Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, yagejeje kuri Perezida Kagame ibyifuzo by'abahanzi Nyarwanda birimo kubaha umwanya mu nama zikomeye zibera mu Rwanda ndetse n'ahandi hari amahirwe bakabasha kubyaza umusaruro impano zabo.
Utumatwishima yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki
24 Mutarama 2024, ku munsi wa kabiri w'Inama y'Igihugu y'Umushyikirano yabereye muri Kigali Convention Center.
Ni mu kiganiro yahuriyemo n’Umuyobozi akaba
n’Uwashinze Ikigo Muhisimbi – Voice of the Youth in Conservation, Emmanuel
Harerimana; Umujyanama mu bya Tekiniki muri Minisiteri y’Ubutabera, Dr. Doris
Uwicyeza Picard; Chaste Niwe washinze ‘Bridge to Rwanda’ na Albert Munyabugingo
washinze Vuba Vuba.
Utumatwishima yavuze ko nka Minisiteri y'Urubyiruko ndetse n'Iterambere ry'Ubuhanzi, bafite gahunda yo guhuriza hamwe urubyiruko, Leta ndetse n'abafatanyabikorwa mu rwego rwo gushakira hamwe uko urubyiruko rwabona akazi.
Uyu muyobozi yavuze ko hari gutekerezwa uko urubyiruko
ruri mu myaka 16 y'amavuko rwabaho mu myidagaduro myiza.
Utumatwishima anavuga ko hari gutekerezwa uko 'urubyiruko
rwacu rwagira imico myiza'. Ni intego avuga ko bazageraho bafatanyije n'inzego
zinyuranye uhereye ku muryango kugeza ku gihugu.
Yabwiye Perezida Kagame ko abahanzi bishimiye kuba mu
2023 harabereye ibitaramo bikomeye byajemo abahanzi bo mu mahanga. Ati "Bambwiye ko nzabashimira."
Ibitaramo byabereye mu Rwanda mu 2023, birimo ibya
Giants of Africa, itangwa ry'ibihembo bya Trace Awards, ibitaramo bya Move
Afrika n'ibindi.
Utumatwishima yavuze ko barajwe ishinga no guteza
imbere ubuhanzi n'abahanzi kugira ngo bigirire akamaro Igihugu ndetse
n'ababukora.
Utumatwishima yavuze ko abahanzi nyarwanda bamubwiye
ko ibitaramo byabereye i Kigali mu 2023 byabasigiye amasomo akomeye
bazubakiraho. Ati "Abahanzi babigiyeho (bigira ku bahanzi Mpuzamahanga) gukora
ibitaramo ku rwego mpuzamahanga."
Yavuze ko 'abahanzi babonye y'uko bafite agaciro kuko
Nyakubahwa Perezida Kagame akenshi yari ahari'. Akomeza ati "Ahubwo
barambwiye ngo n'abandi bayobozi bandi bajye baza mu bitaramo."
Utumatwishima yavuze ko abahanzi banishimiye ko ubu
ubuhanzi buri muri Minisiteri y'urubyiruko.
Yavuze ko abahanzi bamubwiye ko bifuza ko inama zose
zitegurwa mu gihugu yaba iza Leta n'iz'abafatanyabikorwa bajya bahabwa umwanya
bakagaragaza ubuhanzi bwabo yaba bishyuwe cyangwa batishyuwe mu kugaragaza
'ibyo bashoboye'.
Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima
Umuyobozi akaba n’Uwashinze Ikigo Muhisimbi – Voice of the Youth in Conservation, Emmanuel Harerimana
Umujyanama mu bya Tekiniki muri Minisiteri y’Ubutabera, Dr. Doris Uwicyeza Picard
Chaste Niwe washinze ‘Bridge to Rwanda’
Albert Munyabugingo washinze sositeye ya Vuba Vuba
Samantha Teta ukora mu Biro by’Umuvugizi wa Guverinoma niwe wayoboye ikiganiro kibanze ku ruhare rw’urubyiruko mu kubaka u Rwanda
Abarimo Minisitiri Utumatwishima batanze ikiganiro ku
nshingano z’urubyiruko mu kubaka u Rwanda twifuza
TANGA IGITECYEREZO