Uko iminsi ihita indi igataha, niko umuziki nyarwanda ugenda urushaho kwaguka ubifashijwemo n’impano nshya zigenda zivuka umunsi ku wundi.
Imbaduko iri hejuru
abahanzi nyarwanda batangiranye umwaka wa 2024, itanga icyizere gifatika cy’uko
uyu mwaka uzaba udasanzwe mu mateka y’umuziki nyarwanda n'impano nshya ariko zigaragaza.
Uyu mwaka, watangiranye
amaraso mashya bigendanye n’umwaka ushize wa 2023 wasohotsemo indirimbo nyinshi
zakunzwe zikagera no ku rwego mpuzamahanga zica uduhigo.
Nubwo buri munsi havuka
abahanzi bashya, hari abigaragaje kurusha abandi ndetse banatangiranye umwaka
amahirwe indirimbo zabo zigakundwa cyane ndetse zigacurangwa hirya no hino
kurusha iz’abahanzi babimazemo iminsi.
1.
QD
Shema Qusay Diaby umaze
kumenyekana ku izina rya QD binyuze mu ndirimbo ye imaze kwigarurira imitima ya
benshi yise ‘Teta,’ ni umwe mu bahanzi bakizamuka batangije neza abanyarwanda
umwaka mushya, kandi bitezweho ibyiza byinshi bitewe n’impano idasanzwe
yibitseho.
2.
Li John
Iradukunda Jean Aimé
[Li John] ukomeje kuzamuka neza mu muziki, yatangiranye umwaka indirimbo nshya
ikunzwe n’abatari bake yafatanije n’umuvandimwe we yitwa ‘Naragusariye.’
Mu kiganiro yagiranye
na InyaRwanda, Li John yasobanuye ko yabonye umuvandimwe Pamaa ashoboye umuziki,
maze yiyemeza gukorana nawe kugira ngo barusheho gukora ibintu byiza.
Li John amaze imyaka
itatu atangiye kuririmba. Ni mu gihe ibijyanye no gutunganya indirimbo
yabitangiye yiga mu mashuri yisumbuye, akomereza muri Uganda aho yabyize mu
ishuri, asoje atangira kubikora mu buryo bw’umwuga ahereye ku ndirimbo ‘Log
Out’ ya Marina.
3. Aobeats
Hatangimana Anani umaze kumenyekana nka Aobeats ni
umwe mu bahanzi batangije neza abanyarwanda umwaka, nyuma yo gushyira hanze indirimbo yise
‘Uri Keza’ yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki nyarwanda.
4.
Addy d’Afrique
Ishimwe Adelaide umaze
kumenyekana ku izina akoresha mu buhanzi rya Addy d’Afrique, yamamaye cyane
nyuma yo kugaragaza ubuhanga budasanzwe, ubwo yasubiragamo indirimbo
y’umuhanzikazi Clarisse Karasira na Mani Martin bise ‘Urukerereza.’
Nyuma yo gushyira hanze
ibisigo ndetse n’indirimbo zirimo iyitwa ‘Mundangire,’ Addy d’Afrique yatangiye
umwaka anyura imitima ya benshi mu ndirimbo nziza ya gakondo yise ‘Rudasumbwa.’
5.
Nillan
Ntare Senga Moses
watangiye kuririmba mu 2018, nawe ni umwe mu bahanzi bakizamuka ukomeje gutanga
icyizere mu muziki nyarwanda.
Uyu musore wiyita Nillan
YNB [Ya Ntare] yatangiye neza umwaka, nyuma yo gushyira hanze indirimbo
yakoranye na Mistaek bise ‘Credit Card.’
6.
Manick Yanni
Manigabe Delphin
ukoresha amazina ya Manick Yanni mu muziki, ari mu bahanzi nyarwanda bakizamuka
batangiranye imbaduko mu mwaka wa 2024, kuko yatangiye ashyira ahagaragara
indirimbo yise ‘Akayobe.’
Kuri ubu kandi uyu
musore w’imyaka 21 y’amavuko, aritegura no gusubiranamo iyi ndirimbo n’umuhanzi
King James wiyemeje kumufasha mu gihe cy’imyaka itanu.
7.
Da Rest
Umuhanzi Ishimwe Prince
wahisemo izina rya Da Rest mu muziki, amaze igihe gito atangiye gukora ku giti
cye, nyuma yo gutandukana n’itsinda rya Juda Muzik yari amazemo imyaka
itandatu.
Nyuma y’indirimbo
zirimo You, Nakupenda, Papa, Mama, Somebody n’izindi, yamaze gushyira
ahagaragara n’iyindi nshya yise ‘Distance’ mu rwego rwo gsuhimangira ko azanye
imbaraga zidasanzwe mu mwaka wa 2024.
8. The Nature
Umuhanzi The Nature ukunzwe cyane mu ndirimbo yise 'Umuvuno,' ubusanzwe yitwa Mugisha Prince akaba afite imyaka 25 y'amavuko. Uyu musore ufite impano idasanzwe nawe ari mu bitezweho gukomeza kwigaragaza cyane muri uyu mwaka.
9. Fela Music
Abavandimwe bagize itsinda rya Fela Music, Shimye Faida na Ngabo Lucky, ni bamwe mu bahanzi bakizamuka bakomeje kwigaragaza neza mu ruganda rwa muzika nyarwanda.
Nyuma y'izirimo Diyama, Infinity, Wasanga n'izindi bakoze mu bihe byashize, aba basore batangiranye 2024 indirimbo nziza bise 'Utulips.'
10. Shemi
">Shemi, ni umwe mu bahanzi b'abahanga bakiri bato u Rwanda rufite. Shema Gibril amaze igihe gito yinjiye mu muziki, ariko kugeza ubu akomeje gutambuka kuri benshi bamaze imyaka myinshi muri uyu mwuga.
Mu mwaka ushize, yakoze indirimbo zakunzwe cyane zirimo 'One Time' na 'Peace of Mind.' None 2024 yayitangiye akorana n'umwe mu bahanzi bagezweho mu Rwanda, Ish Kevin mu ndirimbo bise 'Big Shaq.'
TANGA IGITECYEREZO