Umuhanzi Edouce Softman yamaze gushyira hanze Extended Play (EP) ye ya mbere yise ‘Genesis’ iriho indirimbo zitsa ku buzima bwa buri munsi ndetse n’indirimbo yitsa ku rugendo rw’ubuzima yanyuranyemo n’umubyeyi we (Mama).
Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 21 Mutarama
2024, ni bwo uyu muhanzi yasohoye iyi EP ye ya mbere nyuma y’igihe cyari gishize
ayiteguza abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange.
Iyi EP ye iriho indirimbo eshanu, kandi buri yose
ifite igisobanuro cyihariye, ariko muri rusange zubakiye ku gusaba kurindwa n’Imana,
kuyiramya no kuyamamaza.
Kuri Edouce, yitondeye buri ndirimbo yita cyane ku
buzima abantu banyuramo bwa buri munsi, biri mu byatumye mu ndirimbo ‘Balance’
ashishikariza abantu kugira amahitamo akwiye mu buzima bwa buri munsi.
Ati “EP iriho indirimbo eshanu. Buri ndirimbo iri kuri
EP ifite igisobanuro cyayo cyane ko ari EP ntibanze ku ndirimbo z’urukundo
cyane. Ni EP iriho indirimbo z’ubuzima busanzwe zizafasha benshi bitewe n’ibyo
tubamo mu buzima bwa buri munsi.”
Hariho indirimbo ‘Unyigishe’, ‘Balance’, ‘Kind of
Love’, ‘Single Maman’, ‘Ubu’ ndetse na ‘Intro’ yayo. EP ye yakozwe na ba Producer banyuranye barimo
Knox Beat, Santana Souce, Pastor P ndetse na Bob Pro.
Edouce Softman avuga ko
yahimbye indirimbo ‘Genesis’ yanitiriye EP ye, ashaka kubwira abafana
n’abakunzi b’umuziki muri rusange, ko ari bwo agitangira urugendo rw’umuziki
we.
Avuga ati “Ibikorwa
byinshi twarabikoze mu gihe cyashize abanyarwanda barabimenya gusa ubu
ndabifata nk’urugendo rushya kuri njye bitewe n’icyerekezo nshaka guha umuziki
wanjye bitandukanye n’uko nawukoraga mbere kandi nizeye ko abankunda bose n’abakunda
umuziki muri rusange bazabyishimira.
Muri rusange iyi EP
iriho indirimbo 5. Buri ndirimbo iriho ifite igisobanuro cy’ayo, kuko atibanze
cyane ku ndirimbo z’urukundo nk’uko asanzwe abikora.
Uyu muhanzi avuga ko
yakoze iyi ndirimbo ‘Balance’ nyuma yo kubona bamwe mu rubyiruko bishoye mu
gukoresha ibiyobyabwenge barimo n’inshuti ze za hafi.
Ati “Narabibonaga rimwe
na rimwe. Ugansa nanjye birimo kungiraho ingaruka, ubwo nari nicaye rero nibwo
nagize igitekerezo cyo gukora indirimbo ‘Balance’.
Kuri we avuga ko yakoze
iyi ndirimbo mu rwego rwo kubwira urubyiruko kugenzura neza ubuzima babayemo,
cyane cyane bakirinda ibiyobyabwenge n’ubusinzi.
Yavuze ko benshi mu
rubyiruko bishora mu ngeso mbi ahanini biturutse ku bantu bagendana. Akomeza
ati “Iyi ndirimbo nayikoze kandi mu rwego rwo gufasha Igihugu muri gahunda yo
gukangurira urubyiruko kwirinda inzoga n’izindi ngeso.”
Mu ndirimbo ye yise
‘Single Mama’ avuga ko yayanditse ashaka kuyitura umubyeyi we ndetse n’abandi
babyeyi bose bagerageje kwirwanaho bakita ku miryango y’abo ‘badafite abagabo
ndetse nta n’ubundi bufasha bahawe’.
