Umuhanzi wagwije ibigwi mu muziki w’u Rwanda, Massamba Intore yakoreye igitaramo gikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyafashije Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Georgia muri Leta ya Atlanta kwizihiza intangiriro z’umwaka wa 2024.
Iki gitaramo cyahujwe n’Umunsi Ngaruka mwaka uzwi nka ‘New
Year Gala’, uhuza Abanyarwanda batuye muri Georgia, Tennesse no mu y’indi mijyi
mu rwego rwo kwizihiza umwaka Mushya; imibare igaragaza ko kuri iyi
nshuro iki gitaramo kitabiriwe n’abantu bari hagati ya 100 ndetse na 150.
Umushyitsi Mukuru muri iki gikorwa yari Ambasaderi w'u
Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mukantabana Mathilde. Ni mu gihe
ibirori byasusurukijwe na Massamba Intore ndetse n'umuraperi Jay Pac usanzwe
atuye muri Amerika.
Mu bandi bitabiriye iki gitaramo, harimo abari mu
nzego zinyuranye z'ubuyobozi bw'abanyarwanda batuye muri Georgia, hari kandi
abo mu bindi bihugu nko muri Uganda, Zimbabwe na Kenya bagiye kwifatanya n'abanyarwanda
batuye muri Amerika.
Ibi birori byatangijwe na Herbert Diego wahaye ikaze abitabiriye ndetse anagaruka kuri zimwe muri
gahunda bateganya gukora. Ibi birori kandi byanasusurukikwe n'Itorero Irebe
ryari riyobowe na Jacques Nyungura ndetse na Nadine.
Iki gitaramo kandi cyatangiwemo ibihembo ku bantu
bitanze mu guteza imbere abanyarwanda batuye muri Atlanta barimo Leila Kabanda,
Raissa, Iradukunda Sandrine ndetse na Jacque Nyungura. Aba bombi bashyikirijwe
ibihembo na Ambasaderi Mathilde.
Intore Massamba yaririmbye muri iki gitaramo aherekejwe
n'umubyinnyi Icakanzu Contante wamenyekanye cyane mu Itorero Inganzo Ngari. Ni
mu gihe umuraperi Jay Pac we yaririmbye mu birori bya 'After Party'.
Ni cyo gitaramo cya mbere Massamba yakoreye hanze y’u Rwanda, kuva umwaka wa 2024 watangira, ariko mu 2023 yakoreye ibitaramo mu bihugu bitandukanye.
Aherutse kubwira InyaRwanda ko yishimiye gutaramira muri Atlanta. Massamba yaherukaga gutaramira mu bihugu birimo Canada, icyo gihe yaririmbye mu ihuriro ry’urubyiruko rw’Abanyarwanda batuye muri Amerika ya Ruguru.
Ibi bitaramo yabihuriyemo n’abarimo The Ben. Iyi nama
y’iri huriro yateguwe na Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye n’Ihuriro
ry’Abanyarwanda baba mu mahanga, RCA ndetse n’iry’Abanyarwanda baba muri Leta
Zunze Ubumwe za Amerika na Canada, hamwe n’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Urubyiruko
rw’Abanyarwanda (International Rwanda Youth for Development-IRYD).
Iri huriro ryitabiriwe n’abarenga 2000, haganirwa ku
rugendo rw’u Rwanda n’ibimaze kugerwaho, ndetse habayeho n’umwanya wo guhura
kw’abantu banyuranye bo mu bihugu byo muri Amerika ya Ruguru.
Urubyiruko rwaganirijwe ku ngingo zinyuranye zirimo
gukunda Igihugu, amahirwe ahari mu ishoramari, indangagaciro n’ibindi.
Massamba Intore ni umuhanzi ubikora kinyamwuga akaba
ari umucuranzi, umwanditsi w'ibihangano, umukinnyi akaba ndetse ari umutoza
w'imbyino gakondo nyarwanda mu itorero rikuru ry'igihugu, Urukerereza, akaba
ari umwe mu bahanzi bamamaye mu Rwanda mu gukora ibihangano byibanda ku muco
nyarwanda.
Massamba ari kumwe n'abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Georgia n'inshuti z'u Rwanda
Byari ibyishimo bisendereye ku banyarwanda batuye muri Atlanta mu kwizihiza intangiriro z'umwaka wa 2024
Massamba yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe, urukumbuzi rw'abafana ruriyongera
Massamba Intore yaririmbaga anyuzamo akaramukanya n'abafana b'inganzo ye
Ababyinnyi b'itorero Irebe bafashije Abanyarwanda gususuruka mu ndirimbo zubakiye ku muco Nyarwanda
Umuraperi Jay Pac [Uwa kabiri uvuye iburyo] ari kumwe n'inshuti ze muri ibi birori byihariye
Umubyinnyi Icakanzu Contante wafashije Massamba Intore muri iki gitaramo muri Amerika
Umuraperi Jay C yaririmbye mu birori by'umusangiro byaherekeje iki gikorwa. Yamamaye mu ndirimbo zirimo nka 'We Move'
Ambasaderi Mukantabana Mathilde [Uri hagati] ari kumwe n'abanyarwanda babarizwa muri Amerika
Icakanzu Contante [Uri iburyo] yafashije Massamba Intore gutaramira Abanyarwanda muri Amerika
TANGA IGITECYEREZO