FIFA yahannye Kiyovu Sports yifashishije FERWAFA kubera John Mano

Imikino - 25/01/2024 2:38 PM
Share:

Umwanditsi:

FIFA yahannye Kiyovu Sports yifashishije FERWAFA kubera John Mano

Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru ku Isi, FIFA yahanishije Kiyovu Sports kutagura abakinnyi niyo baba abo mu Rwanda kubera kutishyura John Otenya Khames Roba.

Mu ibaruwa InyaRwanda ifitiye kopi, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 25 Mutarama 2024, FIFA yandikiye Kiyovu Sports iyimenyesha ko itemerewe kugura umukinnyi n'umwe yaba mpuzamahanga cyangwa uwo imbere mu gihugu kubera kutishyura amafaranga ibereyemo umukinnyi John Otenya Khames Roba uzwi nka John Mano. 

Iki cyemezo FIFA yagifashe nyuma y'aho ibonye ko ibyo yari yasabye Kiyovu Sports itabyubahirije.

Tariki 13 Ukuboza 2023, nibwo FIFA yari yandikiye Kiyovu Sports iyisaba kwishyura amafaranga ibereyemo John Mano. gusa kuva icyo gihe iyi kipe ntabwo yabikoze.

Mu ibaruwa FIFA yasabye Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA ko batagomba kwemera Kiyovu Sports kuba yasinyisha umukinnyi niyo yaba ari uwa hano imbere mu gihugu.

Tariki 10 Kamena 2022, ni bwo Sharaf Eldin Shaiboub na Mano John basinyiye ikipe ya Kiyovu Sports amasezerano y'imyaka ibiri, aho iyi kipe yiteguraga umwaka w'imikino 2022/23. Icyo gihe, shampiyona yari itararangira aho yari igeze ku munsi wa 28 wa shampiyona.

Nubwo aba bakinnyi basinye, nyuma y'amezi abiri gusa, umuyobozi wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal, yaje kwemeza ko abakinnyi baherutse gusinyisha batandukanye kubera kutubahiriza ibisabwa.


Mvukiyehe Juvenal niwe waguze John Mano gusa yagiye atayikiye umukino n'umwe


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...