Ati “Hari benshi
birwanyeho kandi biteza imbere. Babashije kurera abana b’abo, babishyurira
amashuri kandi babaho neza.”
Akomeza ati “Mama wanjye
rero bitewe n’ubwo buzima bwose twabanyemo tumaze kubura Papa yabaye
umunyembaraga ukomeye akomeza gufasha umuryango. Reero iyi ndirimbo nyituye
ababyeyi bose bitaye ku miryango y’abo. Ni abantu bakomeye kandi
b’abanyembaraga mu buzima bwa benshi.”
Indirimbo ‘Unyigishe’ yayikomeye ku nyigisho ya
Antoine Rutayisire
Ku wa 23 Kanama 2022,
Rev Past Antoine Rutayisire yigishije ijambo ry’Imana mu muhango wo gusezera
bwa nyuma kuri Yvan Buravan witabye Imana, wabereye muri Camp Kigali.
Uyu muvugabutumwa yavuze
ko Buravan yamusigiye urwibutso rukomeye, kandi amushimira ubuzima bw’urwibutso
yabayeho.
Yavuze ko atagize amahirwe yo kuganira igihe kinini na Buravan ariko ko byari muri gahunda. Ati “Njyewe na Yvan Buravan twavuganye rimwe duhuriye kuri Kigali Convention Center.
Mu mwanya muto twamamaranye yarambwiye ati ‘Pastor tuzashakane ‘gusa
ntabwo byabaye yagize akazi kenshi. Ntabwo nanje namushatse na we ntiyanshatse
none dore duhuriye aha. Ni kintu kibabaje ariko ntakundi”.
Yigishije ijambo
ry’Imana yifashishije amagambo aboneka mu Baheburayo 11: 4-6, yitsa cyane ku
kubaho ubuzima bufite intego, no kugira ubwenge bwo gukorera Imana.
Yungamo ati “Iyo ubonye
umuntu agiye akiri muto nka Yvan Buravan uravuga ngo agiye akare Imana
yaturushije kumukunda ariko burya nta muntu ugenda kare, kuko agaciro k’ubuzima
si umubare w’imyaka umara ku Isi ahubwo ni icyo uyikoraho.”
Edouce Softaman avuga ko
yakozwe ku mutima n’uburyo Rutayisire yigishije ijambo ry’Imana kugeza ku
magambo yasomye muri Zaburi 90:13 hashishikariza buri wese kubara iminsi ye
y’ubuzima, maze akagira umutima wo gukorera rurema.
Uyu munyamuziki avuga ko
iyi ndirimbo ‘Unyigishe’ isobanuye ikintu kinini kuri we, kuko yayandikanye
umutima ukunze, no gushishikariza abandi gukorera Imana.
Akomeza ati “Iyo ndirimbo n’aho yatangiriye kunzamo bituma nyandika kuko byasaga n’iyerekwa rikomeye kuri njye. Kuko nari maze iminsi numva mu mutima wanjye nifuza kuririmba indirimbo ya gospel mu rwego rwo gufasha abantu. Kuri njye rero ni ndirimbo y’isengesho nagiye nsenga kenshi kandi numva rizafasha n’abandi bantu benshi.”
Edouce Softman yashyize hanze Extended Play (EP) ye ya mbere yise 'Genesis'
Edouce yavuze ko yagize igitekerezo cyo gukorera indirimbo umubyeyi we bitewe n'ibihe banyuranyemo
Edouce yavuze ko indirimbo 'Unyigishe' yakomotse kuri Pasiteri Rutayisire
KANDA WUMVE INDIRIMBO ‘UNYIGISHE’ YA EDOUCE SOFTMAN
KANDA WUMVE INDIRIMBO ‘BALANCE’ YA EDOUCE SOFTMAN
KANDA WUMVE INDIRIMBO ‘KIND OF LOVE’ YA EDOUCE SOFTMAN
KANDA WUMVE INDIRIMBO ‘UBU’ YA EDOUCE SOFTMAN
TANGA IGITECYEREZO