyaranye umwana w'imfura bahuriye kuri murandasi.



Ossama Masut Khalid ubusanzwe niyo mazina ye ariko yamamaye nka Okkama mu ndirimbo zitandukanye zirimo "Toto' 'Lotto' yakoranye na Kenny Sol, 'Puculi' 'Iyallah' "Tsaper ' n'izindi kugeza kuri 'Wallah' aherutse gushyira hanze.


Uyu musore urugendo rwe rwa muzika mu buryo bweruye rwatangiye mu 2020 ubwo yashyiraga hanze indirimbo "Loto" acyiga ku ishuri ryugisha umuziki rya Nyundo, inzuzi  ze ntizatinze kwera kuko yamenyekanye akiri ku ntebe y'ishuri.


Uyu muhanzi yahishuye aho yamenyaniye n'umugore we wamubyariye imfura.


Mu kiganiro Meet me tonight cya Gen Z Comedy Show, yabajijwe icyiza cyo kuba uwamubyariye atazwi, avuga ko ari byiza kuko bituma umuryango utinjirirwa cyane.



Mu mwaka ushize wa 2023 nibwo Okkama yibarutse imfura y'umukobwa, kuri ubu yahishuye ko mama w'umwana we bahuriye kuri murandasi 



Okkama yashimishije abitabiriye Gen Z Comedy Show 


Umwana wa Okkama afite amezi arindwi y'amavuko 









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND