RFL
Kigali

Gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi hari ababigize 'Business' - Dr Uwicyeza

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:24/01/2024 19:35
0


Dr Uwicyeza yagaragaje ko gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi byahinduye isura kuko byinjiyemo urubyiruko, abanyamakuru n'abashakashatsi biganjemo ababikora bagamije gukuramo inyungu.Ni kiganiro kibanze ku Bumwe bw'Abanyarwanda n'iterambere ry'urubyiruko cyagaragazaga uruhare rw'urubyiruko mu kugena ejo hazaza h'u Rwanda, cyabaye ku munsi wa Kabiri w'Inama y'Igihugu y'Umushyikirano kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Mutarama 2024.

Dr Uwicyeza Doris umujyanama mu bya tekeniki muri Minisiteri y'Ubutabera yagaragaje uburyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi byahindutse ndetse n'abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside bakaba barahinduye isura hakaba hariyongereho abayipfobya bagamije gushakiramo inyungu zabo bwite.

Yagize ati: "Gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo ari ukuyipfobya ku  amateka ya kera gusa ahubwo bigira ingaruka ku bintu byose mu buzima bwacu bwa buri munsi, kuri ejo hazaza, kubera ko abakwirakwiza ingengabitekerezo baba bagamije gusenya Ubumwe bw'Abanyarwanda."

Yakomeje ati: "Hari abantu bashya tutari tumenyereye ko bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n'abakwirakwiza ingengabitekerezo yayo, abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe bayikoraga barayipfobyaga na nyuma bakomereza kuyipfobya bageze mu buhungiro. Ariko abandi bashya bakomeje gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi barimo urubyiruko, ni abana bakomoka kuri abo bayikoze."

Dr Uwicyeza yakomeje avuga ko abashakashatsi n'abakora mu  itangazamakuru bari mu bakomeje gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati: "Nk'uko byavuzwe ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi ryarahindutse n'uburyo bakwirakwiza gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi byarahindutse, abandi bashya babyinjiyemo harimo n'ibihugu duhana imbibi byabigize politike bajya no mu nkiko Mpuzamahanga bashaka guhindura amateka. 

Niyo mpamvu tugomba kubanza gusobanukirwa abapfobya nuko bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko bisigaye biborohera bitewe nuko banakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bakoresheje imbuga nkoranyambaga."

Yunzemo ati: "Abandi bashya bapfobya ni abanyamakuru n'abashakashatsi ubu hari abantu babigize bisinesi (Busness).

Igiteye impungenge ni uko abo bantu bo bagera mu mbuga abandi batageramo, ni abantu bagera muri za kaminuza zihambaye, bagera mu binyamakuru byitwa ko bihambaye. Usanga iryo pfobya ryirinjiye mu mvugo z'abanyamakuru n'abashakashatsi  byagizwe imvugo isanzwe ."

Dr Uwicyeza Doris akomeza asaba  urubyiruko gufata ingamba zo guhangana nabo bantu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagamije gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yanavuze ko abanyamategeko bakwiriye gufasha urubyiruko kumenya amategeko mpuzamahanga arebana na Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo batazagwa mu mutego wo gukoresha imvugo zirimo Izo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kubera kudasobanukirwa amateka yayo.

Yagize ati "Hari imyaka umuntu ageramo akaba adashobora kuvuga ngo ibintu ntabyo nzi kuko ntabyize mu ishuri, dufite natwe amatelefoni dufite amanite tuzi gukoresha imbuga nkoranyambaga.

Umuntu wese w'Urubyiruko umuhaye izina ry'umuntu mu munota umwe yaba yamaze kumenya aho aba, abo bakorana n'abo bakundana. Kuki izo mbaraga tutazishyiramo ahubwo tukihugura natwe ubwacu, tugomba no kuganira tugahugurana hagati yacu ."

Dr Uwicyeza yasabye urubyiruko kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bakoresheje imbuga nkoranyambaga.

Dr Uwicyeza yakomeje asaba urubyiruko gufasha bagenzi babo gusobanukirwa n'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugira ngo bahangane n'abakwirakwiza amacakubiri n'ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati "Hari uburere umuntu ahabwa n'umuryango hari n'ubwo ahabwa n'Igihugu. Ntabwo upfa kumenya ibyo umuntu atekereza mutaganiriye. Hari igihe mu ishuri umuntu yiga neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko yagera mu rugo bakamwigisha ingengabitekerezo, ntabwo wabimenya mutaganiriye.

Dufite umukoro mu banyamategeko wo kwigisha amategeko arebana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n'ukuntu yahura no kwisanzura mu gusangira ibitekerezo tukabigisha bakabyumva."

Dr Uwicyeza yakomeje asaba urubyiruko ruba hanze y'Igihugu guhangana n'abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bakanigisha ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagize ati: "Ku rubyiruko ruri hanze namwe mufite uburyo bwo gukoresha imbuga nkoranyambaga muharanire guhesha ishema Igihugu murwanirire isura u Rwanda."

Inama y'Igihugu y'Umushyikirano ku  nshuro ya 19 yabaye kuva kuwa Kabiri tariki ya 23 ikaba yasojwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Mutarama 2024.

Yabaye mu gihe muri uyu mwaka muri Mata 2024  Abanyarwanda n'abatuye Isi yose bazibuka ku nshuro ya 30 Abatutsi barenga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


Dr Uwicyeza Doris yagaragaje ko gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi byahinduye isura kuko byinjiyemo n'ababigize Business.


TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo
Inyarwanda BACKGROUND