Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yavuze ko imiyoborere myiza u Rwanda rwimakaje mu myaka 30 ishize, yatumye igipimo cy’ubumwe n'ubwiyunge kizamukaho 12.4% mu myaka 10 ishize.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Mutarama
2024, mu kiganiro yatanze mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yabereye muri
Kigali Convention Center, cyagarutse ku rugendo rw’Ubumwe n’Ubwiyunge rw’u
Rwanda mu myaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.
Muri iki kiganiro, Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko
politiki y’irondabwoko yimakajwe n’abategetsi b’u Rwanda nyuma y’ubwigenge,
itahagarariye mu gihugu gusa ahubwo yageze no muri Repubulika Iharanira Demokarasi
ya Congo mu myaka ya 1980.
Icyo gihe bikozwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda ku
bufatanye na Leta ya RDC, hashinzwe ishyirahamwe ryitwaga Magrivi [Mutuelle des
Agriculteurs des Virunga] muri Rutshuru na Masisi.
Yagize ati “Ryari ryubakiye kuri ya ngengabitekerezo
ya rubanda nyamwinshi yakoreshwaga mu Rwanda. Ingaruka zayo zikaba zigikomeje
no muri ibi bihe turimo.”
Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko mu mateka y’u Rwanda,
ubumwe bw’Abanyarwanda bwari umusingi igihugu cyubakiyeho haba mu mibereho, mu
mibanire ndetse n’imiyoborere.
Yavuze ko ubwo bumwe bwasenywe n’Abakoloni kubera
inyungu zabo maze bimakaza politiki y’irondabwoko ya "Mbatanye
mbategeke''.
Ati “Leta zayoboye u Rwanda nyuma y’ubwigenge, zimitse
politiki ishingiye ku bumwe bw’abo zitaga rubanda nyamwinshi, yatanyije
Abanyarwanda mu buzima bwabo bwose, zinimika irondakarere ritonesha aho
abategetsi bakuru bakomokaga.”
Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko uburezi bwo mu Rwanda rw’icyo gihe bwakoreshejwe mu gutanya Abanyarwanda, irondakoko n’irondakarere mu mashuri bishyirwa mu itegeko.
Ni itegeko ryahaga Minisitiri ushinzwe Uburezi,
ububasha bwo gushyira 5% abo ashaka mu myanya. Icyo gihe Perefegitura za
Gisenyi na Ruhengeri zihariraga 65% mu mashuri no mu kazi.
Ati “Iyi mitegekere ishingiye kuri politiki y’igitugu
no gutanya Abanyarwanda ni yo yatumye hagati ya 1990 na 1994 Leta ya MRND n’abo
babyumvaga kimwe bibumbira mu gatsiko bise Hutu Power aho gushyira imbere
ubumwe bw’Abanyarwanda, bashishikariza abaturage bamwe kwica abandi, bahitana
Abatutsi barenga miliyoni mu mezi atatu gusa.”
Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko Jenoside yahagaritswe
na FPR Inkotanyi mu 1994 ariko yasigiye u Rwanda ibibazo by’ingorabahizi.
Byarimo ubwinshi bw’abakoze Jenoside bagombaga gufatwa
no gucirirwa imanza, abacitse ku icumu rya Jenoside basabaga ubutabera buboneye
kandi bwihuse.
Hari kandi Abanyarwanda barenga miliyoni 2 bari
barahungiye mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda, abari baravanywe mu byabo,
inkomere, imfubyi n’abana baburanye n’ababyeyi, bikajyana n’ibikomere byo ku
mubiri no ku mutima.
Muri iki kiganiro yatanze, yavuze ko “mu mateka y'u
Rwanda, ubumwe bw'Abanyarwanda bwari umusingi u Rwanda rwubakiyeho haba mu
mibereho, mu mibanire no mu miyoborere. Kubera inyungu zabo abakoloni
barabusenye bimakaza politiki y'irondabwoko ya mbatanye mbategeke."
Yagaragaje ko Gacaca yagize uruhare rukomeye mu kuzamura
ubumwe bw'Abanyarwanda nk'uko byagaragajwe mu 2018 n'ubushakashatsi bwakozwe ku
ruhare rwazo mu kubanisha Abanyarwanda.
Buriya bushakashatsi bwagaragaje ko 83% by'abemeye
uruhare rw'abo muri Jenoside babisabiye imbabazi baniyemeza gutandukana burundu
n'ingengabitekerezo yayo.
Ni mu gihe 85% b'abiciwe bagize ubutwari bwo kubana
neza n'ababiciye no gutanga imbabazi 'n'ubwo yari amahitamo atoroshye'.
Bizimana yashimangiye ko igipimo cy'ubumwe n'ubwiyunge
mu banyarwanda cyagiye kizamuka buri mwaka. Ashingiye ku bushakashatsi bwo mu
2010, yavuze ko icyo gihe igipimo cyari kuri 82.3%, n'aho mu 2015 kigera kuri
92.5% n'aho mu 2020 bigera kuri 94.7%. Ibi bisobanuye ubwiyongere bwa 12.4 mu
gihe cy'imyaka 10.
Bizimana yavuze ko 'ibi ntibyikoze byavuye ku
miyoborere myiza y'u Rwanda'. Yavuze ko igipimo cy'ubumwe n'ubwiyunge
kigaragaza ko 99% by'abanyarwanda bemeza ko bashyize imbere ubunyarwanda
bakanakomera ku ndangagaciro zibwimakaza.
Yavuze ko 94.6% by'abanbyarwanda bemeza ko
basobanukiye amateka igihugu cyanyuzemo n'aho 97.1% bemeza ko babanye neza
n'abaturanyi.
Ubushakashatsi bwa RGB bwo mu 2023, bwo bwerekanye ko
Abanyarwanda 93.73% bishimira icyizere bafitiye inzego z'umutekano.
Kuri Minisitiri Bizimana, ni ubwa mbere mu Rwanda
abaturage bibonamo inzego z'umutekano bakorana umunsi ku munsi 'zitabahutuza'.
Bizimana yavuze ko igipimo cy'ubumwe n'ubwiyunge
cyazamutse kubera ibyemezo bya Politiki byafashwe birimo: Kuvanaho indangamuntu
zanditseho amako zatanyaga abanyarwanda, gusubiza abantu imitungo no
gusaranganya amasambu;
Gushyiraho Ingabo z'u Rwanda zirimo n'abahoze mu Ngabo
zakoze Jenoside, gushyiraho imirimo nsimburagifungo ifasha kugorora abihannye bagasaba
imbabazi, gushyiraho inzego zirwanya ruswa n'akarengane, kwegereza ubuyobozi
abaturage no kwifashisha umuco nyarwanda.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yatanze ikiganiro ku rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda
Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016 ari mu bitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano
Minisitiri w'Urubyiruko n'iterambere ry'ubuhanzi, Dr Utumatwishima
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Kepler, Nathalie
Munyampenda ari kumwe na Fiona Kamikazi ushinzwe itumanaho no kumenyekanisha
ibikorwa muri I&M Bank
Uhereye ibumoso: Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Dr Uwamariya Valentin; Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa na Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda niwe wayoboye ibiganiro by’Umunsi wa Kabiri w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano
Umuyobozi w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Imiyoborere,
RGB, Dr Usta Kayitesi
Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango FPR Inkotanyi,
Wellars Gasamagera
Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga aganira n'Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw'Akarere muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Viruta [Uri iburyo] aganira n'Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB), Francis Gatare
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze umunsi wa kabiri w'Inama y'Igihugu y'Umushyikirano
TANGA IGITECYEREZO