RFL
Kigali

Perezida wa Guinea Conakry yakiriwe na Perezida Kagame

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:25/01/2024 18:07
0


Ku mugoroba wo kuri uyu Kane ni bwo Perezida wa Guinea Conakry yageze i Kigali mu ruzinduko yatumiwemo na Perezida wa Repubulika Paul Kagame wamwakiriye akigera mu Rwanda.



Perezida wa Guinée, Général Mamadi Doumbouya mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Mutarama 2024, yahagurutse mu Mujyi wa Conakry mu rugendo yerekeza mu mujyi wa Kigali mu ruzinduko rw'akazi.

Nk'uko byari biteganyijwe, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, nibwo Perezida wa Guinea Conakry yageze i Kigali mu ruzinduko yajemo yitabiriye ubutumire bwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame nk'uko byatangajwe n'Ibiro bya Perezida muri icyo Gihugu.

Tariki ya 17 Mata 2023, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame nawe wari wasuye Igihugu cya guinea Conakry, ni we wakiriye mugenzi we akimara kugera mu Rwanda

Général Doumbouya uyoboye Leta y'inzibacyuho ya Guinea Conakry yagiye ku butegetsi ubwo abasirikare bahirikaga ubutegetsi bw'uwari Perezida Alpha Conde tariki ya 5 Nzeri 2021.




Muri Mata 2023 Perezida Kagame yari yasuye Igihugu cya Guinea Conakry 









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND