Umunyamuziki Shema Desmond Christian [Dezman Junior], yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Shine Your Light” yakoranye n’umunyamuziki Freddy Massamba wo muri Congo Brazzaville.
Fredy Massamba asanzwe ari umwe mu bahanzi bakomeye muri Congo Brazzaville. Azwi cyane mu bihangano bye
byibanda ku njyana ya Jazz na Blues.
Hari abamugereranya n’umunyamuziki Lokua Kanza ahanini
biturutse ku bihangano bye n’ubutumwa atambutsa mu ndirimbo no ku mbuga ze.
Dezman yabwiye InyaRwanda ko yakoranye indirimbo na
Fredy Massamba nyuma y’ibiganiro bagiranye ubwo yamusangaga muri studio ari
kuyikoraho.
Ati “Fredy Massamba yasanze ndi gukora iyi ndirimbo ‘Shine
Your Light’ arayikunda, numvise uburyo yashimye akazi kanjye nk’umuntu umaze
igihe kinini mu muziki, yishimira ibikorwa byanjye, noneho musaba ko twahuza
imbaraga muri iyi ndirimbo. Ni uku rero igitekerezo cyaje, ntabwo twari
twabiganiriyeho mbere ku bijyanye no kuba twakorana iyi ndirimbo, ahubwo ni
ibintu byabaye tutabiteguye gusa.”
Uyu muhanzi avuga ko yari asanzwe azi ibikorwa bya
Fredy Massamba, ku buryo ‘kuba twarakoranye ari ibintu mfata nk’umugisha kuri
njye’.
Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi (Audio) yakozwe na
Didier Touch mu Bufaransa, inononsorwa na studio yo mu Bubiligi iri mu
zikomeye.
‘Shine Your Light’ iri mu ndirimbo zigize Album ye ya Kabiri yise ‘Ubuheta’ izaba iriho indirimbo 10 zirimo nka ‘Rwanda Nziza’
aherutse gushyira hanze.
Fredy Massamba yagiye agirana ibiganiro n'ibitangazamakuru
bikomeye ku Isi. Avuga gukura yumva indirimbo zubakiye ku mudiho wa Rumba biri
mu byatumye yifuza gukora umuziki.
Ariko kandi anavuga ko yakunze umuziki kubera Se, kuko
na Nyina yaririmbaga muri korali yitwa Gregorian. Yigeze kuvuga ko yinjiye muri
korali afite 14, kuva ubwo yisanga mu muziki.
Mu 1991 yinjiye mu itsinda rya Tambours de Brazza,
bakorana ibitaramo by'umuziki byageze mu bihe bitandukanye byo ku Isi.
Mu 1997 yahunze igihugu cye kubera intambara. Mu
rugendo rwe yakoranye indirimbo n'abarimo Zap Mama, Didier Awadi, Manou Gallo
n'abandi.
Afite album enye ku isoko. Kandi yamamaye mu ndirimbo
zirimo nka 'Lobelanga', 'Mbemba', 'Nkembo', 'Keriko', 'Ntoto', 'Zonza'
n'izindi.
Uyu mugabo ubarizwa mu Mujyi wa Frankfurt mu Budage
aheruka i Kigali muri Mata 2022 mu rugendo rwari rugamije gusura inshuti ze,
abo mu muryango we, abanyamuziki n'abandi. Yaherukaga mu rwagasabo mu 2014,
bivuze ko hafi imyaka umunani yari ishize atahagera.
Yabwiye InyaRwanda ko urugendo yakoreye i Kigali rwari
runagamije kuhakorera Album ya kabiri yise 'Ubuheta' iriho indirimbo nka 'Rwanda
Nziza' na ‘Shine your Light’.
Asobanura ko iyi album yayise 'Ubuheta' kuko ari
ayifata nk'umwana we wa kabiri kandi yayituye umukobwa we. Ati “Ubuheta kuko
ari album ya kabiri ni nk’umwana wanjye wa kabiri. Ikindi nayituye umwana
wanjye w’umukobwa witwa Hoza Tesire ufite imyaka ibiri.”
Uyu muhanzi avuga ko indirimbo “Home Sweet Home” yakoranye
na Ras Kayaga iri kuri album “Magic Hour” yasohotse mu mwaka wa 2020.
Uyu mugabo yavuze ko iyi ndirimbo yayikoze mu myaka
itatu ishize mu gihe cya Covid-19, ubwo abantu bari bigunze batazi neza
icyerekezo cy'ubuzima.
Ni indirimbo avuga ko yanditse biturutse ku rukumbuzi
'nagiriye iwacu 'u Rwanda'. Ati "Narayanditse icyo gihe. Ariko kubera
Covid-19 sinabashaga kuza mu Rwanda ngo mbashe gukora amashusho y'indirimbo
ubwo rero bimfata igihe cyo gutegereza ngo kugirango Coronavirus
irangire."
Uyu muhanzi avuga ko yabitse umushinga w'iyi ndirimbo
kuko yifuzaga gufatira amashusho mu Rwanda, hanyuma atangira gukora ku ndirimbo
zigize album ye ya kabiri yise 'Ubuheta'.
Dezman yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Shine Your
Light’ yakoranye na Fredy Massamba
Fredy Massamba asanzwe ari mu bahanzi bakomeye muri
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
Dezman avuga ko gukorana na Freddy byaturutse ku munsi
yamusangaga muri studio ari gukora kuri iyi ndirimbo
Fredy ari mu bahanzi bakomeye kandi bagiye
bitabira amaserukiramuco akomeye
TANGA IGITECYEREZO