RFL
Kigali

Ese Police FC ko itabishaka ni nde uherekeza APR FC?

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:22/01/2024 19:56
0


Police FC yari umukandida mwiza wo guhanganira igikombe na APR FC, gusa ikomeje kugenda biguruntege mu buryo butari bwitezwe.



Ikipe ya APR FC ikomeje kwanikira andi makipe muri shampiyona y'u Rwanda yakabaye ari mbisi, ariko amakipe akaba yasiganiye guhangana nayo. Kuva APR FC yatangira gukina icyiciro cya mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu1994, nta mwaka n'umwe iyi kipe iba idahatanira igikombe cya shampiyona ku buryo bweruye, ndetse n'ikimenyi menyi niyo kipe ifite ibikombe byinshi bya shampiyona muri iyo myaka yose.

Buri mwaka rero usanga hari ikipe nibura igomba kuba ihanganiye na APR FC igikombe, rimwe ikaba yagitwara, cyangwa se APR FC ikaba yagitwara ariko wenda iyo kipe yayigoye.

Police FC ikipe yakabaye isigara ku rugo, igahangana na APR FC, ariko ikaba iri kuvoma yanga 

Kuva APR FC yabona izuba,Rayon Sports niyo kipe yakunze guhangana nayo cyane, ndetse niyo kipe iyikurikira mu bikombe. Amakipe nka Atraco FC, Mukura Victory Sports Kiyovu Sports, na AS Kigali yagiye abuza amahwemo ku gikombe cya shampiyona, ndetse rimwe na rimwe ikagera ku mukino wa nyuma itarizera igikombe. Dufashe nk'urugero, mu mwaka w'imikino 2011/2012, APR FC yarinze igera ku mukino w'umunsi wa nyuma wa shampiyona, itarizera igikombe kubera Police FC, ikaba icyo gihe yaregukanye igikombe ifite amanota 52 naho Police FC ifite amanota 50, ndetse na Mukura ifite amanota 49.

Ka dufate imyaka ya vuba

Kuva mu mwaka w'imikino 2019-20, nibwo Rayon Sports yatangiye gusubira inyuma, ndetse imbaraga zikanga APR FC zikomeza kubura. Icyo gihe, Shampiyona yarangiriye ku munsi wa 23 kubera COVID-19. Icyo gihe APR FC yari ifite amanota 57 Rayon Sports ifite amanota 50 dore ko APR FC icyo gihe yari itaranatsindwa.

Nyuma y'iyi shampiyona, habaye igisa n'impinduka, dore ko ikibazo cy'ubukungu bwari bwaribasiye Rayon Sports itagifite umugongo uhangana na APR FC. Icyo gihe, Shema Fabrice wari warageze muri AS Kigali 2018, yatangiye kugura abakinnyi benshi kandi bakomeye, ku buryo bari gukora buri kimwe muri shampiyona y'u Rwanda.

Kiyovu Sports yatangiye kubura umutwe Mvukiyehe Juvenal aba yinjiye mu ikipe, ndetse atangira kugura abakinnyi bakomeye barimo Kimenyi Yves, Babuwa Samson, ndetse n'abandi.

Urugamba APR FC yarwanaga na Rayon Sports, rwatangiye kwimukira kuri AS Kigali iba ikipe ihagararariye ayandi mu guhangana na APR FC. Shampiyona ya 2020/21 yabaye mu matsinda, irangira APR FC inganya amanota 19 na AS Kigali gusa iyirusha umubare w'ibitego. Ikikwereka ko ibintu byari bikomeye, Espoir FC niyo yabaye iya gatatu, Rayon Sports iza ku mwanya wa 7.

Rayon Sports, ikipe rukumbi izi ubwenge bwo guhangana na APR FC ndetse ikanyuzamo bikayihira 

Shampiyona ya 2021/22, Ikipe ya Kiyovu Sports yasigariyeho AS Kigali ihangana na APR FC ariko akagozi gacika ku munsi wa nyuma, kuko APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona n'amanota 66, Kiyovu Sports ifite amanota 65.

Umwaka wakurikiyeho, Kiyovu Sports ntabwo yanyuzwe, nabwo yagarutse ishaka igikombe cya shampiyona ndetse abantu babonaga ko nta gisibya. APR FC nabwo yegukanye igikombe cya shampiyona inganya amanota 63 na Kiyovu Sports, ariko iyirusha ibitego.

