Michael Tesfay yagaragaje ibyishimo bikomeye nyuma y’ibirori yakorewe ashimira buri umwe wabigizemo uruhare cyane byumwihariko Miss Nishimwe Naomie bitegura kurushinga.
Abinyujije ku mbuga
nkoranyambaga ze Michael yagize ati”Niyumvise nk’umunyamugisha kwizihizanya
isabukuru yanjye n’abantu nubaha kandi b’igikundiro.”
Akomeza agira ati”Ndashaka
kubashimira mwese kuba mwaraje byihariye Miss Naomie wabiteguye. Abanyifurije
isabukuru mwese ndabashimiye ni ibyo kwishimira.”
Uwavuga ko ibirori bya
Michael Tesfay byihariye impera z’icyumweru gishize ntiyaba abeshye kuko ku wa
20 Mutarama 2024 ari bwo uyu musore yizihizaga isabukuru y’amavuko.
Miss Naomie bitegura
kurushinga yamuhundagaje imitoma myinshi amubwira ko ari umugisha kandi
amukunda cyane undi na we aramushimira.
Mu busanzwe Michael Tesfay
akaba yaravukiye Toronto muri Canada ku babyeyi b’abanya-Canada ari naho yigiye
amasomo ya Kaminuza y’icyiciro cya Kabiri.
Mu gihe yasoreje icyiciro
cya Gatatu cya Kaminuza muri Scotland kuri ubu akaba afite imishinga inyuranye
agenda akoraho byumwihariko ifitanye isano n’ubuzima.
TANGA IGITECYEREZO