Kigali

Umutoza Koukouras agiye kujyana Kiyovu Sports mu Nkiko

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:23/01/2024 9:11
0


Umutoza Petros Koukouras wahoze atoza Kiyovu Sports, agiye kuyijyana mu nkiko nyuma y'uko yanze kumwishyira.



Muri Kamena uyu mwaka uyu mwaka, nibwo Koukouras yagizwe umutoza wa Kiyovu Sports ubwo Mvukiyehe Juvenal yari akiri Perezida wayo.

Tariki 14 Ugushyingo, nibwo uyu mutoza yatandukanye na Kiyovu Sports aho yari amaze kuyitoza imikino 10 ikipe ikaba yari ku mwanya wa 5 n'amanota 15.


Koukouras Petros ajya kugenda, yari yumvikanye iki na Kiyovu Sports

Kubera ko ubuyobizi bwa Kiyovu Sports aribwo bwifuje gusesa amasezerano bwagombaga kugira icyo buha uyu mutoza kugira ngo batandukane mu mahoro. Kiyovu Sports na Koukouras bumvikanye ko agomba guhabwa umushahara w'amezi 6 ubundi bagatandukana neza.

Ku ikubitiro, Kiyovu Sports yahaye Koukouras amafaranga angana na Miliyoni  5 z'amezi  abiri kuko ku kwezi yahembwaga Miliyoni ebyiri n'igice z'amafaranga y'u Rwanda.

Kiyovu Sports yumvikanye na Koukouras ko amafaranga y'andi mezi 4 yari asigaye bazayamuha tariki 20 Ukuboza gusa ntabwo babikoze. Muri ayo mafaranga harimo amafaranga y'amazi 2 y'umushahara, andi mezi 2 akitwa amafaranga yo gusesa amasezerano ndetse n'amafaranga yari ragurije ikipe afasha abakinnyi.

Aganira na InyaRwanda, Koukouras yemeje ko igihe cyo kwishyurwa cyageze akabura amafaranga. Yagize Ati " Itariki twari twaravuganye zarageze ntihagira igikorwa. Ntabwo nigeze mpamagara Ndorimana kuko tutumvikana mu rurimi, ahubwo nahamagaye Perezida wungirije ndetse mwandikira n'ubutumwa bugufi gusa ntiyigeze ansubiza na n'ubu."

Petros Koukouras yemeje ko namara gutanga ikirego muri FIFA, Kiyovu Sports igomba kumwishyura amafaranga y'amazi 6 kuko amasezerano bari bagiranye aricyo yavugaga.

Umutoza Koukouras avuga ko ibyo yari yakoze kwari ugufasha Kiyovu Sports bagatundana nta manza zibayeho, kuko yabonaga iri mu bihe bigoye, gusa bakaba barabyanze 

Kiyovu Sports kuri uyu wa kabiri irakina na Gorilla FC mu mukino wo kwishyura w'igikombe cy'Amahoro 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND