Kigali

Fiston Bujambi waminuje mu muziki yahuje imbaraga na Christina Shusho baririmbana "Utanishikilia" - VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/01/2024 18:08
0


Umuhanzi Fiston Bujambi yashyize hanze indirimbo "Utanishikilia" yakoranye na Christina Shusho, umuhanzikazi w'icyamamare muri Afrika mu muziki wa Gospel ukunzwe mu ndirimbo nka 'Bwana Umenichunguza', 'Mtetezi Wangu', 'Nampenda', na 'Unikumbuke'.



Fiston Bujambi ni umuhanzi, umwanditsi w'indirimbo (Songwriter), Producer akaba n’umuramyi (Worship Leader). Atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Indiana hamwe n’umuryango we. Asengera mu Itorero rya LifeWay Free Methodist. Arubatse afite umugore n’umwana umwe.

Urugendo rwe mu muziki uko rwatangiye kugeza uyu munsi wa none, rwabera benshi urugero rwiza rw'inyungu iri mu kuramba mu byo ukunda. Yatangiye gucuranga mu rusengero afite imyaka 10 y'amavuko, ubu ageze ku rwego rwo gukorana indirimbo n'icyamamare muri Afrika nka Christina Shusho.

Yize amashuri y'umuziki, ndetse afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza "Bachelor's Degree mu mu muziki “Commercial Music Recording and Production" yakuye muri Kaminuza ya Liberty University muri Virginia. Akunze kwigisha abantu gusoma umuziki ndetse akora na Production. Ubu akora umuziki nk'umwuga, ni bwo buzima bwe.

Mu kiganiro na inyaRwanda, Fiston Bujambi amaraso mashya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yadutangarije byinshi ku ndirimbo ye nshya yakoranye n'umunyabigwi mu muziki wa Gospel ari we Christina Shusho. Yatangiye agira ati: "Indirimbo yanjye nshya yitwa “Utanishikilia" mu kinyarwanda isobanura “Uzankomeza”.

Uyu muramyi ukora umuziki asobanukiwe neza kuko yawize, yagize ati "Iyi ndirimbo nayikoranye n'umuhanzi w’umu-Tanzania uzwi cyane Christina Shusho. Indirimbo twayikoreye mu rugo iwanjye ubwo Shusho yarimo akora Tour muri USA. Ubutumwa buri muri iyi ndirimbo: Narimo mvuga ko mu buzima bwanjye nta wundi usa na Yesu".

Arakomeza ati "Ni we wampaye ubuzima kandi azi ibyanjye byose. Ino ndirimbo kandi ivuga hejuru y'isezerano ry’Imana y'uko nubwo ryatinda rizasohora. Ndifuza ko ino ndirimbo yafasha umuntu wese umaze iminsi arindiriye isezerano, Imana iri kumwe nawe kandi izagukomeza mu rugendo".

Yavuze ko nyumba y'iyi ndirimbo imwinjije byeruye mu muziki, afite indi arimo gutunganya izasohoka mu mpera z’ukwezi kwa gatatu (Werurwe). Ati "Ndimo gutegura Live Recording nzakorera hano mu mujyi wa Indianapolis mu mpeshyi (Summer)."

Fiston asobanura ko umuziki wa Gospel ari uburyo bwiza bwo kwamamaza ubutumwa bwiza biciye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Avuga ko uyu muziki ukomeje gutera imbere mu buryo bugaragara, nubwo hakiri imbogamizi ku banyempano bashya.

Aragira ati "Gospel music muri iyi minsi mbona yarateye imbere cyane nubwo hakiri imbogamizi z'uburyo ku bahanzi bamwe bifuza kugaragaza impano zabo ariko njyewe mbona hari improvement nini cyan'e.

Uyu muramyi wo guhangwa amaso, yavuze ko yiyemeje gukora umuziki mu buryo bw'umwuga na cyane ko ari byo yize. Ati "Nk'uko nabivuze hejuru kubera ko music ariyo nigiye mu ishuri kandi mfitiye impamyabushobozi (Diploma) mbikora nka full time".

Fiston Bujambi mu mboni za The Ben ufatwa nka nimero ya mbere mu Rwanda

Fiston wavukiye muri Repubulka Iharanira Demokarasi ya Kongo, agakurira mu Rwanda ari naho yize muri APADE, afite indirimbo nyinshi kandi zakunzwe zirimo Ugusenga, Namupenda, I’m born again n’izindi. Nk'umuntu wize umuziki, akunzwe gukorana cyane n'abahanzi batandukanye mu bijyanye no gucuranga.

Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda mu myaka yashize, The Ben yavuze ko yabashije kubonana kenshi na Fiston Bujambi, akaba yaramusanganye impano ikomeye yo kuririmba anicurangira, ubwa mbere baririmbanye hakaba hari mu muhango wo guha igihembo cy'icyubahiro Lit Gen Romeo Dallaire, umuhango The Ben nawe yari yatumiwemo.


Fiston Bujambi hamwe na Christina Shusho bakoranye indirimbo


Fiston Bujambi ari mu bahanzi bacye baminuje mu bijyanye n'umuziki


Yateguje ibikorwa byinshi mu muziki yihebeye akanawiga muri Kaminuza


Fiston Bujambi atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe n'umuryango we

REBA INDIRIMBO "UTANISHIKILIA" YA FISTON BUJAMBI FT CHRISTINA SHUSHO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND