Kigali

Miss Muheto natitabira Miss World bizabazwe abahawe inshingano bakaryumaho

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:20/01/2024 17:29
1


Miss Rwanda 2022, Nshuti Divine Muheto, amaze iminsi igera kuri 672 yambaye ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda, ibintu byatumye ubwo hatangazwaga urutonde rw'agateganyo rw'abazitabira Miss World 2023 yari aruriho. Mu gihe abandi batangiye imyiteguro, biragoye kwemeza ko Muheto azabasha kwitabira.



Kuwa 16 Werurwe 2022 ni bwo hashyizwe akadomo ku irushanwa ry’ubwiza rya Miss World 2021 ryaberaga muri Puerto Rico, ikamba ryegukanwa na Karolina Bielawska wo muri Poland.

Icyo gihe u Rwanda rwaritabiye ruhagarariwe na Miss Rwanda 2021, Ingabire Grace, nubwo rutabashije guhirwa ngo rwegukana ikamba.

Nyuma yaho gato kuwa 19 Werurwe 2022, Nshuti Divine Muheto yegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2022 mu birori by’agatangaza byabereye mu Intare Arena.

Kuwa 09 Gicurasi 2022 haje gushyirwa hanze itangazo rya Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yabaye Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterembere ry’Ubuhanzi rihagarika irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda biza no gutangazwa ko n'andi marushanwa yose y’ubwiza yahagaritswe.

Ibi byaturutse ku iperereza ryarimo rikorwa n’ubugenzacyaha bw’u Rwanda ku byaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina Prince Kid [Ishimwe Dieudonne], Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Backup yari ifite mu nshingano Miss Rwanda yari akurikiranweho.

Kuva icyo gihe ariko hakomeje kugaragazwa ubushake bwo kuba amarushanwa yasubukurwa, inshingano zo gukurikirana ibyo zihabwa Inteko y’Umuco harimo no gukurikirana imishinga n’ibihembo by'abakobwa begukanye muri Miss Rwanda 2022.

Nubwo hari ibyakozwe bikanamenyekana nko kuba Inteko y’Umuco yaragize uruhare mu kuba Miss Muheto yabona imodoka ye, ariko nta bindi bintu bifatika byigeze bimenyekana yakoze.

Kimwe mu bindi byari byitezwe ko bagomba gukurikirana harimo ko Miss Muheto yajya guhagararira u Rwanda mu marushanwa y’ubwiza ya Miss World 2023 nk'uko biri mu byo yari yemerewe.

Gusa ikigaragara ni uko bishobora kuzarangira u Rwanda rutitabiriye aya marushanwa azasiga hamenyekanye uwegukanye ikamba rya Miss World 2023 mu birori bizabera mu Buhinde kuwa 09/03/2024.

Kuwa 10 Gicurasi 2022 ni bwo hatangajwe ko inshingano zo gutegura Miss Rwanda no gukurikirana gahunda y’imishinga y’abakobwa, bihawe Inteko y’Umuco mu gihe cy’umwaka.

Kuva icyo cyemezo gifashwe igihe yari yahawe kirenzeho iminsi 255. Wakwibaza impamvu inshingano zo gutegura Miss Rwanda n’ibirebana n’isubukurwa ry'andi, zikomeje kugenda biguru ntege.

Haribazwa ikibura ngo Miss Muheto azabe ari mu bakobwa bazaba bari mu Buhinde muri Gashyantare muri Miss World. Miss Muheto natitabira Miss World, bikwiriye kuzabazwa Inteko y'Umuco kuko ikomeje kuryumaho ku nshingano yahawe.

Amarushanwa y’ubwiza afite inkomoko mu bihe bya cyera ku bw’ingoma z’abami ariko by’umwihariko kuva atangiye gutegurwa mu buryo bugamije iterambere ry'abayitabira hashize ikinyejana kirenga.

Uretse kureba ubwiza bw'abitabira amarushanwa kuri ubu hakozwe amavugurura anyuranye atuma n’umuryango mugari uyagiriramo inyungu binyuze mu mishinga y’abayitabira.

Hari kandi no kuba ari umwanya mwiza ku bafite ibikorwa byabo wo kwamamaza n’izindi nyungu zitandukanye nyinshi zishamikiye kuri aya marushanwa z'ibifatika n’ibidafatika birimo no gutinyura abayitabira.Iminsi ibaye 672 Miss Muheto yambaye ikamba uhereye igihe yaryegukanaga kuwa 19 Werurwe 2022Miss Ingabire Grace uheruka guhagararira u Rwanda muri Miss World 2021 ni we wambitse ikamba Miss Muheto DivineKuva kuwa 10 Gicurasi 2022, Inteko y'Umuco yahabwa inshingano zo gukurikirana isubukurwa ry'amarushanwa y'ubwiza nta bikorwa bifatika irakora Byari ibirori by'agatangaza ubwo Miss Muheto yegukanaga ikamba agiye kumara imyaka 2 yambaye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bonny11 months ago
    Muzi guhinda maze. Ubwo rero iyi ninkuru utuzaniye nawe. Reka nguhe inkuru nziza ureke amatiku rero kinywa. Umuhanda wa nyamagabe-huye wararidutse ubu abaturage birimo biragora mubuhahirane. Indi nkuru nziza hari ababyeyi bagikoresha abana imirimo ivunanye cyane kuburyo bidindiza imikurire yabo. Unyandikire nguhe nandi makuru menshi meza kurusha ibyo uzanamo amatiku. Birekere banyirabyo babifite munshingano umunsi bazabishyira kumurongo bizakemuka ibya miss byo ndumva yajyayo atajyayo ntagihombo ntaninyungu. Eh indi nkuru nako ntayo nguhaye..😂😂😂😂



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND