Umunyarwenya Nshizirungu Prince wamenye nka ‘Uzagende kuri Moto’ ku rubuga rwa X [Yahoze ari Twitter] yambitse impeta y’urukundo umukunzi we Gisa Iliza Christelle bamaze imyaka icyenda mu rugendo rw’urukundo amuteguza kurushinga nk’umugabo n’umugore.
Byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 23
Mutarama 2024, mu kabari ka Shooters Club, aho Prince n’abanyarwenya bagenzi be
basanzwe bakorera ibitaramo by’urwenya mu rwego rwo gufasha abafana b’abo
gususuruka.
Prince usanzwe ari umunyamakuru wa Power Fm, yabwiye
InyaRwanda ko yafashe icyemezo cyo kwambika impeta umukunzi we Christelle Gisa,
kubera ibihe by’urwibutso by’imyaka icyenda ishize biyemeje gutangiza umuryango
mushya.
Uyu musore yavuze ko imyaka icyenda yabanjirijwe no
kuba inshuti zisanzwe, kugeza ubwo ubushuti bwabo bwarandaranze biyemeza
gukundana urukundo rwitamuruye, inshuti n’imiryango babiha umugisha.
Prince yagize ati “Ni umuntu twahuje byinshi. Twabanje
kuba inshuti nyuma twisanga mu rukundo. Navuga ko ari umukobwa udasanzwe mu
buzima bwanjye.”
Akomeza ati “Nk’uko ubizi mu buzima habamo ibyiza
n’ibibi no mu rukundo ni uko bigenda, ariko icyo nishimira ni uko Imana
idushoboje, imyaka icyenda ikaba igeze turi kumwe. Ni umukobwa nakunze
n’umutima wanjye wose.”
Prince ni umwe mu banyarwenya bazwi cyane mu itsinda
rya ‘Comedy Knights’, aho akorana n’abarimo Babou, Michael Sengazi, Herve
Kimenyi n’abandi banyuranye.
Amaze kugaragara mu bitaramo by'urwenya birimo
nka Kigali International Comedy Festival, Seka Live, Caravane du rire,
iserukiramuco ryo muri Kenya yitabiriye n'ibindi bikorwa.
Kuri we ashingiye ku gihe cy’imyaka irindwi ishize ari
mu banyarwenya ‘Comedy yatunga umuntu ikakugeza ku rwego rwo hejuru’.
Uyu musore utuye i Nyamirambo, avuka mu muryango
w'abana babiri. Avuga ko kwinjira mu banyarwenya ari impano yakuranye, kuko
ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye yari umusore usakuza cyane kandi uganira.
Mu mwaka wa 2016, nibwo yinjiye mu gutera urwenya.
Kuva ubwo, urugendo rwe ruraguka kugeza n'uyu munsi. Urugendo rw'imyaka irindwi
ishize ari mu banyarwenya, avuga ko rutari rworoshye, kuko byamusabye
gushyiramo imbaraga nyinshi cyane, kuko ari bwo yari agitangira.
Nshizirungu Prince yashinze ivi yambika impeta y'urukundo umukunzi we Gisa Iliza Christelle
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, nibwo Prince yambitse impeta umukunzi we amutunguye mu birori byabereye muri Shooters Club
Prince yavuze ko imyaka icyenda ishize ari mu rukundo n'uyu mukobwa yabanjirijwe no kuba inshuti zisanzwe
Prince yateguje umukunzi we Christelle kurushinga nk'umugabo n'umugore
Prince na bagenzi be bamaze igihe bakora ibitaramo bifasha benshi gususuruka
TANGA IGITECYEREZO