Kigali

Albert Munyabugingo yavuze ahavuye igitekerezo cyo gushinga ‘Vuba Vuba Africa Ltd’

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:24/01/2024 15:21
0


Rwiyemezamirimo ukiri muto, Albert Munyabugingo washinze ikigo cy’ubucuruzi kigemura ibicuruzwa kizwi nka ‘Vuba Vuba Africa Ltd’, yavuze ko igitekerezo cyo gukora yagikuye mu mpanuro za Perezida Kagame akunze guha urubyiruko arukangurira gukura amaboko mu mifuka.



Ibi Albert Munyabugingo yabivuze ku munsi wa Kabiri w'Inama y'Igihugu y'Umushyikirano ya 19 imaze iminsi ibiri ibera muri Kigali Convention Center kuri uyu wa 24 Ukuboza 2023 yitabiriwe na Perezida Kagame na Madamu hamwe n’abandi bayobozi b’igihugu.

Muri iyi nama hatanzwemo ikiganiro kigaruka ku ruhare rw’urubyiruko mu kugena ahazaza h’u Rwanda. Aha niho Albert Munyabugingo yatanze ubuhamya bw’uko yashinze ‘Vuba Vuba Africa Ltd’ n'aho yakuye igitekerezo cyo kubikora.

Yatangiye avuga ko mbere yo gushinga ‘Vuba Vuba Africa Ltd’, yahoze ari umukozi wa Jumia yakoreraga mu Rwanda nayo igeza ibicuruzwa ku babikeneye. 

Icyo gihe yatangiye akora muri serivisi zo gufasha abakiriya (Customer Care), gusa kubera gukomeza yiyungura ubumenyi, yaje kugera ku mwanya wo kuyobora Jumia kugeza ihagaze.

Albert Munyabugingo umwe mu bashinze ikigo cy’ubucuruzi cya ‘Vuba Vuba Africa Ltd’

Ubwo Jumia yafunganga imiryango mu Rwanda, yasabye Albert Munyabugingo ko bajyana gukorera mu bindi bihugu bibiri byo muri Africa nyamara we arabyanga kuko yifuzaga kwikorera ndetse akanatanga umusanzu we mu guteza imbere u Rwanda.

Albert Munyabugingo yakomeje avuga ko Jumia imaze gufunga, we na mugenzi we witwa Kaneza Innocent bicaye bakaganira ndetse bagashaka umuti wo kuziba icyuho Jumia yari isize bityo babona kugira igitekerezo cyo gushinga ikigo cy’ubucuruzi gitanga serivisi nk'izo Jumia yatanganga ndetse bakanarushaho.

Avuga ko mbere y’uko aba umukozi wa Jumia na mbere y’uko ashinga Vuba Vuba Africa Ltd, yahoze yifuza kwikorera. Avuga aho yakuye igitekerezo cyo kuba rwiyemezamirimo yagize ati: “Igitekerezo cyo kwikorera nagikuye mu mpanuro umukuru w’igihugu Perezida Kagama akunda kuduha nk’urubyiruko”.

Yavuze ko igitekerezo cyo kwikorera yagikuye mu mpanuro za Perezida Kagame akunze guha urubyiruko 

Yakomeje agira ati: ”Ni kenshi numvise Perezida atubwira gukura amaboko mu mifuka, gukoresha ubumenyi dufite duhanga imirimo yaduteza imbere. Ni aho nakuye igitekerezo cyo kwikorera kuko numvise inama ze ziyongereye ku mahirwe twahawe hamwe no gushyigikirwa”.

Albert Munyangingo uvuga ko yishimiye ko urubyiruko rwinshi rwamaze kugana inzira yo guhanga imirimo, yavuze ko ‘Vuba Vuba Africa Ltd’ imaze imyaka 4 ishinzwe kandi imaze no kugera kuri byinshi bishimishije birimo nko guha akazi gahoraho ku bantu 45, abamotari 130 harimo 8% by’igitsinagore. Yavuze kandi ko kugeza ubu bakorera mu mijyi 4 yo mu Rwanda irimo Kigali, Rubavu, Rusizi hamwe na Musanze.

Albert Munyabugingo yasoje avuga ko ikigo cye gifite intego yo kugeza ibikorwa byacyo mu bindi bihugu byo muri Africa, ndetse ko abanyarwanda baba hanze nabo batekerejweho aho bazajya bohererezwa imbuto ku giciro kiri hasi.

Yasabye urubyiruko rugenzi rwe gukoresha amahirwe rwahawe no gutinyuka kuko bashoboye. Yasabye abamaze kuba ba rwiyemezamirimo ko bagomba guhora biyungura ubumenyi bakirinda kumva ko bageze iyo bajya kandi ko bakwiye kujya banitabira amarushanwa mpuzamahanga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND