Kigali

Jado Sinza agiye kumurika Album ya gatatu mu gitaramo gikomeye yatumiyemo Zoravo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/01/2024 14:37
1


Sinzabyibagirwa Jado uzwi nka Jado Sinza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, agiye kumurika Album nshya mu gitaramo gikomeye yise "Redemption Live Concert". Yaherukaga gukora igitaramo kuwa 15/11/2017 ubwo yamurikaga Album ya mbere yise "Nabaho".



Jado Sinza ubarizwa mu Itorero rya ADEPR, ni izina rizwi muri Gospel, akaba akunzwe mu ndirimbo zirimo "Ndategereje’ imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 241, "Golgotha" yarebwe n’abarenga ibihumbi 209, "Amateka" Ft Bosco Nshuti, "Ongera wivuge", "Inkuru y’agakiza"  yitiriye Album ye ya gatatu, n’izindi.

Aririmba ku giti cye no mu matsinda akomeye arimo Siloam Choir ADEPR Kumukenke iri mu makorali akomeje kunyeganyeza bikomeye umuziki wa Gospel mu Rwanda, na New Melodie Choir izwi nka korali y'ibyamamare dore ko ibarizwamo amazina aremereye nka Bosco Nshuti, Neema Marie Jeanne, Jado Sinza, Josue Shimwa n'abandi.

Kuri ubu Jado Sinza ageze kure imyiteguro y'igitaramo yise "Redemption Live Concert" kizaba tariki 17 Werurwe 2024 muri Camp Kigali. Ni igitaramo yatumiyemo umuramyi ukunzwe muri Tanzania ariwe Harun Laston uzwi nka Zoravo mu muziki. Zorano akunzwe mu ndirimbo nka "Majeshi Ya Malaika", "Anarejesha" na "Sina Cha Kukurudisha".

Mu kiganiro na inyaRwanda, Jado Sinza yabajijwe impamvu igitaramo cye yacyise 'Redemption' [Gucungurwa], avuga ko "ubusanzwe ndirimba umusaraba n'umurimo wa Kristo yakoze kugira ngo acungure umuntu, byavuyemo kubona agakiza twahawe;

Nk'uko Ijambo ry'Imana rivuga ngo 'kuko Imana yakunze abari mu isi cyane byatumye itanga umwana wayo w'ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka ahubwo ahabwo ubugingo buhoraho'.

Ibyo byose byaciye mu gutanga ubugingo bwe, gusiga ubwiza bwe n'icyubahiro yahoranye, ahinduka umuntu ku bwacu, niyo nkuru mba nshaka kumenyesha abantu. Muri Redemption, hazaririmbwamo indirimbo nyinshi zo gucungurwa".

Jado Sinza umuramyi akaba n'umukinnyi wa filime za Gikristo, yavuze ko yatumiye Zoravo bitewe n'urukundo amukunda ndetse bakaba bamaze kuba nk'abavandimwe. Ati "Uriya muramyi ndamukunda, nakunze ukuntu akora. Ni umuntu ubona ko asizwe (Annointed)".

Yunzemo ati "Ibintu akora binkoraho kabsa, ni umuhanga ni umunyamuziki mwiza. Ubu yahindutse umuvandimwe, ni inshuri yanjye ni umuvandimwe ku bw'amaraso ya Yesu yatumye tumenyana".

Jado Sinza yateguje abazitabira igitaramo cye, "gushima Imana ku bwo gucungurwa kwacu". Ati "Icya kabri ni ukumurika Album nshya "Inkuru y'Agakiza" iriho indirimbo nka "Ndi Imana yawe", "Inkuru y'agakiza", "Urufatiro" izajya hanze mbere y'igitaramo n'izindi".

Jado Sinza yinjiye mu muziki mu 2016, atangirira ku ndirimbo yise "Nabaho" aririmbamo ko "Nabaho sindabona umugabo umeze nka Yesu". Yatangiye kwamamara nyuma yo kwegukana Groove Award mu 2017 mu cyiciro cy’umuhanzi mwiza ukizamuka (Upcoming Artist). Amaze gukora Album eshatu arizo: "Nabaho", "Ndategereje" na "Inkuru y'Agakiza".

Ubuhanga bwe n'ubutumwa bukomeye buri mu bihangano bye, bituma yiyambazwa mu bitaramo bitandukanye kandi bikomeye. Yaririrmbye mu gitaramo cya Korali Ukuboko kw'Iburyo, mu bukwe bwa Papi Clever na Dorcas, ubukwe bwa Perezida wa Korali Yesu Araje yo mu Badive, Elsa Cluz, n'ahandi.

Ni umwe mu batanze umusanzu ukomeye mu iserukiramuco ritegurwa na Christian Communication, ryatangirijwe i Kigali ku wa 4/11/2018 aho ari mu bahesheje umugisha imbaga y’abitabiriye ibi birori afatanyije na Sam Rwibasira, Bosco Nshuti, Papi Clever, Liliane Kabaganza, Simon Kabera, Dominic Ashimwe na Injiri Bora.

Uretse kuririmba indirimbo zisingiza Imana, Jado Sinza azwi no muri Filime y'uruhererekane yise ’Ndategereje Series’, ivuga ku buzima bwe bwite. Yayanditse ashingiye ku ndirimbo ye yise ’Ndategereje’ yakunzwe n’abantu benshi inakora by’umwiharimo ku buzima bw’uyu muhanzi. Yarakunzwe cyane, ikaba yaracaga kuri Tv10.


Jado Sinza yateguye igitaramo azamurikiramo Album ya gatatu


Jado Sinza yamenyekanye mu ndirimbo zirimo "Ndategereje" yahimbyemo filime


Ni umuramyi byahamye akaba na rwiyemezamirimo muri sinema ya Gikristo


Zoravo wo muri Tanzania ategerejwe mu Rwanda ku butumire bwa Jado Snza


Zoravo ari mu bahanzi bakunzwe cyane muri Tanzania kubera ibihangano bye bihembura benshi


Jado Sinza ubwo yaheshwaga umugisha na Dominic Ashimwe


Jado Sinza yateguje ibihe bidasanzwe abazitabira igitaramo cye


Jado Sinza amaze gutanga ibyishimo mu bitaramo bitandukanye kandi bikomeye

REBA INDIRIMBO "NDATEGEREJE" YA JADO SINZA


REBA INDIRIMBO YA ZORAVO UTEGEREJWE MU RWANDA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Didier isingizwe 11 months ago
    Imana ikomeze imuzamure pe kandi ndibizi arigudutegurira byiza



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND