Nyuma yo gusubikwa kw'irushanwa rya Nyampinga w'Isi, ubu noneho ryagurukanye uburyohe budasanzwe, aho rigiye kubera mu Buhinde ku nshuro ya 71.
Ubuyobozi bwa Miss World Organisation, bwamaze kwemeza ko irushanwa rya Miss World rigiye kongera kuba, ndetse ibikorwa bijyanye na ryo bikaba bizarangira mu kwezi gutaha tariki 18.
Abakobwa bahataniye iri kamba, ni abakobwa bahagarariye ibihugu 120 hirya no hino ku isi.
Muri abo, harimo na Hannah Karema, Nyampinga wa Uganda wamaze kugaragaza ibyishimo n'ishema yatewe no kwemererwa kuzahagararira igihugu cye mu irushanwa ry'ishiraniro mu bwiza ku rwego rw'Isi.
Reba hano amwe mu mafoto y'abakobwa batoranirijwe kuzitabira irushanwa rya Miss World rizabera mu Buhinde rigasozwa tariki 09 Werurwe 2024:
Hannah Karema wa Uganda
Jasmine Stringer niwe uhagarariye Australia
Ewa Jakubiec wa Pologne
Yanina Gomez uhagarariye Paraguay muri Miss World 2024
Tracy Nabukeera niwe uzaserukira Tanzania
Albertina Haimbala ahagarariye Namibia
Alida Tomanic niwe ugiye guserukira Slovenia
Amira Afli wa Tunisia
Nandini Gupta azaserukira Ubuhinde
Chiara Esposito agiye guhagararira Ubutaliyani
Saroop Roshi wa Malaysia
Eliise Randmaa wa Estonia
Paula Perez Sanchez niwe uzahagararira Espagne muri Miss World 2024
TANGA IGITECYEREZO