Kigali

AMAFOTO:Ibirori by’isabukuru y’amavuko ya Michael witegura kurushinga na Miss Naomie

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:21/01/2024 10:00
1


Umunya-Ethiopia, Michael Tesfay uheruka kwambika impeta Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie yizihije umunsi w’amavuko mu buryo bw’agatangaza ahererekanya amagambo y’urukundo n’uwo yihebeye.



Mu masaha y’umugoroba wa tariki 20 Mutarama 2024 habura amasegonda make ngo 21 Mutarama zigere ni bwo Miss Nishimwe Naomie yashyize amafoto agaragaza ibyishimo bagiriye mu munsi mukuru w’umukunzi we Michael Tesfay.

Ku mbuga nkoranyambaga kandi zabo bahuriye mu itsinda rya Mackenzie nka Brenda, Kathia na Kelly Madla naho harimo hagenda hanyuzwaho amashusho anyuranye yerekana uko byifashe mu birori by’umunsi w’amavuko wa Michael.

Hakaba kandi hari nyuma gato y’uko Miss Naomie ashyize hanze ubutumwa bwo kwifuriza umukunzi we Michael Tesfay isabukuru amwibutsa ko yamuronkeyemo umugisha ati”Umunsi mwiza w’amavuko, mutima wanjye uri umugisha wanjye.”

Uyu mukobwa yongeye gutomora umukunzi we amubwira ko amukunda cyane Michael Tesfay na we atazuyaje yagize ati”Ndagukunda cyane mukundwa, niteguye gukomeza kwizihizanya izindi sabukuru na we.”

Aba bombi baherukaga mu biruhuko muri Zanzibar hari mu bihe byo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Miss Nishimwe Naomie iba buri mwaka kuwa 05 Mutarama, muri 2023 bwo bakaba barasohokeye muri aya matariki i Dubai.

Ku wa 01 Mutarama 2024, Michael Tesfay akaba ari bwo yambitse impeta y’integuza Miss Nishimwe Naomie anatangaza ko afitiye amatsiko urugo rwabo.Byari akanyamuneza ku ruhande rwa Michael Tesfay wizihizaga isabakuru n'umukunzi we bari mu bihe byizaMiss Naomie yabwiye Michael Tesfay ko ari umugisha kuri we anongera gushimangira ko yamwihebeyeInshuti n'abavandimwe ba Miss Naomie nka Kelly Madla umugore wa Lt David bitabiye ibi biroriUrukundo rwa Miss Naomie na Michael rumaze gushinga imizi ndetse byitezwe ko mu bihe bya vuba bazahuza imiryangoBaheruka mu biruhuko bya 2024 muri Zanzibar nyuma y'uko muri 2023 bari bagiye i Dubai mu bihe by'intangiriro z'umwaka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Deborah irakoze1 year ago
    Really love this couple 💞💞 Show us ceremony very soon please



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND