Kigali

Hagiye kuba iserukiramuco ‘Triennale de Kigali' rizahuza abahanzi 200 bo mu bihugu 25

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/01/2024 20:25
0


Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye kubera iserukiramuco ryiswe “Triennale de Kigali" rizahuza abahanzi mu ngeri zinyuranye barenga 200 bo mu bihugu 25 byo ku Migabane itandukanye yo ku Isi, rigamije kwishimira uruhare rw’ubuhanzi muri Afurika “Art market.”



Minisitiri w'Urubyiruko ndetse n'iterambere ry'Ubuhanzi, Utumatwishima yabimenyesheje Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kane tariki 25 Mutarama 2024, iyobowe na Perezida Kagame muri Village Urugwiro.

Iri serukiramuco rizaba tariki 16 Gashyantare 2024 kugeza tariki 25 Gashyantare 2024. Rizaba mu gihe cy’iminsi icyenda, hibanzwe ku kwerekana ubuhanzi ndetse n’ibiganiro bizasensengura ku ruhare rw’ubuhanzi mu iterambere n’ubukungu.

Rizarangwa no kugaragaza ibikorwa by’ubuhanzi 60 mu byiciro 10 by’ubuhanzi. Rizabera kandi mu bice bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali nko muri KCEV ahazwi nka Camp Kigali, BK Arena, kwa Mayaka i Nyamirambo ndetse no kuri Canal Olympia ku i Rebero.

Iri serukiramuco riri gutegurwa na Rwanda Arts Initiative (RAI), Umujyi wa Kigali kubufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi.

Rizatsa cyane ku ngeri z’ubuhanzi burimo nk'ikinamico, umuziki, Cinema, kumurika imideli, ubuhanzi bwisunga ikoranabuhanga, ubuvanganzo, imbyino gakondo, gushushanya n’ibindi bizabera mu mutima wa Kigali.

Byitezwe ko rizitabirwa kandi n’abakora mu bigo Mpuzamahanga nka Universal, Bionix n’ibindi mu murongo wo kurebera hamwe uko ubuhanzi bwakomeza gushyigikirwa.

Kuva mu 2012, Rwanda Arts initiative biyemeje gushyira imbaraga mu kugaragaza uburyo ubuhanzi nyarwanda bwagera ku isoko mpuzamahanga.

Amaserukiramuco ni kimwe mu bikorwa bikomeye mu muziki bihuza abahanga mu muziki, abantu bagatarama bigatinda! Kenshi, usanga ashobora kumara mu gihe kirenze iminsi itatu, mu gihe igitaramo kiba umunsi umwe nabwo amasaha macye.

Ibikorwa by'iserukiramuco bigira uruhare rukomeye mu iterambere ry'ubukungu bw'igihugu, rigahuza abafite imico inyuranye kandi bigateza imbere abari mu Inganda Ndangamuco, utibagiwe n’iyaguka ryazo.






Minisitiri Utumatwishima yamenyesheje inama y'Abaminisitiri Iserukiramuco rya 'Kigali Triennial' rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND