Uwiringiyimana Theogene uzwi nka Theo Bosebabireba, yagarutse ku buzima bubabaje bwo gukura atazi gutandukanya amavuta yo kwisiga no kurya, ndetse avuga ko ubwo buzima bumwe bwamuteye umwaku.
Theo Bosebabireba ukunzwe mu ndirimbo zirimo "Kubita Utababarira", yatangaje ko kwisiga
amamesa byamuteye umwaku kuko yamaze igihe kirekire azi ko amavuta yose bisiga
banayateka mu biryo bakayarya, nubwo byaterwaga n’ubukene.
Yavuze ko yakuriye mu buzima bugoye ku buryo batari
bafite ubushobozi bwo kubona amavuta yo kwisiga ndetse nawe ubwe yari muto
abona amamesa ataragira amahirwe yo gusobanukirwa ko amamesa aribwa
batayisiga.
Avuga ko yakuze akora mu rugo rw’abantu
bakamuhemba ibivuzo rimwe na rimwe
bakamuhemba inshenga z’imyumbati. Ubwo yabaga agiye aho yakoraga kugira ngo
ahembwe ajye nko ku ishuri, yabonaga yakererewe agafata amamesa akisiga atakarabye.
Theo Bosebabireba yatangaje ko yamaze igihe kirekire kigera ku
mezi atanu adakaraba ahura n’ubuzima bubi ku buryo yabaga anukira abantu n’isazi
zikamukurikira, kubera umwanda wabaga uri ku mubiri.
Uyu muramyi ubarizwa mu Itorero rya ADEPR, yatangaje ko umwarimu umwe yamwanze kubera uburyo yasaga, uko bahuye akamukubita kuko ngo kumubona byamuteraga kuribwa mu nda.
Ati “Hari igihe yigeze kunkubita ndinyarira, nigaragura mu nkari, gusa ntabwo turongera guhura nta n'ubwo tuzongera guhura kuko ntabwo akiriho”.
Uyu muramyi wakunze kugaruka ku buzima bubi
yanyuzemo, ndetse benshi bakibaza ku myandikire y’indirimbo ze zigaruka ku
nshyuro n’ibibazo hagati y’abantu, yongeye kugaruka ku bihe bibi yahuye nabyo
byamubabaje.
Mu kiganiro na Isimbi Tv ikorera kuri Youtube, Theo Bosebabireba yagarutse ku myitwarire mibi y’abantu yo kwirengagiza bagenzi babo, nyamara bamara gupfa bagahurura baza kumushyingura, bitwaje indabo zigaragaza urukundo.
Ati “Ibaze uje kureba umuntu wapfuye, kandi akiriho
ntiwaje! Uti muturangire ni he? Ko twayobye? Ukibaza uru rukundo ruvuye hehe? Njye
mperutse kujya ahantu nkabona indabo ziruta abantu!”.
Yasabye abantu gukundana no gufashanya bagifite ubuzima, kuko uwamaze kugenda biba byarangiye. Avuga ko ineza y’abantu yagira agaciro mbere y'uko umuntu agenda kuruta kuza ku kiriyo yapfuye ndetse ntacyo bikimumariye.
Theo Bosebabireba yaraye ataramiye abanya-Gicumbi mu giterane cy'umuvugabutumwa Jonathan Conrad Conrathe cyateguwe na Life Link. Ni igiterane kiri buririmbemo Israel Mbonyi kuri uyu wa Gatanu. Kizasozwa kuwa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2024.
Theo Bosebabireba yahishuye ko yakuze yisiga amamesa kubera ubukene
Theo Bosebabireba arashima Imana yamuhinduriye amateka
TANGA IGITECYEREZO