Kuri uyu wa Kane ni bwo hari hategerejwe umukino wa gishuti ikipe ya Al Nassr yagombaga gukinamo na Shanghai Shenua yo mu Bushinwa naho taliki 28 z'uku kwezi bakazakina na Shanghai Shenua n'ubundi mu mukino wa gishuti.
Nyuma yuko abaturage bo mu bushinwa bamenye ko ikipe ya Al Nassr ikinamo Cristiano Ronaldo ifite imikino iwabo yari bariteguye ndetse bagura n'amatike ku bwinshi, gusa kuwa Kabiri iyi kipe isanzwe ikina shampiyona ya Arabia Saudite yashyize itangazo hanze ivuga ko iyi mikino itakibaye ku bw'impamvu nabo batashobora kugenzura.
Impamvu bahagaritse iyi mikino ni ukubera ko Cristiano Ronaldo yavunikiye mu myitozo bakoreye mu mujyi wo mu Bushinwa wa Shenzhen.
Nyuma yuko ikipe ya Al Nassr ishyize hanze iri tangazo ivuga ko imikino ya gishuti bari bafite mu Bushinwa ibaye isubitswe, abaturage batandukanye n'ubundi bo mu Bushinwa ntabwo babyakiriye neza, ari byo byatumye bamwe bajya no kuri Hoteli ikipe icumbitsemo berekana ko batishimye bijyanye n'uko bari bariteguye.
Cristiano Ronaldo yahise ahitamo kubasaba imbabazi avuga ko ari ikibazo cy'imvune yagize cyabiteye. Yagize ati "Nk'uko mubizi, mu mupira wamaguru hari ibintu bimwe udashobora kugenzura. Maze gukina umupira w'amaguru igihe kingana n'imyaka 22 ariko ndi umwe mu bakinnyi batigeze bagira imvune nyinshi.
Ndababaye rwose kuko Al Nassr nanjye ubwanjye twaje mu Bushinwa kwishimira iyi mikino. Naje mu Bushinwa kuva 2003/2004, numva hano ari mu rugo ha kabiri. Numva buri gihe ndi umuntu udasanzwe hano. Ndumva mbabaye.
Nzi ko namwe mubabaye, cyane cyane abantu bakunda Cristiano, ariko tugomba kureba uburyo bwiza. Ntabwo twahagaritse umukino, turashaka gushyiramo imbaraga ku buryo umukino wagaruka hano, tuzagaruka.
Ku bw'amahirwe macye mfite ibibazo, ariko ibi ni bimwe mu bigize umupira w'amaguru n'ubuzima bwanjye. Ndi hano, ndi kumwe n'abafana, ndi kumwe n'abashinwa kandi tuzakomereza hano. Turabona hanze ko abantu bari kumwe natwe.
Turababaye kuko ntabwo twari tuzi ko ibi bishobora kubaho. Tuzagaruka gushimisha abashinwa, iyi niyo ntego yanjye. Ndashaka kubakinira. Ntimubabare kubera ko nanjye mbabaye kandi nizere ko musobanukiwe ibibazo umukinnyi w'umupira wamaguru ahura nabyo".
Mu itangazo Al Nassr yashyize hanze, yavuze ko imikino idahagaze ahubwo bari kuganira n'abo bari bafatanyije kuyitegura ku buryo yakwimurirwa ikindi gihe.
Abafana bo mu Bushinwa bari barakaye nyuma yuko imikino ya Al Nassr isubitswe
Cristiano Ronaldo wagize ikibazo cy'imvune yasabye imbabazi abafana