Minisitiri w’Intebe, Dr Eduard Ngirente yavuze ku buryo ibikorwa birimo ubukungu, imibereho myiza n’imiyoborere myiza bihagaze byumwihariko mu myaka 7 ishize ashingiye ku byo Perezida Paul Kagame yemereye abanyarwanda agaragaza ko Inama y'Umushyikirano iheruka yasize ifashe imyanzuro imaze kugerwa ku kigero cya 91.
Kuri uyu wa 23 Mutarama 2024 hatangiye Inama y’Igihugu
y’Umushyikirano ku nshuro yayo ya 19, Perezida Kagame akaba ari we wayifunguye
ku mugaragaro agarariza Abanyarwanda uko igihugu gihagaze cyane yibanda ku
mutekano.
Mu ijambo rya Minisitiri w’Intebe ryibanze ku byagezwemo
muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 guhera muri 2017 kugera muri 2024, yatangiye agaragaza ko ibyari biteganyijwe byamaze kugerwaho ku kigero cyiza.
Yagize ati”Hagiye habaho imbogamizi twahuye nazo
nk’Isi yose birimo ihindagurika ry’ibihe ibiza ariko ntabwo byatubujije
gushyira mu bikorwa byinshi mubyo twiyemeje.”
Agaragaza ko mu gihe
cy’icyorezo cya COVID19 ubukungu bwasubiye inyuma ku kigero kiri munsi y’ijana
ariko ubu bwongeye kuzamuka kugera ku kigero cya 6.9 kandi hari icyizere ko
buzakomeza kuzamuka bugasubira hejuru ya 7.
Minisitri w'Intebe Dr.Ngirente
yagaragaje kandi ko imisoro yiyongereye ati”Habayeho ivugurura mu itangwa ry’imisoro itangwa neza muri
iy’imyaka 7 ishize imisoro yikubye inshuro ebyiri guhera muri 2017.”
Anizeza abanyarwanda kandi
ko iri no gukoreshwa neza ati”Kwinjiza amafaranga ni kimwe ariko no kuyakoresha
neza ni ikindi.”
Yongeye kandi kugaragaza
ko muri iyi myaka ibikorwa byo korohereza abanyarwanda mu ngendo byashyizwemo
imbaraga Guverinoma ifatanije n’abashoramari aho hongewe bisi zitwara abagenzi
kugeza ubu izamaze kwishyurwa ari 200, 100 zikaba zaramaze kuhagera gusa izo
bateganya ari 340 mu bihe bya vuba.
Kugeza ubu kandi Minisitri w'Intebe Dr. Edward yagaragaje ko u Rwanda rwashyize imbaraga mu kuzamura ubuhinzi n’ubworozi
byanatumye umusaruro wiyongera kuri hegitari uva ku bilo 32 ugera ku bilo 70.
Yagaragaje kandi ko
Miliyari zigera ku 8 zakoreshwaga mu gutumiza imbuto hanze yashowe mu
kongererea abatubuzi b’imbere mu gihugu imbaraga ubu izikoreshwa zose zikaba ari
iz’imbere mu gihugu.
Ku birebana na gahunda y'ubwishingizi
mu bworozi n’ubuhinzi yamaze gutangira nubwo Guverinoma igishyiramo nkunganire
kandi ubu hari kubakwa uruganda rutunganya amata y’ifu ruzajya rutunganya
umusaruro ungana na litiro zirenga ibihumbi 650.
Mu bikoremezo kandi
Minisitiri yagaragaje ko hubatswe imihanda mishya ya Kaburimbo indi
iravugururwa, kimwe n’iy'imidengerano yaba mu mujyi no mu bice by’icyaro kimwe n’imiyoboro
y’amazi meza yubatswe yaguwe ikanavugururwa, hanubakwa inganda zayo zigera kuri
zirindwi.
Ingo Miliyoni 1.5 nshya
muri iyi myaka 7 zagejejweho amashanyarazi byatumye ubu abafite amashanyarazi
mu Rwanda bagera kuri 74% bavuye kuri 34%.
Mu bindi yagaragaje harimo
kuba RwandAir yaraguye amarembo itangiza ingendo mu bindi bice bitandukanye
birimo Paris, Doha, London, umubare wabakoresha iyi serivisi na wo uriyongera
uva ku bihumbi 521 mu 2021 kugera kuri Miliyoni 1,4 muri Nzeri 2023.
Yagaragaje kandi ko
ababyeyi babyarira kwa muganga biyongereye kimwe n’urwego rw’ubuvuzi rurazamuka. Mu gusoza Minisitiri w’Intebe yikije ku bikomeje gushyirwamo imbara.
Ati”Dushingiye
ku Cyerekezo 2050, kigamije gukomeza kuzamura ubukungu bw‘Igihugu no guteza imbere
imibereho myiza y‘Abanyarwanda, 22 bimwe mu by‘ingenzi bizibandwaho birimo kongera
umusaruro w‘ubuhinzi n‘ubworozi hagamijwe kwihaza mu biribwa no gusagurira
amasoko.”
Yongeraho ati”Guhanga imirimo myinshi, cyane cyane ku
rubyiruko, kongera inganda n‘umusaruro wazo, guteza imbere ireme ry‘uburezi,
guteza imbere ubuvuzi ndetse no kugeza ku baturarwanda ibikorwaremezo
bigezweho.”
Yizeza kandi ko hagiye kongerwa imbaraga mu mikorere ati”Turabizeza
ko tugiye kongera imbaraga mu kunoza imikorere n‘imikoranire y‘inzego ndetse no
kurushaho kwegera abaturage, kandi twiyemeje kuzabigeraho.”
Aboneraho kandi no gushimira Perezida Kagame ati”Mbere yo
kurangiza iri jambo, ndagira ngo nongere mbashimire Nyakubahwa Perezida wa
Repubulika kuri uyu mwanya mwari mwangeneye.”
TANGA IGITECYEREZO