Poshy Queen mu magambo akomeye yabwiye abatangiye
gukwirakwiza amakuru ko yaba yari afitanye umubano wihariye na DJ Seven kugenda
gake, ibi akaba abitangaje mu gihe ageze kure mu rukundo na Harmonize.
Uyu mukobwa yabivuze agira ati "Sinari niteguye kuvuga
kuri ibi ariko ndizera ku byiza byanjye n’umugabo wanjye, ntabwo na rimwe nigeze
nkundana na Seven, twabaye inshuti twarakoranye kandi azi ukuri."
Asobanura ibi avuga ko ibi byose aba abikurikirana ariko bidashinga ati "Sindi ikigoryi muhagarike izo nkuru zidashinga."
Ibi abitangaje
mu gihe hari hashize amasaha make Harmonize avuze ko yiteguye gusoza umwaka wa
2024 amaze gushinga urugo.
Poshy Queen akaba ari umwe mu bashabitsi mu myidagaduro
ishingiye ku mideli uvuka kuri nyina w’Umunyarwandakazi na se w’Umunya-Tanzania
usanzwe ari umupasiteri.
Mu bihe bitandukanye akaba yaravuzwe mu nkuru z’urukundo
zirimo no kuba yarabyaranye na Diamond Platnumz umwana w’umukobwa afite nubwo
yagiye akomeza kubitera utwatsi.
Mbere yo kuvugwa mu rukundo na Harmonize byari bizwi ko
akunda n’Umunya-Tanzania ariko ukorera ubucuruzi muri Turkiya hakaba hari nyuma
yo gutandukana n’Umunya-Nigeria bari barashakanye muri 2020 bagatandukana muri
2022. Poshy Queen umukunzi mushya wa Harmonize yasabye abantu kuvuga ibyo bahagazeho
Harmonize uheruka gutangaza ko azasoza umwaka wa 2024 yashatse akomeje kuryoherwa n'urundo na Poshy Queen
Poshy Queen aheruka gutangaza Harmonize nka Adam we
Harmonize yatangiye gukundana na Poshy Queen ufite inkomoko mu Rwanda nyuma y'abandi banyarwandakazi barimo Yolo The Queen, Dabijou na Laika