Kigali

Hussein Shabani yatandukanye n'ikipe ye yo muri Libya

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:22/01/2024 12:19
0


Rutahizamu wakiniye Rayon Sports na AS Kigali, Hussein Shabani yatandukanye n'ikipe ya Al Ta'awon SC ku bwumvikane.



Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, nibwo ikipe ya Al Ta'awon SC ikina icyiciro cya mbere muri Libya, yemeje aya makuru ivuga ko yamaze gutandukana na rutahizamu w'ikipe y'igihugu y'u Burundi Hussain Shabani Tchabalala, nyuma y'ibiganiro byari bimaze iminsi.

InyaRwanda iganira n'umwe mu bashinzwe gushakira akazi uyu mukinnyi, nawe yemeje aya makuru. Yagize Ati" Yego Shabani yatandukanye na Al Ta'awon SC ku bwumvikane. Zimwe mu mpamvu zatumye dutandukana, ni uko iyi kipe itubahirizaga ibikubiye mu masezerano, harimo no kutamuhembera ku gihe."

Yakomeje avuga ko kandi bari mu biganiro n'andi makipe abiri yo muri iki gihugu cya Libya, bikunze bakaba basinyira imwe murizo, cyangwa akaba yakwereze ahandi.

Kubaha ibikubiye mu masezerano, biri mu byatumye Shabani atandukana na Al Ta'awon SC 

Shabani na Kapiteni w'ikipe y'igihugu Amavubi Haruna Niyonzima, bose bageze muri iyi kipe bavuye muri AS Kigali mu ntangiriro z'uyu mwaka w'imikino. Ikipe ya Al Ta'awon SC muri shampiyona iri mu itsinda rya mbere, ikaba iri ku mwanya wa 4 n'amanota 12 mu mikino 8 imaze gukina.

Hussein Shabani w'imyaka 33, yakiniye amakipe arimo Flambeau de L'Est na Vital'O FC zo mu Burundi, ahava yerekeza mu Magaju FC yerekeza muri Rayon Sports, ahava ajya muri Boroka yo muri Afurika y'Epfo ahava ajya muri Ethiopian Coffee, nyuma agaruka mu Rwanda asinyira Bugesera FC nyuma yaho akinira AS Kigali yavuyemo ajya muri Libya. 

Shabani ni umwe mu bakinnyi bakomeye baciye muri shampiyona y'u Rwanda 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND