Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Divine Iraa ari ku rutonde rw’abanyempano bahatanye mu irushanwa ‘Show me your Talent’ ryagejejwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gice cyaryo cya Kane mu rugendo rugamije kugaragaza impano z’abanyamuziki.
Uyu muhanzikazi umaze imyaka ibiri ari mu muziki azwi cyane mu ndirimbo yise ‘Calvary’. Ibice bitatu bya mbere by’iri rushanwa ry’umuziki “Show me your Talent” byabereye i Kigali.
Ryatangijwe na Ndisanze Elie muri Gashyantare 2023. Icyo gihe
ryatangiranye n’abarimo Mani Martin na Luckyman Nzeyimana bari mu Kanama
Nkemurampaka k’iri rushanwa, ryaje kugaragaza bamwe mu bahanzi bafashije.
Ibi bihembo
byatangwaga imbona nkubone kuri Televiziyo Rwanda, aho uwa mbere yahembwaga
ibihumbi 200 Frw no gukorerwa indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho.
Ndisanze
Elie yavuze ko kujyana iri rushanwa muri Amerika biri mu murongo wo kugaragaza
impano z’abahanzi babarizwa mu bindi bihugu cyane cyane abatuye muri Amerika.
Yavuze ati “Ku
nshuro ya mbere twabonye impano nyinshi z’abahanzi banyuranye ubwo twari muri
Kigali. Rero nyuma y’uko ngiye muri Amerika natekereje uburyo bwo kuhakomereza
iri rushanwa.”
Ndisanze
yavuze ko bifashisha imbuga nkoranyambaga zirimo nka YouTube, Instagram,
Facebook, na Tik Tok z’iri rushanwa, mu kugaragaza impano z’abahanzi baba
bahisemo.
Akomeza
agira ati “Mu by’ukuri ntabwo dufite amafaranga menshi yo guhemba urubyiruko
ruba aho muri Amerika kuko rufite byose, amafaranga barayafite, rero twe
tuzanye igikorwa mu rwego rwo guha rugari buri wese kuba yakwakirwa akagaragaza
impano ye binyujijwe kuri ‘Show me your Talent’ izajya itambutswa buri wa
Gatandatu kuri Youtube.”
Uyu mugabo
yavuze iri rushanwa rizajya ritambuka kuri Televiziyo Rwanda mu kiganiro ‘Versus’
gikorwa na Luckman Nzeyimana.
Muri
rusange, iri rushanwa rizajya rifasha abanyempano kuzimurika ndetse no
gushyigikirwa mu rugendo rw’abo rwo gukora ibihangano binyuranye.
Mutagoma
Bosco Magnifique niwe wegukanye iri rushanwa ‘Show me your talent’ ku nshuro ya
gatatu.
Yigeze
kuvuga ko ari byishimo bikomeye kuri we kuba yabashije kwegukana iri rushanwa
yari ahatanyemo n’abandi banyempano.
Ati “Ubu
ngubu niyumva neza kurusha mbere. Byampaye icyizere kuko mbere yo gutwara iri
rushanwa nari mfite gahunda nyinshi zo kuba nakora umuziki, kuko na mbere yaho
nari mfite indirimbo ariko gahunda nari mfite zo kuba nakora indi ndirimbo ziri
kure cyane.”
Akomeza ati
“Ariko iri rushanwa niryo ryatumye imishinga yanjye yose yigira hafi. Bituma
n’abantu bumvaga y’uko ntakora umuziki barabyumvise.”
Uyu musore
uvuka mu muryango w’abana batanu, avuga ko yakuranye urukundo rw’umuziki muri
we, kandi yumvaga igihe kizagera akawukora.
Iri rushanwa
rigizwe n’ibice bitandukanye birimo nk’igice cy’abaririmba (Itsinda cyangwa
umuntu ku giti cye), abavuga imivugo, ab’imbyino gakondo (itsinda cyangwa
umuntu umwe), abanyarwenya (Umuntu umwe cyangwa itsinda) n’abandi.
Abitabiriye irushanwa ‘Show me your Talent’ barengaga 100 biganjemo urubyiruko mu rwego rwo kugaragaza impano z’abo mu muziki n’ibindi
Umuhanzikazi
Divine Iraa wamenyekanye mu ndirimbo ‘Calvary’ yahatanye muri ‘Show me your
Talent’
Rambasol, umwe mu begukanye irushanwa ‘Show me Your Talent’ agahembwa 200,000 Frw yavuze ko iri rushanwa ryamuciriye inzira
Umuraperi Gentle
waturutse mu Ntara ya Lansing yitabiriye itangizwa ry’irushanwa ‘Show me Yourt
Talent’, agaragaza ko iri rushanwa rizafasha benshi
Ndisanze
Elie watangije irushanwa rya 'Show me Your Talent', yavuze ko yiyemeje
kugaragaza no gushyigikira impano z’abakiri bato
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'CALVARY' YA DIVINE IRAA
TANGA IGITECYEREZO