Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, yagaragaje ko mu myaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye yize amasomo menshi, ariko ko ahora azirikana ane muri yo ashingiye ku mibereho itangaje ya Perezida Paul Kagame.
Yabigarutseho mu kiganiro yatanze cyagaragaje uruhare
rw'urubyiruko mu kubaka u Rwanda yahuriyemo n’Umuyobozi akaba n’Uwashinze Ikigo
Muhisimbi – Voice of the Youth in Conservation, Emmanuel Harerimana, Umujyanama
mu bya Tekiniki muri Minisiteri y’Ubutabera, Dr. Doris Uwicyeza Picard, Chaste
Niwe washinze ‘Bridge to Rwanda’ na Albert Munyabugingo washinze Vuba Vuba.
Inama ya 19 y'Igihugu y'Umushyikirano yasojwe kuri uyu
wa Gatatu tariki 24 Mutarama 2024, muri Kigali Convention Center.
Utumatwishima yavuze ko mu rugendo rw'imyaka 30 ishize
u Rwanda rwiyubatse yize amasomo ane arimo Kwiyoroshye, Gucunga amarangamutima,
Icyizere n'imbabazi ndetse no kudatinya ibibazo umuntu ahuye nacyo.
1.Kwiyoroshya;
Utumatwishima yavuze ko amateka agaragaza ko buri wa
Gatatu w'icyumweru nyuma ya saa sita, habaga ibikorwa byo kwitoza gusingiza
'Uwari Perezida na Mama we'.
Yavuze ko iyo urebye mu bindi bihugu, iyo abayobozi
bakuru b'igihugu bagiye gutambuka, kenshi usanga bahekerejwe n'imodoka nyinshi,
ku buryo bitangaza abantu benshi- ariko siko bimeze kuri Perezida Kagame.
Utumatwishima ati "Nyakubahwa Perezida ukuntu
mwiyoroshya, twakize uburyo natwe igihe tuzaba turi mu nshingano, ari abato
n'abakuru, kwiyoroshya ku rwego mwiyoroshyaho."
Yavuze ko kwiyoroshya bijyanye no guca bugufi kuri Perezida Kagame, ku buryo kenshi anasaba ko n'indirimbo zihimbwa zikomoza kuri we, zitsa cyane ku Rwanda.
2.Gucunga
neza amarangamutima;
Utumatwishima yavuze ko akurikije ibivugwa umunsi ku
munsi, birimo abantu batuka u Rwanda n'abantu batuka Perezida Kagame, akanashingira
ku kuntu ingabo z'u Rwanda zihora ziteguye 'ubundi twakabonye nk'ejo mwakatubwiye
ngo dukenyere tugende'.
Yavuze ko iyi mibereho ya Perezida Kagame ari isomo
ry'ibihe biri imbere. Bityo ko 'igihe tuzaba dukomerewe natwe cyera tuzakomeze
twige gucunga neza uko dukemura ibibazo nk'uko Nyakubwaha Perezida wa
Repubulika abikemura."
Uyu muyobozi yavuze ko muri iyi minsi Abanyarwanda
bagaragaje uburyo batishimira abo mu bindi bihugu bahora batuka u Rwanda, ku
buryo iyo hagira 'usifura twari kugenda'.
Akomeza ati "Ariko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika
ukuntu mu byihanganira mu gakomeza kubaha amateka mpuzamahanga, mukihangana,
natwe igihe bizaba bibaye tugomba kwihangana, tukagira urwego ducungaho
amarangamutima yacu."
Utumatwishima yabwiye urubyiruko ko iri somo rikomeye,
kandi bakwiye kurigira impamba yabo ya buri munsi.
3.Icyizere
n'imbabazi;
Minisitiri Utumatwishima yavuze ko 'muri iyi mirimo
dukora abantu benshi barakosa' ariko ko Perezida Kagame akomeza kubagirira
icyizere n'imbabazi.
Yatanze ingero z'amakosa anyuranye abayobozi bakora,
ndetse Perezida Kagame yabafata akabahana kandi akongera kubagirira icyizere.
Ati "Icyizere n'imbabazi mugira, abantu bose tubafasha kuyobora tugomba
kwiga gukomeza kumva, kugirira icyizere abantu n'ubwo bakosa.
4.Kudatinya
gukemura ikibazo ubonye.
Utumatwishima yavuze ko agendeye ku cyizere n'imbabazi
za Perezida Kagame, urubyiruko rukwiye kwiga kugica umuco wo gukemura ikibazo
cyose abonye.
Yisunze imbwirwaruhame za Perezida Kagame zitsa cyane ku gusaba urubyiruko kwanga ikibi, Utumatwishima yababwiye ko badakwiye guha umwanya abantu babashora mu bibazo 'kabone n'ubwo waba ukibwiwe n'uwo ari we wese. Ni uko' ng'uko Paul Kagame akora."
Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr
Jean Nepo Abdallah Utumatwishima yagarutse ku masomo ane asobanura imibereho ya
Perezida Kagame
Perezida Kagame yasoje Inama y’Igihugu y’Umushyikirano kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Mutarama 2024 muri Kigali Convention Center
TANGA IGITECYEREZO