Umusore witwa Roberto Nshimiyimana yatunguye umukunzi we Marie Salomé Iratwibuka basanzwe baririmbana mu itsinda bashinze "Roberto&Salome" amwambika impeta y’urukundo, amuteguza kurushinga nk’umugabo n’umugore.
Byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 19
Mutarama 2024, ubwo uyu musore yahurizaga hamwe inshuti ze n’abavandimwe mu
birori byabereye mu Busanza maze yambika impeta y’urukundo uyu mukobwa
batangiye kuririmbana mu 2019.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Salome yavuze ko batangiye
itsinda nk’abantu babiri bagamije gukora umuziki w’indirimbo zihimbaza Imana,
ariko ko uko imyaka yagiye yicuma, ubushuti bwabo bwaragutse kugeza ubwo mu
2022 bisanze mu rukundo.
Uyu mukobwa yavuze ko yagiye abona ibimenyetso
byashimangiraga ko uyu musore yamukunze, ariko ko hari n’abafana babo
babafataga nk’abavandimwe bitewe n’ibihe by’umuziki n’ubuzima busanzwe bagiye
banyuramo.
Yavuze ati “Twatangiye gukundana mu mwaka wa 2022,
ariko ibijyanye no gukora nk’itsinda twatangiye kuririmbana mu mwaka wa 2019.”
Akomeza ati “Nari nsanzwe mbizi (ko ankunda). Ariko
yatinze kubivuga, navuga ko twese twari tubizi ko dukundana, icyaburaga kwari
ugutera intambwe.”
Salome asobanura ko ingingo y’urukundo yihariye, kuko
batangiye biyumva nk’abavandimwe, kugeza ubwo ubushuti bwabo bwarandaranze
havamo urukundo.
Ku wa 5 Ugushyingo 2023, aba bombi bamuritse Album y’abo
ya mbere bise ‘Icyaha’ iriho indirimbo zakunzwe nka ‘Umwungeri mwiza’, ‘Dufite
Imana’, ‘Byinira Imana’, ‘Ivu rihoze’. ‘Rukundo’, ‘Ihorere’, ‘Umwiza ubaruta’,
‘Murengezi’, ‘Icyaha’ yitiriwe iyi album n’izindi.
Iyi album bayise ‘Icyaha’ kubera ubutumwa bukubiye
muri iyi ndirimbo bugamije guhindura abantu babaganisha ku Mana.
Muri iyi ndirimbo bibutsa ibikubiye mu Ijambo ry’Imana
benshi badaha umwanya bitewe n’imihibibikano ya buri munsi. Banibutsa
gusobanukirwa ingaruka z’icyaha, hagamijwe kukireka no kuzinukwa igisa nka cyo.
Roberto na Salomé ni itsinda rimaze gushinga imizi mu
muziki wiganjemo uw’indirimbo zisingiza Imana ndetse n’izivuga ku buzima
bw’abantu muri rusange.
Iri tsinda ryavutse mu 2020 ku gitekerezo cyo kwagura
muzika ya Kiliziya Gatolika, ndetse no kwamamza ivanjiri binyujijwe mu
kuririmba.
Salome&Roberto bigeze kubwira InyaRwanda ko ‘Imyaka yose ishize dukorana twageze kuri byinshi bitandukanye, birimo nko kuba indirimbo zacu hari abo zifasha kugarura icyizere cy’ubuzima, zikabarinda kwiheba kandi zikanabafasha gusenga, ndetse na nyuma yo kwitegereza ukuntu icyorezo cya Covid-19 cyari cyarateye abantu ubwoba ariko ubu kikaba kimaze gucogora.’
Roberto yambitse impeta Salome nyuma y'igihe benshi bazi ko ari abavandimwe bahuriye ku gukora umuziki
Salome avuga ko yakozwe ku mutima no kwambikwa impeta n'umusore banyuranye muri byinshi
Salome yavuze ko batangiye gukundana mu 2022 nyuma y'igihe cyari gishize batangiye urugendo rw'umuziki
Inshuti z'aba bombi zabashyigikiye ku ntambwe nshya bateye mu rugendo rwabo rw'umuziki
Kuva muri 2019, aba bombi bari mu muziki w'indirimbo
zihimbaza
Roberto na Salome basanzwe ari abanyamuziki bakorera muri Kiliziya Gatolika
KANDA HANO UREBE UBWO ROBERTO YAMBIKAGA IMPETA SALOME
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘NDI UMUKRISTU’
TANGA IGITECYEREZO