Amalon yabwiye InyaRwanda, ko Album ye ya mbere
yitegura kumurika izaba iriho indirimbo 11, kandi yakozweho na ba Producer batandukanye.
Avuga ko ari album yihariye ‘kuko izumvikanisha neza
urugendo rwanjye mu muziki’. Uyu muhanzi avuga ko kwifashisha aba Producer
banyuranye kuri iyi Album ‘biri mu rwego rwo guhuza ibitekerezo by’abantu
banyuranye’.
Amalon avuga ko muri iki gihe arajwe ishinga no gukora
kuri iyi album, kuko yifuza kuyimurika muri uyu mwaka.
Amalon atangaje ko agiye kumurika Album ye ya mbere
nyuma y'uko mu minsi ishize ashyize hanze amashusho y'indirimbo yise
"D.T.M.N (Don't tell me no)."
Yaherukaga kandi gusohora indirimbo yise 'Family',
'One Me', 'Kwaka', 'All Night', 'Fuego', 'Champion' n'izindi.
Amalon asobanura ko Album ye ya mbere izaba iriho
indirimbo nshya. Avuga ko mu ndirimbo yashyize hanze mu bihe bitandukanye nta
n'imwe aziyambaza kuri iyi Album ye.
Uyu muhanzi yamamaye mu ndirimbo zirimo 'Byakubaho',
'Ngirente', 'Derilla' yakoranye na Ally Soudy, 'Single' yakoranye na Weasel,
'Amabara' yakoranye na Marina, Bushali, Alyn Sano na B-Threy.
Amalon yavukiye i Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba ariko abarizwa Kibagabaga mu mujyi wa Kigali.
Avuka kuri Amran ndetse na
Uwamahoro Habiba. Amashuri abanza yize Camp Kigali, Icyiciro rusange yiga Eto’o
Kicukiro, asoreza ayisumbuye Kagarama High School muri 2013.
Afite intumbero y’uko mu myaka itanu azaba ari ku
rundi rwego rurenze urwo ariho uyu munsi. Yatangiye urugendo rw’umuziki afite
imyaka 19 y’amavuko, ubu agejeje imyaka 27. 
Amalon yatangaje ko agiye gushyira hanze Album ye ya
mbere izaba iriho indirimbo 11

Amalon yavuze ko muri uyu mwaka arajwe ishinga no
kurangiza indirimbo ziri kuri album ye

Amalon asobanura ko yifashishije aba Producer
banyuranye kuri iyi album 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NGIRENTE’
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘D.T.M.N’
