Chorale Christus Regnat iri mu zikomeye muri Kiliziya Gatolika ndetse n’umuhanzi Michael Makembe, batangaje ko biteguye gutanga ibyishimo bisendereye mu iserukiramuco bazahuriramo n’abandi bahanzi ryiswe “Iteka African Cultural Festival” rigiye kuba ku nshuro ya kabiri.
Babitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 22 Mutarama
2024, mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye kuri Institut Français, ari n’aho
iri serukiramuco rizabera mu gihe cy’iminsi itatu, ubundi rikomereza muri Camp
Kigali ari n’aho rizasorezwa tariki 27 Mutarama 2024.
Rigiye kuba ku nshuro ya kabiri kandi ritegurwa
n’umuryango Iteka Youth Organization ukorera mu Rwanda ku nsanganyamatsiko
igira iti “Art, a Tool for Humanity.”
Rifite intego yo kugaragaza impano no kumenyekanisha
umuco nyafurika, kugaragaza uruhare rw’umuco mu kongera kubaka no gusigasira
ubumwe.
Muri rusange rirangwa n’ibikorwa birimo imbyino,
ubugeni, imyambarire, ikinamico n’ibindi binyuranye bifasha abaryitabira
gususuruka.
Bigaragara ko kuri iyi nshuro rizaririmbamo abahanzi
barimo Josh Ishimwe, Michael Makembe, Itorero Himbaza Club, Itorero
Intayoberana, Chorale Christus Regnat, Abeza b’Akaranga, Umuti Arts n’abandi
banyuranye bazatangazwa mu minsi iri imbere.
Iri serukiramuco ry’imbyino n’umuco rizatangira
tangira tariki 24 Mutarama 2024 kugeza tariki 27 Mutarama 2024; bivuze ko
rizamara iminsi ine.
Umuyobozi wa Iteka Youth Organization, Niyonzima
Yannick yavuze ko iri serukiramuco rizarangwa n’ibikorwa birimo kumurika
ibihangano binyuranye n’umuziki.
Yavuze ko rizakomeza kuba buri mwaka, kandi buri gihe
bazajya bashingira ku bitekerezo by’abantu mu rwego rwo kuryubaka.
Yannick anavuga ko umwaka utaha batekereza
kuzifashisha abahanzi bo mu bindi bihugu mu rwego rwo kwagura iri serukiramuco.
Akomeza ati “Turashaka kwimakaza amahoro, iterambere n’ubumuntu
dukoresheje ubuhanzi. Kandi tukarema ubumwe mu bahanzi muri sosiyete no ku Isi
yose muri rusange.”
Akomeza ati “Ni iserukiramuco rizarangwa no kumurika
ibikorwa birimo nk’imyambaro yo muri Afurika, hazaba ibiganiro bigaruka ku
muziki n’ubumuntu, bikazasozwa n’igitaramo kizahuriramo abahanzi banyuranye muri
Camp Kigali.”
Michael Makembe utegerejwe muri iri serukiramuco,
avuga ko nk’umuhanzi watumiwe yatangiye imyiteguro afatanyije n’ikipe
bazakorana izamufasha gucuranga mu buryo bw’umwimerere (Live) no gutanga
ibyishimo ku bantu bazaba bitabiriye.
Uyu muhanzi asanzwe akora umuziki gakondo ushingiye ku
muco ariko nanone ukaba umuziki ugezweho uvanze n’ibintu bigezweho.
Kuri we, amaze igihe kinini cyane yitegura kuririmba
muri iri serukiramuco, ndetse yagiye akorana n’abandi bahanzi bazahurira ku
rubyiniro.
Ati “Ndatekereza ko umunsi tuzakorera igitaramo bizaba
ari umunsi w’amateka, cyangwa umunsi wo kwerekana umuco, kandi kwerekana umuziki
wihariye, ndakeka bizaba ari ukwigaragaza nk’umuhanzi ku giti cyanjye, kandi
nk’umuhanzi uzaba uri muri “Iteka African Cultural Festival (IACF2024)” bizaba
ari umwihariko ku kuntu nzagaragara.”
Michael Makembe asanzwe yitabira amasezerukiramuco
akomeye mu bihugu bitandukanye byo ku Isi. Uyu muhanzi avuga ko kuba batumirwa
mu bindi bihugu ahanini bituruka ku kuba ‘abahanzi bo muri iki gihugu bafite
impano zihariye’.
Yavuze ko ari iby’agaciro kandi ni ikintu gifite
imbaraga kuba abasha kuririmbira i mahanga imbere y’abantu benshi batumva neza
ururimi rw’ikinyarwanda, ariko kubera umuziki bose bakabasha kwisangamo.
Uwanziga Herniette usanzwe ari umuririmbyi wa
Chorale Christus Regnat, avuga ko kuva bakwemeza kwitabira iri serukiramuco
batangiye imyiteguro ihagije, kugirango bazafashe abazitabira iri serukiramuco
kunogerwa.
Yavuze ati “Turi Korali ishingiye kuri Kiliziya
Gatolika, aka kanya tuje kubera ko mu ndirimbo turirimba harimo n’izirata umuco
nyarwanda ariko kandi tunaririmba n’indirimbo zo mu bindi bihugu, ubushize mu
gitaramo cyacu mwarabibonye hari n’indirimbo twaririmbye igaragaza umuco w’ibihugu
byo muri Afurika.”
Uwanziga avuga ko bamaze kwitegura mu buryo buhagije,
kuko bamaze gusubiramo indirimbo ze bazaririmba. Ati “Twatangiye imyiteguro, ku
munsi nyirizina, ku itariki 27 Mutarama 2024 nzi ko abantu bazishima.”
Kwinjira ku munsi wa nyuma w’iri serikuramuco ni ukwishyura 5000Frw mu myanya isanzwe, 10,000 Frw muri VIP na 20,000 Frw muri VVIP, amatike araboneka ku rubuga rwa www.rgtickets.com.
Umuyobozi wa Iteka Youth Organization, Niyonzima Yannick yatangaje ko biteguye gukora ibishoboka byose iri serukiramuco rikajya riba buri mwaka mu rwego rwo kugaragaza uko ubuhanzi bugira uruhare mu kubaka amahoro arambye
Michael Makembe wanyuze mu irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi, yavuze ko yamaze gukora imyiteguro ihagije mbere yo kwitabira iri serukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya kabiri
Uwanziga Herniette wo muri Chorale Christus Regnat, yavuze ko nyuma yo gutanga ibyishimo mu gitaramo cyabo bwite, baniteguye gususurutsa abakunzi babo muri iri serukiramuco
Iri serukiramuco rizatangira kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Mutarama 2024, rizasozwa ku wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2024 muri Camp Kigali
Ikiganiro n’itangazamakuru cyabereye kuri 'Institut Français ari n’aho iri serukiramuco rizabera mu gihe cy’iminsi itatu
Uhereye ibumuso: Uwanziga Herniette wo muri Chorale Christus Regna, Yannick Niyonzima uyobora Iteka Youth Organization, ndetse n’umuhanzi Michael Makembe
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ZIRAVUMERA' YA CHORALE CHRISTUS REGNAT
">KANDA HANO UREBE UBWO MICHAEL YASUBIRAGAMO INDIRIMBO 'TAJABONE'
TANGA IGITECYEREZO