Reka ne kujya mu byakurikiye iyi Kiyovu Sports yari yitendetse kuri APR FC gusa icyo wamenya ni uko ubuzima bwaje kuyigora ndetse itangira uyu mwaka w'imikino isa n'itariho.

Police FC niyo yagombaga gusigariraho Kiyovu Sports

Uyu mwaka w'imikino ujya gutangira FERWAFA yemeje ko umubare w'abanyamahanga wiyongera, ndetse amakipe nka Police FC, APR FC na Marines FC, yagarutse ku bakinnyi b'abanyamahanga.

Police FC yatangiye kugura neza nk'ikipe ishaka igikombe cya shampiyona izana umunyezamu wa mbere w'ikipe y'igihugu y'u Burundi, Rukundo Onesme, Bigirimana Abedi wari umukinnyi mwiza muri shampiyona y'u Rwanda, ndetse ndetse yongerera amasezerano Hakizimana Muhadjri.

Ubu AS Kigali iby'igikombe ntibirimo, iri kurwana no kwigumira mu cyiciro cya mbere 

Ibi byabaga amakipe nka Kiyovu Sports na AS Kigali zari zimaze iminsi zihagaze neza zarasubiye inyuma, ndetse n'icyizere cyo kuhuma mu cyiciro ubona bizabagora. Rayon Sports nayo yasaga nk'izazamutse, ariko nta muntu wari kuyizera bigendanye n'imiyoborere imaranye iminsi.

Uko abantu babitekerezaga siko byatangiye, kuko ikipe ya Musanze FC yatangiye neza uyu mwaka w'imikino ndetse iyobora shampiyona iminsi 11 yose, APR FC ifata umwanya wa mbere nyuma yaho.

Musanze FC niyo yasigara ku rugo ikaba yirengagizwa?

Ikipe ya Musanze FC navuga ko ari za kipe zitungurana muri shampiyona, nk'uko Mukura yagiye ibikora muri shampiyona mu myaka yagiye itambuka. Nta mateka akomeye Police FC ifite kuri shampiyona kurusha Musanze FC, ariko uyishyize ku munzani wabona ko uyu mwaka Police FC ariyo ifite amahirwe.

Kiyovu Sports yakanze APR FC imyaka ibiri ishize, ubu nta kiyiraje inshinga usibye gushaka ubuzima buzayifasha mu myaka iri imbere 

Police FC mu mikino yo kwishyura yaguze Peter Agblevor imukuye muri Musanze FC, ikindi gihamya ko ariyo kipe ifite gahunda kuri shampiyona. Mu mikino yo kwishyura Police FC yayinjiyemo buriye wese ayiha amahiwe gusa siko byagenze.

 Umukino ufungura imikino yo kwishyura, Police FC yatsinzwe na Sunrise FC ibitego 2-1, abantu batangira kwikangamo. Umukino wa kabiri Police FC nabwo yatsinzwe na APR FC igitego 1-0, bivuze ko Police FC ifite ubusa ku manota 6 mu mikino yo kwishyura.

Ese Rayon Sports byashoboka ko yaza kwihanganira ubwayo?

Rayon Sports iri inyuma ho amanota 6 kuri APR FC, kandi APR FC ifite ikirarane cya Marines FC byitezweko azahita aba amanota 9. Ibi bivuze ko Rayon Sports biyisaba ko APR FC itsindwa imikino 3 mu mikino isigaye, kandi na n'ubu ntabwo iyi kipe iratsindwa n'umukino n'umwe. Ibi kandi, ntabwo cyatanga icyizere ko Rayon Sports itazongera gutsindwa umukino n'umwe muri shampiyona, ibintu twavuga ko bigoye, ariyo mpamvu Rayon Sports idafite ubushobozi bwo kwirwanirira.

Kuri ubu, APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 36 mu mikino 16, Musanze FC amanota 33 mu mukino 17 naho Police FC ikaba iri ku mwanya 3 n'amanota 31. 

Musanze FC birashoboka ko yakura nk'imfubyi ikarwana mpaka ku munota wa nyuma






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND