Umwaka wa 2024 wamaze gutangira ndetse bimwe mu bikorwa bikomeye byatangiye kuba nubwo ari umwaka udasanzwe mu buryo bumwe cyane ko ari wo uzabamo ubukwe rusange.
Itariki ya 23 na 24 Mutarama
2024 zinjije Abanyarwanda mu mwaka wa 2024 bungurana ibitekerezo mu Nama y’Igihugu
y’Umushyikirano ya 19 yayobowe na Perezida Kagame.
Ikaba ari inama yasize
igaragaje ishusho rusange y'uko u Rwanda ruhagaze byumwihariko mu myaka 7 ishize
yaba mu mu mutekano, ubukungu, imibereho ,ubuzima n’imiyoborere.
Tukaba twifuje gusa n’abanyura
mu bindi bikorwa bitegerejwe birimo n’Amatora afatwa nk’ubukwe rusange bw’Abanyarwanda
kuko usanga abantu babiteguye neza bakajya gutora bikoze mu myambaro isa nk'iyo
basamzwe bajyana mu birori binyuranye.
Rwanda
Day
Ku wa 02 na 03 Mutarama 2024
hazaba Rwanda Day ku nshuro yayo ya 10 izabera muri Washington DC muri Leta
Zunze Ubumwe za Amerika.
Iyi gahunda kuva yatangira
uretse kuba yaragize uruhare muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge no kurushaho
kwerekana aho u Rwanda rwavuye n'aho rugeze.
Rwanda Day yanatumye
ishoramari ry’abanyarwanda baba Diaspora rizamuka ku buryo akabakaba Miliyari
zisaga 600 Frw mu mwaka wonyine wa 2022 yashowe n'aba-Diaspora mu Rwanda.
Imaze kubera Bruxelles, Chicago, Paris, Boston,
Londres, Toronto, Atlanta, Dallas, Amsterdam, San Francisco, Ghent na Bonn.
Tour
du Rwanda
Isiganwa ry'amagare ribera
mu Rwanda buri mwaka naryo riri mu bikorwa bikomeye bitegerejwe muri uyu mwaka
aho rizatangira ku wa 18 Gashyantare risozwe ku wa 25 Gashyantare 2024.
Irisiganwa ryagiye rigira
uruhare rukomeye mu kuzana bamukerarugendo no kumenyekanisha ubwiza bw’u Rwanda
rikaba risigaye rihuzwa n’ibikorwa by’imyidagaduro ishingiye ku muziki.
Aho kuri iyi nshuro iyi
gahunda izaherekezwa n’ibitaramo bizabera mu Turere turimo Huye, Rubavu,
Musanze na Kigali.
Kwibuka
ku nshuro ya 30
Gahunda yo Kwibuka Jenoside
yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 izaba ku nshuro ya 30 ikaba ari imyaka itari yoroshye.
Birumvikana kubanisha Abanyarwanda imiryango yabiciwe n’iya bishe byasabye inzira gusa u Rwanda rwateye intambwe ifatika mu Budaheranwa.
Iyi ni gahunda imara iminsi ijana inasobanura iminsi 100 Abatutsi bamaze bicwa badafite kirengera, imiryango mpuzamahanga irebera.
Gutaha Sitade Amahoro yavuguruwe
Iyi sitade initezweho
kuzaberamo Igikombe cy’Isi cy'abakanyujijeho muri hagati ya tariki ya 07 na 17
Gicurasi 2024 kizitabirwa n’ababigwi batandukanye mu mupira w’amaguru.
Iyi Sitade ikaba ifite
ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza.
Kwibohora
ku nshuro ya 30
Ijambo Bato batari gito iyo
uryumvise wumva ukaba usobanukiwe n’amateka y’u Rwanda uhita wumva Inkotanyi
zabohoye igihugu zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.
Itariki ya 04 Nyakanga 2024
akaba aribwo Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bazifatanyiriza hamwe kwizihiza
imyaka 30 ishize bigezweho, ibyagezweho no kureba uburyo bwo kubisigasira kimwe
no gukomeza kubyaza umusaruro ayo mahirwe.
Amatora
ya Perezida
Uvuze ko ibihe by’amatora
biba ari ibirori mu Rwanda ntabwo waba ubeshye kuko nkanjye wandika iyi nkuru
mu bihe byose yabaye maze gusa n'ugira ubumenyi bwo kumenya icyo ari cyo nabonye
ari ibidasanzwe ngereranije n’amakuru nagiye numva mu bindi bihugu.
Aho ubona ibikorwa byo
kwiyamamaza byitabirwa n’abantu batagira ingano bamwe bashobora no gukora
urugendo rurerure bajya kwifatanya n’abandi cyane aho Perezida Kagame
abaribujye kwiyamamariza.
Usanga biba ari ibyishimo
bitagira ingano cyane mu bakuze bazi byinshi n'aho u Rwanda rwahoze muri uyu
mwaka akaba azaba ku wa 15 Nyakanga 2024.
Itariki y’amatora iba imeze
nk’ubukwe abanyarwanda bose bagejeje igihe cyo gutora uba usanga babukereye
ababyeyi mu mikenyero abagabo mu makositimu n’imyitero myiza.
Bagatora kare bagasubira mu
mirimo yabo ugasanga mu gihe haba hategerejwe ko hatangazwa ibyavuye mu matora
mu bice bitandukanye by’igihugu abantu bari hamwe basangira.
Kuri iy’inshuro amatora y’Umukuru
w’Igihugu akaba yaranahujwe nay’Abadepite nk'uko bigenwa n'Iteka ryo ku wa 11 Ukuboza 2023.
Kwita
Izina
U Rwanda ruri mu bihugu biza
imbere byashyize imbere gahunda zo kurengera ibidukikije n’ibinyabuzima.
Ndetse hagenda hashyirwaho
gahunda zitandukanye zirimo nko guca ibikoresho bya Plastic, gushyiraho imyanya
yahariwe gushyiramo ibibora n’ibitabora.
Kuri ubu kandi gahunda yo
guharanira ko imyuka ihumanya ikirere yacika ikaba igeze kure hakorwa ubukangurambaga
bwo gukoresha ibinyabiziga bikoresha imbaraga z'amashangarazi n'iz'imirasire y’izuba yaba mu bya
rusange n'ibikoreshwa n’abantu ku giti cyabo.
Hamwe n'izi gahunda zose
Kwita Izina ni umwe mu muhango ukurura bamukerarugendo kandi ukarushaho kwerekana
ko urusobe rw’ibinyabuzima rukwiye kubungabugwa.
Muri uyu mwaka hakaba
hitezwe ibirori by’inshuro ya 20 byo Kwita Izina abana b’ingagi byitabirwa n’ibyamamare
bitandukanye bigaherekezwa n’ibikorwa by’imyidagaduro n’ibindi.
2024 ikaba kandi
itegerejwemo amarushanwa mpuzamahanga mu mikino ya Basketball [BAL] kimwe n’ibitaramo
by’uruhererekane bya Global Citizen:Move Africa.
TANGA IGITECYEREZO